2 Petero 1 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIndamutso 1 Jyewe Simoni Petero, umugaragu n’intumwa ya Yezu Kristu, ku bahawe ukwemera gukomeye nk’ukwacu, babikesheje ubuntu bw’Imana yacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu: 2 nimusenderezwe ineza n’amahoro, mubikesheje kuba mwaramenye Imana na Yezu Umwami wacu. Nimukomere ku butore byanyu 3 Koko ni We watugabiye mu bubasha bwe bwahebuje ibyo twagombaga byose byerekeye ubugingo n’ubusabaniramana, igihe atumenyesheje Uwaduhamagarishije ikuzo rye n’imbaraga ze bwite. 4 Bityo duhabwa ibyiza by’igiciro gihanitse twasezeranyijwe, kugira ngo mwinjire muri kamere y’Imana, mumaze kwitandukanya n’ubwononekare bwazanywe mu nsi n’irari. 5 Kubera iyo mpamvu nyine, nimushyireho imbaraga zanyu zose kugira ngo ukwemera kwanyu mukongereho imigenzo myiza, imigenzo myiza muyongereho ubumenyi, 6 ubumenyi mubwongereho ubwizige, ubwizige mubwongereho ubudacogora, ubudacogora mubwongereho ubusabaniramana, 7 ubusabaniramana mubwongereho umubano wa kivandimwe, umubano wa kivandimwe muwongereho urukundo. 8 Kuko ibyo nibibarumbukamo, bitazasiga muri abanebwe cyangwa nta cyo mwungutse mu byerekeye kumenya Umwami wacu Yezu Kristu. 9 Naho ubundi, umuntu ubuze ibyo ngibyo, ameze nk’impumyi ihunyeza, akibagirwa ko yahanaguweho ibyaha bye bya kera. 10 Ni cyo gituma rero, bavandimwe, mugomba kwiyongeramo imbaraga kugira ngo mukomere ku ihamagarwa ryanyu n’ubutore bwanyu; nimubigenza mutyo, nta bwo muzigera mugwa bibaho. 11 Bityo rero, mukazakiranwa urugwiro mu Ngoma ihoraho y’Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu. Inyigisho mugomba kuzirikana 12 Nanone kandi, mpora mbibibutsa n’ubwo nyine mubizi neza kandi mukaba mukomeye muri uko kuri. 13 Nyamara ndatekereza ko igihe nkiri hano ku isi ngomba kubakangurisha inyigisho zanjye, 14 kuko nzi neza yuko igihe cyanjye cyo gupfa cyegereje, nk’uko Umwami wacu Yezu Kristu yabimenyesheje. 15 Nyamara ariko, nzashyiraho umwete kugira ngo na nyuma y’urupfu rwanjye, muzashobore guhora muzirikana izo nyigisho. 16 Koko rero, nta bwo ari imigani yahimbwe n’ubwenge twakoresheje kugira ngo tubamenyeshe ububasha n’ukuza by’Umwami wacu Yezu Kristu, ahubwo twaramwiboneye n’amaso yacu, yisesuyeho ikuzo. 17 Kuko Imana Data yamuhaye icyubahiro n’ikuzo, igihe ijwi ry’agatangaza ry’Imana rigize riti «Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, unyizihira.» 18 Natwe ubwacu iryo jwi twararyiyumviye rituruka mu ijuru, igihe twari kumwe na We ku musozi mutagatifu. 19 Ikindi kandi kiruseho, twishingikirije ku ijambo rikomeye ry’abahanuzi; mukaba rero mukora neza iyo murirangamira, nk’itara rimurika ahantu h’umwijima, kugeza ubwo hatangira gucya, n’inyenyeri y’urukerera ikarasira mu mitima yanyu. 20 Mbere ya byose ariko, mumenye neza ko nta muntu ushobora ku bwe kwisobanurira ubuhanuzi na buke buri mu Byanditswe, 21 kuko nta buhanuzi nyakuri bwigeze buva ku bushake bwa muntu, ahubwo abavuze batyo ni abantu bayobowe na Roho Mutagatifu, batumwe n’Imana. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda