2 Samweli 19 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuDawudi aririra Abusalomu 1 Nuko umwami abyumvise arasuhererwa, arazamuka ajya mu nzu yo hejuru y’irembo ararira. Yariraga avuga ati «Mwana wanjye Abusalomu! Mwana wanjye! Abusalomu mwana wanjye! Iyo njya gupfa mu mwanya wawe! Abusalomu mwana wanjye! Mwana wanjye!» 2 Baza kubwira Yowabu, bati «Dore umwami ariho ararira kandi araganya, kubera Abusalomu.» 3 Uwo munsi, umutsindo uhinduka amaganya mu mbaga yose, kuko bari bumvise bavuga ngo «Umwami yababajwe cyane n’umwana we.» 4 Uwo munsi nyine, ingabo zose zigaruka rwihishwa mu mugi, boshye abakozwe n’isoni cyangwa abahunze urugamba. 5 Umwami yari yipfutse mu maso, agatera hejuru, ati «Mwana wanjye Abusalomu! Abusalomu mwana wanjye! Mwana wanjye!» 6 Hanyuma Yowabu yinjira mu nzu asanga umwami, aramubwira ati «Uyu munsi wakojeje isoni uruhanga rw’abagaragu bawe, bagukirije ubuzima kimwe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe, abagore bawe n’inshoreke zawe. 7 Ukunda abagutuka, ukanga abagukunda! Wagaragaje uyu munsi ko abatware bawe n’abagaragu bawe nta cyo bakumariye. None rero ndabimenye, iyo Abusalomu ajya kuba muzima, naho twe twese tukaba twapfuye uyu munsi, wari kubona ari byo bigutunganiye. 8 Ndagusabye rero, ngo uhaguruke ujye kugusha neza umutima w’abagaragu bawe, kuko nkurahiye Uhoraho, ko nutajyayo, nta n’umwe muri busigarane iri joro, kandi bizakuviramo ibyago bikomeye, bisumbye kure ibyo wabonye kuva mu buto bwawe kugeza uyu munsi.» 9 Nuko umwami arahaguruka, araza yicara ku karubanda, maze babwira imbaga yose, bati «Dore umwami yicaye ku karubanda!» Nuko imbaga yose ikoranira imbere y’umwami. Abayisraheli bari bahunze, buri wese ajya mu mahema ye. Dawudi agaruka i Yeruzalemu 10 Mu miryango yose ya Israheli, impaka zari urudaca mu mbaga, bavuga bati «Umwami yadukuye mu biganza by’abanzi, aturokora ikiganza cy’Abafilisiti, none dore yahunze mu gihugu, ahunga Abusalomu. 11 Abusalomu na we twari twasize amavuta ngo atubere umwami, yaguye mu ntambara. Mutegereje iki noneho, kugira ngo mugarure Dawudi?» 12 Ibyo Israheli yose yavugaga, bigera ku mwami. Nuko umwami Dawudi atuma kuri Sadoki na Abiyatari abaherezabitambo, ati «Mubwire abakuru b’imiryango ya Yuda muti ’Ni kuki mwaba abanyuma mu kugarura umwami iwe? 13 Muri abavandimwe banjye, muri amagufa yanjye n’umubiri wanjye; ni kuki rero mwaba abanyuma mu kugarura umwami?’ 14 Muzabwire kandi Amasa, muti ’Nturi amagufa yanjye n’umubiri wanjye? Imana izankoreshe icyo ishatse cyose, niba udasimbuye Yowabu, ukaba umugaba w’ingabo zanjye iminsi yose.’» 15 Nuko Dawudi ahindura atyo ibitekerezo by’Abayuda bose bahuza umugambi. Batuma ku mwami, bati «Garuka, wowe n’abagaragu bawe bose!» Dawudi ababarira Shimeyi 16 Bukeye, umwami arahaguruka agera kuri Yorudani. Abayuda bari baje i Giligali gusanganira umwami Dawudi, kugira ngo bamwambutse Yorudani. 17 Shimeyi mwene Gera, Umubenyamini w’i Bahurimu, yihutira kumanukana n’Abayuda gusanganira umwami Dawudi. 18 Yari kumwe n’Ababenyamini igihumbi, na Siba umunyagikari wo mu rugo rwa Sawuli, abahungu be cumi na batanu, n’abagaragu be makumyabiri. Bihutiraga kugera kuri Yorudani gusanganira umwami. 19 Nuko bihatira gutegura byose kugira ngo bambutse abo mu nzu y’umwami, kandi ngo bamukorere icyo ashaka. Shimeyi mwene Gera, aherako yijugunya imbere y’umwami, igihe yambukaga Yorudani, 20 maze abwira umwami, ati «Mwami, mutegetsi wanjye, ntumbareho icyaha. Ntiwibuke icyaha umugaragu wawe yakoze, umunsi umwami umutegetsi wanjye ava i Yeruzalemu. Umwami ntabigumane mu mutima we, 21 kuko jyewe umugaragu wawe nzi ko nacumuye. Ariko uyu munsi, mbaye uwa mbere mu muryango wa Yozefu wose umanutse gusanganira umwami, umutegetsi wanjye.» 22 Abishayi mwene Seruya arahaguruka maze aravuga ati «Iyo se yaba impamvu yatuma batica Shimeyi, kandi yaravumye uwo Uhoraho yasize amavuta?» 23 Dawudi aramusubiza ati «Ndapfa iki namwe, bene Seruya, cyatuma uyu munsi mumpora icyo ndi bukore? Uyu munsi se hari umuntu ukwiye kwicwa muri Israheli? Ubu se kandi uyu munsi, simenye neza ko ndi umwami wa Israheli?» 24 Umwami abwira Shimeyi, ati «Humura, nturi bwicwe.» Nuko agerekaho n’indahiro. Dawudi yiyunga na Mefibosheti 25 Mefibosheti mwene Sawuli aramanuka, ajya gusanganira umwami. Ntiyari yigeze yisukura, habe no gukaraba ibirenge cyangwa se kwiyogoshesha ubwanwa, ndetse nta n’ubwo yari yarameshe n’imyambaro ye, kuva umwami yagenda kugeza uwo munsi agarutseho ari mutaraga. 26 Ngo agere i Yeruzalemu aje gusanganira umwami, umwami aramubaza ati «Mefibosheti, ni iki cyakubujije kujyana nanjye?» 27 Aramusubiza ati «Mwami mutegetsi wanjye, umugaragu wanjye yarambeshye; mu by’ukuri nari namubwiye nti ’Untegurire indogobe yanjye, kugira ngo nzamuke njyane n’umwami’, kuko jyewe umugaragu wawe ndi ikimuga. 28 Rwose umugaragu wanjye yambeshyeye ku mwami, umutegetsi wanjye! Ariko rero, mwami mutegetsi wanjye, uri nk’umumalayika w’Imana, ukore icyo ubona kigutunganiye. 29 N’ubusanzwe, abo mu muryango wa data bose babarwaga mu bagomba gutsembwa n’umwami umutegetsi wanjye, nyamara wakiriye umugaragu wawe mu basangira nawe ku meza yawe. Naba ngifite kindi ki se nishingikirijeho? Ikindi nakongera gusaba umwami se kandi ni iki?» 30 Umwami aramubwira ati «Ni kuki ukomeza kuvuga ibyo byose? Ndabitegetse: wowe na Siba muzagabana isambu.» 31 Mefibosheti abwira umwami, ati «N’iyo yayijyana yose, ubwo umwami umutegetsi wanjye agarutse iwe amahoro!» Dawudi agororera Barizilayi 32 Barizilayi w’Umugilihadi yari yaramanutse i Rogelimu, yambukana n’umwami Yorudani, amusezereraho hafi ya Yorudani. 33 Barizilayi uwo yari ashaje cyane, afite imyaka mirongo inani. Ni we kandi watangaga ibitunga umwami, ubwo yari i Mahanayimu, kuko yari umuntu ukomeye cyane. 34 Umwami abwira Barizilayi, ati «Wowe komeza tujyane, nzagutunga uri bugufi yanjye i Yeruzalemu.» 35 Ariko Barizilayi abwira umwami, ati «Ubu se nshigaje imyaka ingahe yo kubaho, kugira ngo nzamukane n’umwami i Yeruzalemu? 36 Kugeza uyu munsi, mfite imyaka mirongo inani. Ubu se nashobora gutandukanya ikiri cyiza n’ikiri kibi? Umugaragu wawe se aracyaryoherwa n’icyo arya cyangwa anywa? Ndacyashobora se kumva amajwi y’abaririmbyi n’abaririmbyikazi? Ni kuki rero umugaragu wawe yaba akirushya umwami, umutegetsi wanjye? 37 Ubwabyo birahagije, niba umugaragu wawe abashije kwambukana n’umwami Yorudani. Ariko se kandi ni iki cyatuma umwami ampa ingororano ingana ityo? 38 Ahubwo ndakwinginze ngo ureke umugaragu wawe asubireyo, kugira ngo nsazire mu mugi wanjye hafi y’imva ya data na mama. Ariko kandi ng’uyu Kimuhamu umugaragu wawe, akomeze kujyana n’umwami, umutegetsi wanjye, kandi uzamukoreshe icyo ushaka cyose.» 39 Umwami aramusubiza ati «Kimuhamu nakomeze kujyana nanjye, kandi nzamukorera icyo ushaka, n’icyo uzansaba cyose nzakigukorera.» 40 Imbaga yose yambuka Yorudani, n’umwami arambuka. Hanyuma umwami ahobera Barizilayi kandi amusabira umugisha. Nuko undi asubira iwe Impagarara mu Bayuda n’Abayisraheli 41 Umwami arakomeza agana i Giligali, na Kimuhamu ajyana na we. Imbaga yose y’Abayuda, ndetse n’icya kabiri cy’Abayisraheli, baramuherekeza. 42 Nuko Abayisraheli begera umwami, baramubaza bati «Ni kuki abavandimwe bacu b’Abayuda bakwihereranye, kugira ngo bakwambutse Yorudani n’urugo rwawe rwose, hamwe n’abantu bawe bose?» 43 Abayuda bose basubiza Abayisraheli, bati «Ni uko umwami ari mwene wacu. Ni kuki ibyo byabababaza? Hari icyo twariye giturutse ku mwami? Cyangwa se hari ikintu icyo ari cyo cyose yaba yaduhaye?» 44 Abayisraheli basubiza Abayuda, bati «Dukubye incuro cumi uburenganzira mwe mufite ku mwami, ndetse yewe no kuri Dawudi. Ni kuki mutatwitayeho? Si twe twavuze mbere ibyo kugarura umwami?» Ariko Abayuda barusha Abayisraheli gushega. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda