Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Petero 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Nimwirinde abigishabinyoma

1 Uko habayeho abahanurabinyoma mu muryango wa Israheli, ni na ko muri mwe hazaduka abigishabinyoma bazana rwihishwa inyigisho zitera amakimbirane, bigeza n’aho bihakana Umutware wabacunguye, bityo ntibazatinde kwikururira ubucibwe.

2 Hari benshi kandi bazabakurikira muri ubwo buyobe bwabo, maze batume inzira y’ukuri isuzugurika.

3 Ubugugu bwabo buzabatera kubashakaho inyungu, babarye imitsi, babashukisha akarimi keza. Nyamara kuva kera urubanza rwabo rwaraciwe, n’ubucibwe bwabo ntiburi kure.

4 Koko rero, Imana ntiyababariye abamalayika bacumuye, ahubwo yaraboretse, ibagabiza umwijima wo mu nyenga y’ikuzimu, kugira ngo bategereze gucirwa urubanza.

5 Nta n’ubwo yababariye isi ya kera, ahubwo yazanye umwuzure urenga ku isi y’abagome, ariko yizigamira Nowa, umwe muri ba bandi munani barokotse, kuko yamamazaga iby’ubutungane.

6 Hanyuma itsemba imigi ya Sodoma na Gomora, iyihindura ivu, kugira ngo bibere urugero abagome bo mu bihe byakurikiyeho.

7 Irongera irokora intungane Loti, wari washavujwe n’imibereho y’abo bagome b’ibyomanzi;

8 kuko iyo ntungane yari ituye rwagati muri bo, igahora ibabona kandi ikabumva, maze uko bukeye umutima we uharanira ubutungane ugahora ubabaye cyane, kubera ibikorwa byabo biteye ishozi.

9 None rero, Nyagasani ashobora kuvana mu magorwa abamuyobotse, naho abagome akabarindiriza umunsi w’urubanza kugira ngo bahanwe:

10 abo aheraho mbere na mbere, ni abatwarwa n’irari ribi ry’umubiri, maze bagahinyura ubutegetsi bw’Imana. Abo biyemera, bagashira isoni, ntibatinya no gutuka Abakujijwe;

11 nyamara abamalayika n’ubwo basumbya abo Bakujijwe imbaraga n’ububasha, ntibahangara kubatuka bene ako kageni mu maso ya Nyagasani.

12 Ariko abo bantu, bakoreshwa na kamere yabo nk’inyamaswa zitagira ubwenge, zivukira gufatwa mu mutego no kubora, bagatuka ibyo batazi, bazabora nk’izo nyamaswa nyine;

13 bazaronke batyo igihembo cy’ubugome bwabo. Bishimira kwiyandarika ku mugaragaro; ni abantu buje ingeso mbi n’imyanda, bagahimbazwa no kubariganya ndetse n’igihe baba bamaze kurengwa basangira namwe.

14 Amaso yabo yatwawe n’ubusambanyi gusa, ntibahage ibyaha; bagashukashuka bene imitima idafashe; bakaba aba mbere mu kurarikira ibibi, bityo bakaba ibyohe.

15 Bitaruye inzira iboneye, bayoba bakurikira inzira ya Balamu mwene Bewori wemeye gushukwa n’igihembo cy’ubugome,

16 ariko uwo muhanuzi aza guhanirwa ukutumvira kwe, igihe indogobe ye, yo nyamaswa idashobora kuvuga, ivuze nk’umuntu ikaburizamo ubusazi bwe.

17 Abo bantu ni nk’amariba atagira amazi, cyangwa ibicu bihuherwa n’umuyaga; bakaba bazigamiwe umwanya mu mwijima w’icuraburindi.

18 Koko rero, bungikanya ibigambo bitagira shinge na rugero, maze ibyifuzo bibi by’umubiri bigatuma bashukashuka abari bakimara kwitandukanya n’abantu bakiri mu mafuti.

19 Babasezeranya ubwigenge kandi na bo ubwabo ari abacakara b’ingeso mbi, kuko buri muntu ari umucakara w’icyamutsinze.

20 Abigobotoye ubwandure bw’isi babikesheje kumenya Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu, iyo bwongeye kubapfukirana no kubategeka, imibereho yabo ya nyuma irusha iya mbere kuba umwaku;

21 byajyaga kurutaho kuri bo iyo batamenya inzira y’ubutungane, aho guhita birengagiza itegeko ritagatifu bamenyeshejwe.

22 Ibyababayeho bihuje mu by’ukuri n’uyu mugani ugira uti «Imbwa yasubiye ku birutsi byayo». cyangwa ngo «Ingurube ikimara kwiyuhagira yongeye kwivuruguta mu isayo.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan