Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Samweli 18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ingabo za Abusalomu zitsindwa

1 Nuko Dawudi abarura imbaga yari kumwe na we, maze ashyiraho abatware b’imitwe y’ingabo ibihumbi n’ab’iy’ijana.

2 Hanyuma Dawudi agabanya ingabo ze mu byiciro bitatu; icya mbere agiha Yowabu, icya kabiri agiha Abishayi mwene Seruya, murumuna wa Yowabu, naho icya gatatu agiha Itayi w’Umugiti. Umwami abwira imbaga, ati «Nanjye ubwanjye niteguye gutabarana namwe.»

3 Baramubwira bati «Ntugomba gutabara, kuko twebwe turamutse duhunze ntibazatwitaho, n’iyo hapfa igice cya kabiri muri twe ntibatwitaho, naho wowe uhwanye n’abacu ibihumbi cumi. Ahubwo icyarutaho, ni uko waguma mu mugi ukaza kudutabara.»

4 Umwami arababwira ati «Nzakora ibibashimisha.» Nuko ingabo zirasohoka, amagana n’ibihumbi, umwami yihagararira ku marembo.

5 Umwami ategeka Yowabu, Abishayi na Itayi, ati «Mumbabarire, mwitondere uwo mwana Abusalomu!» Imbaga yose yumva iryo tegeko umwami ahaye abatware bose, ku byerekeye Abusalomu.

6 Nuko ingabo zirasohoka zijya mu gasozi kurwana na Israheli, maze urugamba ruremera mu ishyamba ry’i Efurayimu.

7 Abagaragu ba Dawudi bahatsindira ingabo za Israheli; uwo munsi hapfa abantu benshi, bagera ku bihumbi makumyabiri.

8 Intambara ikwira mu gihugu cyose, uwo munsi n’ishyamba ubwaryo rihitana benshi kuruta abishwe n’inkota.


Yowabu yica Abusalomu

9 Hanyuma Abusalomu aza guhubirana n’abagaragu ba Dawudi. Ubwo Abusalomu akaba ku nyumbu ye, maze inyumbu yinjira mu nsi y’ingara z’amashami y’igiti cy’umushishi. Umutwe wa Abusalomu ufatirwa mu mashami y’umushishi, asigara anagana mu kirere hagati y’isi n’ijuru; naho inyumbu yari imuhetse irikomereza.

10 Umuntu aramubona, araza abwira Yowabu, ati «Nabonye Abusalomu anagana mu giti.»

11 Yowabu asubiza ubimubwiye, ati «Koko se wamubonye! Ni kuki utamuteye ngo umutsinde aho ngaho? Nari kukugororera amasikeli icumi ya feza, ndetse nkaguha n’umukandara!»

12 Uwo muntu abwira Yowabu, ati «N’aho wahita umpa amasikeli igihumbi ya feza, nta bwo nakoza ikiganza cyanjye ku mwana w’umwami, kuko twumvise umwami akwihanangiriza, kimwe na Abishayi na Itayi, agira ati ’Muririnde, hatagira ukora kuri uwo muhungu Abusalomu.’

13 Na none kandi, iyo mba nakoze iryo shyano nkamwambura ubuzima, nta kintu na kimwe gisoba umwami, ndetse nawe ubwawe wajyaga kubyigurutsa.»

14 Yowabu aravuga ati «Wikomeza kuntesha igihe.» Nuko afata mu kiganza cye ibihosho bitatu, maze abitera mu mutima wa Abusalomu, wari ukiri muzima yafashwe n’amashami y’igiti cy’umushishi.

15 Hanyuma abasore cumi batwara intwaro za Yowabu, bakikiza Abusalomu, baramusonga arapfa.

16 Yowabu avuza ihembe, maze ingabo zireka gukurikirana Abayisraheli, kuko Yowabu yari azigaruye.

17 Bafata Abusalomu, bamujugunya mu mwobo wari mu ishyamba, nuko barunda amabuye menshi hejuru ye. Israheli yose yari yahunze, buri wese asubira mu ihema rye.

18 Nyamara Abusalomu akiri muzima, yari yashingishije inkingi y’ibuye ho urwibutso mu kibaya cy’umwami, kuko yibwiraga ati «Nta muhungu mfite bazibukiraho izina ryanjye.» Nuko iyo nkingi ayita izina rye, ndetse na n’ubu bayita «Inkingi y’urwibutso rwa Abusalomu.»


Dawudi bamubikira Abusalomu

19 Bukeye, Ahimasi mwene Sadoki aravuga ati «Reka nirukanke mbwire Dawudi inkuru nziza, kuko Uhoraho yamurenganuye, akamukiza ikiganza cy’abanzi be.»

20 Yowabu aramusubiza ati «Umwami nta bwo waba umuzaniye inkuru nziza! Uzajyayo undi munsi, ariko uyu munsi nyine ntiwaba uvuga inkuru nziza, kuko yaba ari iy’urupfu rw’umwana w’umwami.»

21 Yowabu abwira Umukushi, ati «Jya kubwira umwami ibyo wabonye.» Umukushi apfukama imbere ya Yowabu, hanyuma agenda yiruka.

22 Ahimasi mwene Sadoki yongera kubwira Yowabu, ati «Bibe uko byakabaye! Reka nanjye niruke, nkurikire Umukushi.» Yowabu aramubaza ati «Urirukira iki se, mwana wanjye, nibura ko atari inkuru nziza uzahemberwa?»

23 Undi ati «Bibe uko byakabaye! Ndagiye.» Yowabu ati «Irukanka!» Ahimasi arirukanka anyura mu nzira y’ikibaya cya Yorudani, maze ahita kuri wa Mukushi.

24 Ubwo Dawudi akaba yicaye hagati y’amarembo yombi. Umurinzi ajya hejuru y’irembo ku rukuta, yubuye amaso abona umuntu wirukanka ari wenyine.

25 Umurinzi atera hejuru kugira ngo abimenyeshe umwami. Umwami aravuga ati «Ubwo ari wenyine, ni uko hari inkuru nziza aje kuvuga.» Igihe uwo muntu ageze bugufi,

26 umurinzi abona undi muntu na we wirukanka. Ubwo umurinzi wari uhagaze ku rukuta hejuru y’urugi atera hejuru ati «Dore undi muntu wirukanka ari wenyine.» Umwami aravuga ati «Uriya na we azanye inkuru nziza.»

27 Nuko umurinzi aravuga ati «Noneho menye imyirukire y’uwa mbere: ni iya Ahimasi mwene Sadoki.» Umwami aravuga ati «Ni umuntu mwiza! Azanye inkuru nziza cyane.»

28 Ahimasi atera hejuru abwira umwami, ati «Gira amahoro!» Nuko apfukama yubamye ku butaka imbere y’umwami, aravuga ati «Haragasingizwa Uhoraho, Imana yawe, wagukijije abari baguhagurukiye, mwami mutegetsi wanjye!»

29 Umwami aramubaza ati «Byose se byagendekeye neza uwo musore Abusalomu?» Ahimasi aramusubiza ati «Narebaga abantu bacitsemo igikuba, igihe Yowabu yoherezaga umugaragu wawe, ariko rero sinamenye impamvu.»

30 Umwami aramubwira ati «Igirayo, hagarara hariya.» Yigirayo maze aguma aho ngaho.

31 Nuko Umukushi arahagera, aravuga ati «Umwami, umutegetsi wanjye niyumve inkuru nziza: uyu munsi Uhoraho yakurenganuye, agukiza ibiganza by’abaguhagurukiye bose.»

32 Umwami abaza Umukushi ati «Byose se byagendekeye neza n’uwo musore Abusalomu?» Umukushi aramusubiza ati «Abanzi b’umwami, umutegetsi wanjye, bose barakabona urwo uwo musore yabonye, kimwe n’abaguhagurukiye bose kugira ngo bakugirire nabi!»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan