Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Samweli 11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Dawudi na Betsabe

1 Nuko ngo umwaka utahe, igihe abami batabaye, Dawudi yohereza Yowabu ku rugamba kumwe n’abagaragu be bose na Israheli yose. Batsemba Abahamoni, bagota umugi wabo Raba; naho Dawudi akaba yasigaye i Yeruzalemu.

2 Nimunsi, Dawudi abyutse mu buriri bwe, ajya gutembera ahantu hitaruye, hejuru y’igisenge cy’ingoro y’umwami. Igihe yari hejuru aho, arabukwa umugore wiyuhagiraga, kandi akaba umugore w’uburanga butangaje.

3 Dawudi rero atuma kubaririza uwo mugore uwo ari we, maze baramubwira bati «Si Betsabe, umukobwa wa Eliyamu, muka Uriya w’Umuhiti?»

4 Nuko Dawudi yohereza intumwa zo kumumuzanira, aza iwe bararyamana. Ubwo kandi uwo mugore yari arangije kwisukura ukujya mu mugongo; nuko asubira iwe.

5 Umugore arasama, maze atuma kuri Dawudi kubimumenyesha, ati «Ndatwite!»

6 Dawudi aherako atuma kuri Yowabu, ati «Nyoherereza Uriya w’Umuhiti.» Yowabu rero yohereza Uriya kwa Dawudi.

7 Uriya ngo agereyo, Dawudi amubaza amakuru ya Yowabu, ay’ingabo n’ay’intambara.

8 Hanyuma abwira Uriya, ati «Manuka ujye iwawe, maze woge ibirenge.» Uriya asohoka ibwami akurikiwe n’izimano yohererejwe n’umwami.

9 Ariko Uriya yiryamira ku rurembo rw’ibwami hamwe n’abagaragu ba shebuja, ntiyamanuka ngo ajye iwe.

10 Babimenyesha Dawudi, bati «Uriya ntiyamanutse ngo ajye iwe.» Nuko Dawudi abaza Uriya, ati «Mbese ntiwari uvuye mu rugendo? Ni kuki utamanutse ngo ujye iwawe?»

11 Uriya asubiza Dawudi, ati «Ubushyinguro bw’Imana, Israheli na Yuda bari mu ngando, kandi na databuja Yowabu n’abagaragu b’umutegetsi wanjye bari mu gasozi, none jyewe ngo ningende njye iwanjye kurya, kunywa no kuryamana n’umugore wanjye! Ndahiye Imana Nyir’ubuzima, nkarahira n’ubuzima bwawe bwite, ko ntazakora ibintu nk’ibyo.»

12 Dawudi abwira Uriya, ati «Wongere usibire uyu munsi, maze ejo nzakohereze.» Uriya rero asibira aho i Yeruzalemu uwo munsi na bukeye bwawo.

13 Dawudi aramutumira ngo arire kandi anywere imbere ye, nuko aramusindisha. Nimugoroba, Uriya arasohoka ajya kuryama ku buriri bwe, hamwe n’abagaragu ba shebuja, ariko ntiyamanuka ngo ajye iwe.

14 Bukeye mu gitondo, Dawudi yandikira Yowabu urwandiko, ararumwoherereza rujyanywe na Uriya.

15 Yari yanditse muri urwo rwandiko ati «Uriya mumushyire imbere aho urugamba rukaze, hanyuma mwisubirire inyuma, bamutere maze apfe.»


Urupfu rwa Uriya, umugabo wa Betsabe

16 Nuko Yowabu wari wagose umugi, ashyira Uriya ahantu yari azi ko hari abantu b’intwari.

17 Abantu bo mu mugi barasohoka, barwana na Yowabu. Benshi muri rubanda no mu bagaragu ba Dawudi barahagwa, Uriya w’Umuhiti na we arapfa.

18 Yowabu atuma kuri Dawudi kumumenyesha ibyabaye byose muri iyo ntambara.

19 Ategeka iyo ntumwa, ati «Igihe uzaba umaze kumenyesha umwami iby’intambara byose,

20 ukabona arakaye, akakubaza ati ’Ni iki cyatumye musatira cyane umugi kugira ngo murwane? Ntimwari muzi se ko barasira hejuru y’inkike?

21 Ni nde wishe Abimeleki mwene Yerubehali? Nta bwo ari umugore wamuteye ingasire, ari hejuru y’inkike y’umugi agapfa atyo aguye i Tebesi? Ni kuki mwasatiriye cyane inkike?’ uzamusubize uti ’Umugaragu wawe Uriya na we yapfuye.’»

22 Intumwa irahaguruka ijya kwa Dawudi kumumenyesha ibyo Yowabu yari ayitumye byose.

23 Iyo ntumwa ibwira Dawudi, iti «Abo bantu baturushaga amaboko; barasohoka badutera ku gasozi, ariko turabatsura tubageza ku marembo y’umugi.

24 Nuko abanyamiheto barasira abagaragu bawe hejuru y’inkike y’umugi, hapfa abantu benshi mu bagaragu b’umwami, ndetse n’umugaragu wawe Uriya w’Umuhiti na we yarapfuye.»

25 Dawudi abwira iyo ntumwa, ati «Ubwire Yowabu uti ’Ibyo ntibikubabaze. Inkota yica ku buryo bwinshi. Gusa, komeza gukaza umurego wawe ku mugi, maze uwurimbure.’ Numubwira utyo, uzaba umukomeje.»

26 Muka Uriya ngo amenye ko umugabo we yapfuye, aramuririra.

27 Igihe cyo kwirabura kirangiye, Dawudi atuma abamuzanira uwo mugore, amwakira iwe. Aba rero umugore we, maze amubyarira umuhungu. Ariko ibyo Dawudi yari yakoze bibabaza cyane Uhoraho.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan