2 Ngoma 8 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuImirimo inyuranye ya Salomoni ( 1 Bami 9.10–28 ) 1 Imyaka makumyabiri ishize, ari na yo Salomoni yubatsemo Ingoro y’Uhoraho n’inzu ye bwite, 2 Salomoni yongera kubaka imigi Huramu yari yaramuhaye maze ayituzamo Abayisraheli. 3 Hanyuma Salomoni atera i Hamati‐Soba, arahigarurira. 4 Yubaka Tadumori yo mu butayu kandi asana n’imigi yose y’ububiko yari mu karere ka Hamati. 5 Asana Betihoroni yo haruguru na Betihoroni y’epfo, iyo migi ayikikiza inkike z’amabuye, ayikingisha inzugi, n’ibihindizo. 6 Abigenza atyo no kuri Balati, no ku migi ye yose y’ububiko, no ku migi amagare y’intambara yatahagamo n’iyo abagendera ku mafarasi batahagamo. Salomoni yubaka kandi ibyo ashaka byose muri Yeruzalemu, no muri Libani no mu gihugu cyose yategekaga. 7 Hari hasigaye abaturage benshi b’Abaheti, Abahemori, Abaperizi, Abahivi n’Abayebuzi, batari Abayisraheli. 8 Nuko Salomoni akoranya abana babo bari bacitse ku icumu batarimbuwe n’Abayisraheli, abagenera gukora imirimo y’uburetwa kugeza n’ubu. 9 Ariko mu Bayisraheli ntiyagira abo ashyira mu buhake kuko ari bo barwanaga intambara, bakaba abatware b’ingabo ze, n’abatware b’amagare ye n’ab’abagendera ku mafarasi. 10 Dore umubare w’abatware bakuru b’umwami Salomoni; bari magana abiri na mirongo itanu bategekaga rubanda. 11 Salomoni azamura umukobwa wa Farawo, amuvana mu murwa wa Dawudi, amujyana mu nzu yamwubakiye, kuko yibwiraga ati «Umugore wanjye ntagomba kuba mu nzu ya Dawudi, umwami w’Abayisraheli, kuko ari ahantu hatagatifu Ubushyinguro bw’Uhoraho bwinjiye.» 12 Nuko Salomoni aturira Uhoraho ibitambo bitwikwa ku rutambiro rw’Uhoraho yari yarubatse imbere y’Inzu y’Uhoraho, 13 akabigenza atyo uko igihe cyo kubitura kigeze nk’uko byategetswe na Musa: ku masabato, mu mboneko z’ukwezi no ku minsi mikuru itatu yo mu mwaka, ari yo umunsi mukuru w’imigati idasembuwe, umunsi mukuru w’ibyumweru n’umunsi mukuru w’amahema. 14 Akurikije icyemezo cya se Dawudi, ashyiraho imitwe y’abaherezabitambo mu mirimo yabo, ashyiraho abalevi kugira ngo bahimbaze Uhoraho, kandi batunganye buri munsi, imirimo yabo imbere y’abaherezabitambo; ashyira n’abarinzi b’inzugi kuri buri rugi uko imitwe yabo yari imeze, kuko iryo ryari itegeko rya Dawudi, umuntu w’Imana. 15 Ntibagira itegeko na rimwe ry’umwami bacaho ku byerekeye abaherezabitambo n’abalevi, no ku kintu icyo ari cyo cyose cyo mu bubiko. 16 Nuko imirimo yose ya Salomoni iratungana, kuva ku munsi bubatseho urufatiro rw’Ingoro y’Uhoraho kugera igihe Ingoro y’Uhoraho yuzuriye. 17 Nuko Salomoni ajya i Esiyoni‐Geberi no mu cyerekezo cya Eloti, ku nkombe y’inyanja, mu gihugu cya Edomu. 18 Huramu amwoherereza amato arimo abagaragu be bamenyereye inyanja. Bajyana n’abagaragu ba Salomoni, baragenda bagera i Ofiri, bakurayo zahabu ingana n’amatalenta magana ane na mirongo itanu, bayizanira umwami Salomoni. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda