Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Samweli 15 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abusalomu ashaka kuba umwami

1 Hanyuma y’ibyo, Abusalomu yishakira igare n’amafarasi, ndetse n’abantu mirongo itanu bo kumugenda imbere.

2 Mu gitondo cya kare, Abusalomu akazinduka, agahagarara ku nzira hafi y’umuryango w’urugi. Uko haje umuntu ufite urubanza agomba kujya ibwami kuburana, Abusalomu yaramuhamagaraga akamubwira ati «Uri uwo mu wuhe mugi?» Undi akamusubiza ati «Umugaragu wawe ni uwo mu muryango uyu n’uyu wa Israheli.»

3 Nuko Abusalomu akamubwira ati «Umva, urubanza rwawe ni rwiza kandi ruraboneye, ariko nta muntu umwami yashyizeho wo kumva ibyawe.»

4 Abusalomu akavuga ati «Yemwe, iyo njya kuba umucamanza muri iki gihugu, ni jye abafite imanza bose baba basanga, maze nkabacira imanza zitabera!»

5 N’iyo hagiraga umuntu umwegera ngo amupfukamire, we yamuherezaga ikiganza, akamufata maze akamuhobera.

6 Abusalomu yakomeje kugenza atyo ku Bayisraheli bose bazaga ibwami gucirwa imanza, nuko yigarurira Abayisraheli.

7 Hashize imyaka ine, Abusalomu abwira umwami, ati «Ndakwinginze ngo ureke njye i Heburoni, kugira ngo ndangize isezerano nagiriye Uhoraho.

8 Kuko umugaragu wawe yagize isezerano, igihe yari i Geshuri ho muri Aramu. Yaravuze ati ’Koko Uhoraho naramuka angaruye i Yeruzalemu, nzaturira Uhoraho igitambo i Heburoni.’»

9 Umwami aramusubiza ati «Ngaho genda amahoro!» Nuko arahaguruka ajya i Heburoni.

10 Bukeye, Abusalomu yohereza intumwa mu miryango yose ya Israheli kuvuga ngo «Nimwumva ihembe riranguruye, muzahereko muvuga muti ’Abusalomu yabaye umwami i Heburoni.’»

11 Abantu magana abiri b’i Yeruzalemu bari baherekeje Abusalomu. Mu guhamagarwa ariko, bo bagendaga nta buriganya bafite, kuko muri ibyo nta na kimwe bari bazi.

12 Byongeye Abusalomu yohereza intumwa mu mugi wa Gilo gushaka Ahitofeli w’Umugilo, umujyanama wa Dawudi; araza bafatanya gutura ibitambo. Nuko umugambi urushaho gukomera, kandi n’abayoboke ba Abusalomu bakomeza kwiyongera.


Dawudi ahunga akava i Yeruzalemu

13 Umuntu araza abwira Dawudi, ati «Imitima y’Abayisraheli yagarukiye Abusalomu.»

14 Dawudi ni ko kubwira abagaragu be bose bari kumwe na we i Yeruzalemu, ati «Nimuhaguruke duhunge; kuko Abusalomu atazatureka. Nimuhaguruke bwangu, bitabaye ibyo, aradufata maze atugirire nabi kandi arimbuze umugi inkota.»

15 Abagaragu b’umwami baramubwira bati «Abagaragu bawe biteguye gukora icyo umwami umutegetsi wabo ashaka.»

16 Umwami aherako asohoka ku maguru n’umuryango we wose, ariko ahasiga abagore cumi b’inshoreke ze, kugira ngo barinde ingoro.

17 Umwami asohoka ku maguru hamwe n’imbaga yose, ahagarara ku nzu ya nyuma.

18 Nuko abagaragu be bose bamuhitaho, Abakereti, Abapeleti, Abagiti, n’abantu magana atandatu bavuye i Gati bamukurikiye, bose banyura imbere ye.

19 Umwami abaza Itayi w’Umugiti, ati «Ni iki cyatuma nawe ujyana natwe? Subirayo ugumane n’undi mwami, kuko uri umunyamahanga, ukaba waraciwe mu gihugu cyawe.

20 Ko waje ejo, none nakujyana nte hamwe natwe, kandi nanjye ntazi aho ngiye? Subirayo kandi usubiraneyo n’abavandimwe bawe, maze Uhoraho akugirire ubuntu n’impuhwe!»

21 Itayi asubiza umwami, ati «Ndahiye Uhoraho n’umwami umutegetsi wanjye, ko aho umwami umutegetsi wanjye azaba ari, haba mu rupfu cyangwa mu buzima, ni ho umugaragu wawe azaba.»

22 Dawudi abwira Itayi, ati «Ngaho tambuka, uhite.» Nuko Itayi amuhitaho hamwe n’abantu be bose, n’abo mu rugo rwe bose.

23 Ubwo ni ko bose bariraga bahogoye, maze imbaga yose irahita. Umwami yambuka ikidendezi cya Sedironi n’abantu be bose, bamanuka berekeje mu nzira igana mu butayu.

24 Hari kandi na Sadoki, ari kumwe n’Abalevi bose batwaye Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Imana: bashyira Ubushyinguro bw’Imana hasi, maze Abiyatari abuhagarara iruhande, kugeza ubwo abantu bose basohokaga mu mugi barangije guhita.

25 Nuko umwami abwira Sadoki, ati «Subiza Ubushyinguro bw’Imana mu mugi. Niba Uhoraho angiriye impuhwe azangarura, nongere kububona n’aho butuye.

26 Ariko niba avuze ati ’Nta bwo ngushaka’; ubwo nta kundi azankoresha icyo ashaka!»

27 Umwami yongera kubwira Sadoki umuherezabitambo, ati «Ngaho munyumve! Musubire mu mugi amahoro wowe na Abiyatari, kandi Ahimasi na Yonatani, abo bahungu banyu bombi muzaba muri kumwe.

28 Naho jyewe ngiye kuzategerereza mu mfunganwa zo mu butayu, kugeza ko muzantumaho, mukambwira uko byifashe.»

29 Sadoki na Abiyatari basubiza Ubushyinguro bw’Imana i Yeruzalemu, kandi bagumayo.


Dawudi yohereza Hushayi gutata Abusalomu

30 Dawudi azamuka mu nzira ijya ku musozi w’imizeti, yazamukaga arira, apfutse mu mutwe kandi agenza ibirenge bisa. Abantu bari bamuherekeje na bo barariraga kandi bapfutse mu mutwe, bazamuka barira.

31 Nuko baza kubwira Dawudi, bati «Ahitofeli ari mu bagambanyi bari kumwe na Abusalomu.» Dawudi ni ko kuvuga, ati «Ndakwinginze, Uhoraho, ngo imigambi ya Ahitofeli uyihindure ubusazi!»

32 Ubwo Dawudi yari ageze mu mpinga y’umusozi, aho basengera Imana, maze Hushayi w’i Aruki arahatunguka, ikanzu ye yatanyaguritse kandi n’umutwe we wuzuye umukungugu.

33 Dawudi aramubwira ati «Nujyana nanjye, uzandushya.

34 Ariko nusubira mu mugi ukabwira Abusalomu, uti ’Nzaba umugaragu wawe, databuja; kera nahoze ndi umugaragu wa so, none ubu ndi umugaragu wawe’, ubwo wazanshoborera kandi no kuburizamo inama za Ahitofeli.

35 Mbese ubundi ntuzaba ufite hafi yawe Sadoki na Abiyatari, abaherezabitambo? Ibyo uzumva mu nzu y’umwami byose, uzajye ubibwira Sadoki na Abiyatari abaherezabitambo.

36 Kandi na bo bafiteyo abahungu babo, Ahimasi wa Sadoki na Yonatani wa Abiyatari; muzabantumeho ibyo muzaba mwumvise bavuga byose.»

37 Nuko Hushayi incuti ya Dawudi asubira mu mugi mu gihe Abusalomu yari ageze i Yeruzalemu.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan