Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Samweli 10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abahamoni basuzugura intumwa za Dawudi
( 1 Matek 19.1–5 )

1 Nyuma y’ibyo, umwami w’Abahamoni aza gupfa, maze umuhungu we Hanuni amusimbura ku ngoma.

2 Nuko Dawudi aravuga ati «Sinzahemukira Hanuni mwene Nahashi, nk’uko se na we atampemukiye.» Dawudi ni ko kohereza abagaragu be kumuhoza mu kababaro k’urupfu rwa se. Bityo, abagaragu ba Dawudi bagera mu gihugu cy’Abahamoni.

3 Ariko abatware b’Abahamoni babwira umwami wabo Hanuni, bati «Uratekereza ko Dawudi akoherereje abo bantu be kuguhoza ari uko yubashye so? Ntuzi se ko yohereje abagaragu be kwitegereza umugi, kuwutata no kuwutsemba?»

4 Nuko Hanuni afata abagaragu ba Dawudi, abogosha ubwanwa igice, akeba imyambaro yabo guhera hasi kugera ku matako, maze arabasezerera.

5 Babibwiye Dawudi, yohereza umuntu kubasanganira, kuko bari bakozwe n’ikimwaro. Nuko umwami abatumaho ati «Muhame i Yeriko, kugeza ubwo ubwanwa buzaba bumaze kumera. Ni bwo rero muzabona kugaruka.»


Dawudi atsinda Abahamoni n’Abaramu
( 1 Matek 19.6–19 )

6 Abahamoni babonye ko basuzuguye Dawudi bikabije, ni ko kohereza abantu ku Baramu b’i Betirehobu n’ab’i Soba kubasaba ngo bisungane; bakaba ingabo ibihumbi makumyabiri zigenza ibirenge. Umwami w’i Maka na we azana abantu igihumbi, naho ab’i Tobu bari abantu ibihumbi cumi na bibiri.

7 Dawudi arabimenya, yohereza Yowabu n’ingabo zose zimenyereye intambara.

8 Bukeye, Abahamoni barasohoka barema inteko mu marembo y’umugi wabo, naho Abaramu b’i Soba n’ab’i Rehobu, abantu b’i Tobu n’ab’i Maka, bo bari ukwabo mu gasozi.

9 Yowabu abona ko yagombaga guturuka urugamba imbere n’inyuma, ni ko gutoranya abantu b’intwari mu ngabo za Israheli, maze abashyira ahateganye n’Abaramu.

10 Abasigaye bose abaha murumuna we Abishayi, maze abahagarika imbere y’Abahamoni.

11 Nuko Yowabu abwira Abishayi, ati «Abaramu nibaramuka bandushije imbaraga, uraza kuntabara. Abahamoni kandi na bo nibakurusha imbaraga, ndibuze kugutabara.

12 Ukomere, tugaragaze ubutwari kubera umuryango wacu n’imigi y’Imana yacu! Kandi Uhoraho arakore uko abishaka.»

13 Nuko Yowabu n’inteko ye basatira urugamba, kugira ngo barwane n’Abaramu, maze bo barabahunga.

14 Abahamoni ngo babone ko Abaramu bahunze, na bo baherako bahunga Abishayi bataha mu mugi. Yowabu areka atyo kurwana n’Abahamoni, agaruka i Yeruzalemu.

15 Abaramu babonye ko Israheli ibatsinze, bakoranira hamwe bose.

16 Bukeye, Hadadezeri yohereza intumwa ku Baramu bose bo hakurya y’Uruzi. Baraza bagera i Helamu; Shobaki, umugaba w’ingabo za Hadadezeri, abarangaje imbere.

17 Nuko babibwira Dawudi, na we akoranya Israheli yose, bambuka Yorudani, bagera i Helamu. Abaramu bambikana na Dawudi bararwana.

18 Ariko Abaramu baza guhunga Israheli, Dawudi abicamo abanyamagare magana arindwi, n’ibihumbi mirongo ine by’abanyamafarasi. Asogota na Shobaki, umugaba w’ingabo z’Abaramu, amutsinda aho.

19 Nuko abami bose, abagaragu ba Hadadezeri, babonye ko batsinzwe na Israheli baracogora, bayoboka Israheli, barayikorera. Kandi Abaramu batinya kugaruka gutabara Abahamoni.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan