Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Samweli 1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Dawudi amenyeshwa urupfu rwa Sawuli

1 Sawuli amaze gupfa, ni bwo Dawudi yagarutse amaze gutsinda Abamaleki, amara iminsi ibiri i Sikilage.

2 Ku munsi wa gatatu, haza umuntu aturutse mu ngando kwa Sawuli, imyambaro ye yatanyaguritse, kandi umutwe we wuzuyemo umukungugu. Nuko ngo agere kwa Dawudi amwikubita imbere aramupfukamira.

3 Dawudi aramubaza ati «Uraturuka hehe?» Aramusubiza ati «Nahunze mva mu ngando y’Abayisraheli.»

4 Dawudi aramubaza ati «Byagenze bite? Ngaho mbwira!» Undi aramubwira ati «Imbaga bayitsinze kandi hapfuyemo abantu benshi, ndese na Sawuli n’umuhungu we Yonatani bapfuye!»

5 Dawudi abaza uwo musore wari uje kumubikira, ati «Wamenye ute ko Sawuli yapfuye, kimwe n’umuhungu we Yonatani?»

6 Nuko uwo musore aramusubiza ati «Nari ndi ku musozi wa Gilibowa, nuko mbona Sawuli yishingikirije icumu rye, kandi amagare y’intambara n’abanyamafarasi bamusatiriye impande zose.

7 Arakebuka maze arambona, ni ko kumpamagara, ndamusubiza nti ’Karame.’

8 Arambaza ati ’Uri nde?’ Nuko ndamusubiza nti ’Ndi Umumaleki.’

9 Nuko arambwira ati ’Guma iruhande rwanjye ndabigusabye kandi unyice, kuko merewe nabi n’ubwo ngitera akuka bwose.’

10 Ni ko kumuguma iruhande maze ndamwica, kuko nari nzi neza ko namara gutsindwa atazaba akibayeho. Nuko mfata ikamba yari afite mu mutwe n’igitare yari yambaye ku kaboko, none mbizaniye umutegetsi wanjye hano.»

11 Dawudi yadukira imyambaro ye arayishishimura, n’abari kumwe na we bose babigenza batyo.

12 Nuko barababara, bararira kandi basiba kurya kugeza ku mugoroba kubera Sawuli na Yonatani umuhungu we, no kubera umuryango w’Uhoraho wose wa Israheli, kuko bari bamazwe n’inkota.

13 Dawudi abaza wa musore wamubikiye, ati «Uri uwa he?» Aramusubiza ati «Ndi umwana w’Umumaleki w’impunzi.»

14 Dawudi aramubaza ati «Wabitewe n’iki rero, kugira ngo ube utatinye kurambura ikiganza cyawe, ukica uwo Uhoraho yasize amavuta y’ubwami?»

15 Nuko Dawudi ahamagara umwe mu basore be, aramubwira ati «Mwegere maze umwice!» Nuko amutsinda aho.

16 Dawudi aravuga ati «Amaraso yawe abe ari wowe ahama, kuko wowe ubwawe wabyihamije uvuga ngo ’Ni jye wishe uwo Uhoraho yasize amavuta y’ubwami.’»


Amaganya ya Dawudi kubera Sawuli na Yonatani

17 Nuko Dawudi atera iyi ndirimbo y’amaganya, kubera urupfu rwa Sawuli n’umuhungu we Yonatani.

18 (Iyo «Ndirimbo y’Umuheto» yanditswe mu «Gitabo cy’Intungane», kugira ngo bajye bayigisha Abayuda.) Aravuga ati

19 «Yewe Israheli we, mbese icyubahiro cyawe cyaguye mu mpinga y’imisozi? Ab’intwari baraguye!

20 Ntimubitangaze muri Gati, ntimubyamamaze mu mayira ya Ashikeloni, hato abakobwa b’Abafilisiti batanezerwa, n’abakobwa b’abatagenywe bagasabagizwa n’ibyishimo!

21 Misozi y’i Gilibowa, ntimugatonyangweho n’ikime cyangwa imvura, ntimukagire ukundi imirima irumbuka, kuko ari ho ingabo y’intwari yahindaniye! Ingabo ya Sawuli ntiyigeze isigwa amavuta,

22 uretse amaraso y’abishwe n’ibinure by’intwari; umuheto wa Yonatani ntiwasubiraga, n’inkota ya Sawuli ntitahe ubusa.

23 Sawuli na Yonatani abakundwaga cyane, abatatandukanaga mu buzima no mu rupfu, abatebukaga kurusha kagoma; abanyembaraga kurusha intare!

24 Bakobwa ba Israheli, nimuririre Sawuli, wabambikaga imihemba n’imirimbo y’amoko yose, wabahaga kandi imitako ya zahabu mugeretse ku myambaro yanyu.

25 Intwari zaguye ku rugamba, Yonatani yiciwe mu mpinga y’imisozi!

26 Mbega umubabaro ngufitiye, Yonatani muvandimwe! Nagukundaga byahebuje! Ubucuti bwawe bwambereye akataraboneka, bwasumbyaga ubwiza urukundo rw’abagore.

27 Intwari zaraguye! Ingenzi ku rugamba zarashize!»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan