Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Samweli 13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Aminoni na Tamara

1 Dore ibyaje gukurikiraho. Abusalomu mwene Dawudi yari afite mushiki we w’uburanga butangaje, akitwa Tamara. Aminoni mwene se aramubenguka.

2 Aminoni azongwa n’agahinda atewe na mushiki we Tamara kubera ko yari isugi, kandi kugira icyo amukoraho na byo byari bikomeye mu maso ya Aminoni.

3 Aminoni akagira incuti ye yitwa Yonadabu, mwene Shimeya umuvandimwe wa Dawudi, kandi Yonadabu uwo akaba n’umunyabwenge.

4 Abaza Aminoni, ati «Ni kuki, wa mwana w’umwami we, uzongwa uko bukeye? Ntushobora se kumbwira impamvu?» Aminoni aramusubiza, ati «Ni Tamara mushiki wa mwene data Abusalomu nabengutse.»

5 Yonadabu aramubwira ati «Uryame ku buriri bwawe, maze wigire umurwayi, so naza kugusura uzamubwire uti ’Ndakwinginze ngo ureke mushiki wanjye Tamara aze ampe icyo ndya: ategure ibyo kurya imbere yanjye ku buryo mbona ko ari we ubwe wabitetse, maze mbashe kurya.’»

6 Nuko Aminoni araryama, yihindura indembe. Umwami aza kumureba, maze Aminoni abwira umwami, ati «Ndakwinginze ngo Tamara mushiki wanjye aze hano imbere yanjye, antekere udutsima tubiri, atumpereze maze ndye.»

7 Dawudi atuma kuri Tamara mu rugo, ati «Genda ujye kwa musaza wawe Aminoni, maze umutegurire ibyo kurya.»

8 Tamara aherako ajya kwa musaza we Aminoni, asanga aryamye. Akora urwanga, abumba udutsima, maze adutekera imbere ye.

9 Hanyuma afata ipanu, ayishyira imbere ye, ariko we yanga kurya. Ahubwo aravuga ati «Mubanze muheze aba bantu bose hano.» Nuko abari iruhande rwe barasohoka.

10 Aminoni abwira Tamara, ati «Nzanira ibiryo mu cyumba maze ndye.» Tamara aterura twa dutsima yatetse, adushyira musaza we Aminoni mu cyumba.

11 Ngo amuhereze ibyo kurya, aramufata maze aramubwira ati «Ngwino turyamane, mwene data!»

12 Undi aramusubiza ati «Oya, mwene data, winkoza isoni, kuko ibyo bidakorwa muri Israheli. Uramenye udakora iryo shyano!

13 Mbese nkanjye, urabona izo soni nazazinyurana hehe? Nawe kandi wazafatwa nk’inkozi y’ibibi muri Israheli. None rero, ubivugane n’umwami, ntazakubuza kundongora.»

14 Ariko we yanga kumwumva, aramukomeza ku gahato, maze aryamana na we.

15 Hanyuma ariko, Aminoni atangira kumwanga urunuka. Koko kandi, urwango yari amufitiye rwasumbaga kure urukundo yari yaramukunze. Aminoni aramubwira ati «Haguruka umvire aha!»

16 Undi aramusubiza, ati «Nta ho njya, kuko kunyirukana byaba ari icyaha gikomeye kuruta icyo umaze kunkorera.» Ariko we ntiyashaka kumwumva.

17 Aherako ahamagara umugaragu we, aramubwira ati «Vana uyu mukobwa iwanjye, umusuke hanze maze umukingirane.»

18 Tamara yari yambaye ikanzu y’amaboko maremare, uko abakobwa b’umwami bambaraga, iyo babaga bakiri abari. Nuko umugaragu wa Aminoni aramusohora, maze aramukingirana.

19 Tamara afata ivu aryisiga mu mutwe, atanyagura ikanzu ye y’amaboko maremare, yikorera amaboko maze agenda arira cyane.

20 Musaza we Abusalomu aramubaza ati «Mbese ni musaza wawe Aminoni wagufashe? None rero icecekere, muvandimwe; ni musaza wawe, ntiwongere no kubitekereza ukundi.» Nuko Tamara aguma atyo nk’umwage kwa musaza we Abusalomu.

21 Umwami Dawudi yumvise ibyo byose, ararakara cyane, ariko ntiyashaka gutera agahinda Aminoni, umuhungu we yakundaga cyane, kuko yari imfura ye.

22 Abusalomu ntiyagira ijambo na rimwe abwira mwene se Aminoni, kuko guhera ubwo Abusalomu yari yanze Aminoni, kubera ko yakojeje isoni mushiki we Tamara.


Abusalomu yicisha Aminoni, agahunga

23 Ngo hashire imyaka ibiri, Abusalomu ashaka kujya i Behali‐Hasori, ahateganye n’i Efurayimu, kogoshesha intama ze. Nuko Abusalomu atumira abahungu bose b’umwami.

24 Abusalomu ni ko kujya ibwami, abwira umwami, ati «Dore iw’umugaragu wawe bagiye kogoshesha intama ubwoya. None ndakwinginze ngo umwami n’abagaragu be, baherekeze umugaragu wawe.»

25 Umwami abwira Abusalomu, ati «Oya, mwana wanjye, ntitujyayo twese kuko atari ngombwa kukurushya.» Abusalomu aramuhata, ariko umwami yanga kwemera kujyayo, ahubwo amuha umugisha.

26 Abusalomu aravuga ati «Noneho, reka nibura mwene data Aminoni aduherekeze.» Umwami aramubaza ati «Ni kuki agomba kuguherekeza?»

27 Abusalomu akomeza kumuhata, umwami ni ko kumureka ngo ajyane na Aminoni, n’abandi bahungu be bose.

28 Nuko Abusalomu ategeka abagaragu be, ati «Mwitegereze neza! Nimubona Aminoni amaze kunezerezwa na divayi, amaze gusinda, maze nkababwira nti ’Mukubite Aminoni’, ubwo muhite mumwica. Ntimutinye; none se si jyewe ubibategetse? Nimukomere kandi mube intwari!»

29 Abagaragu ba Abusalomu bagenzereza Aminoni uko Abusalomu yabibategetse. Nuko abahungu bose b’umwami baherako barahaguruka, buri wese yurira inyumbu ye, maze barahunga.

30 Bakiri mu nzira, iyo nkuru igera kuri Dawudi ngo «Abusalomu yishe abahungu bose b’umwami, ntihasigaye n’umwe!»

31 Umwami arahaguruka, atanyura imyambaro ye, aryama mu mukungugu. Abagaragu be bose bari aho, na bo bashishimura imyambaro yabo.

32 Ariko Yonadabu mwene Shimeya, umuvandimwe wa Dawudi, afata ijambo aravuga ati «Shobuja, ntugire ngo bishe abahungu bose b’umwami. Reka da, ahubwo hapfuye Aminoni wenyine. Kuko Abusalomu yari yarabigambiriye, guhera ku munsi Aminoni akojeje isoni mushiki we Tamara.

33 Nuko rero mwami, mutegetsi wanjye, ntukuke umutima ngo abahungu b’umwami bose bapfuye. Oya da! Aminoni wenyine ni we wapfuye;

34 naho Abusalomu, yahunze.» Umusore w’umuzamu ngo yubure amaso, abona inteko y’abantu benshi baturuka inyuma ye mu ibanga ry’umusozi; ni ko kuza abwira umwami ati «Nabonye abantu bamanuka hariya mu ibanga ry’umusozi.»

35 Nuko Yonadabu abwira umwami, ati «Dore abahungu b’umwami baraje. Byose byagenze nk’uko umugaragu wawe yabikubwiye.»

36 Igihe atari yarangiza kuvuga, abahungu b’umwami barasesekara. Bakigera aho basesa amarira, umwami n’abagaragu be bose na bo bararira, barahogora.

37 Abusalomu ahungira kwa Talimayi mwene Amihuri, umwami w’i Geshuri, ahamara imyaka itatu.

38 Kandi muri icyo gihe cyose, Dawudi akomeza kuririra umuhungu we.


Abusalomu agaruka i Yeruzalemu

39 Hanyuma ariko, Dawudi areka kurakarira Abusalomu, kuko yari amaze gushira akababaro k’urupfu rwa Aminoni.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan