Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Ngoma 6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Nuko Salomoni aravuga, ati «Uhoraho, wiyemeje gutura mu gihu kibuditse!

2 Dore nakubakiye inzu ihebuje, aho uzatura iteka ryose.»


Ijambo ryo kwegurira Ingoro Nyagasani
( 1 Bami 8.14–21 )

3 Umwami ahindukirira ikoraniro ryose rya Israheli ryari rihagaze, arisabira umugisha.

4 Nuko aravuga, ati «Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Israheli, we wabwirishije umunwa we data Dawudi kandi agasoza n’ikiganza cye ibyo yasezeranye, avuga ati

5 ’Kuva umunsi navaniye umuryango wanjye mu Misiri, nta wundi mugi nahisemo mu miryango yose ya Israheli kugira ngo nubakemo Ingoro ikwiriye izina ryanjye, kandi nta muntu n’umwe nahisemo kugira ngo abe igikomangoma muri Israheli, umuryango wanjye;

6 ariko nahisemo Yeruzalemu kugira ngo izina ryanjye riyibemo kandi nahisemo Dawudi kugira ngo abe umutware w’umuryango wanjye Israheli.’

7 Data Dawudi yahoze azirikana kubaka Ingoro ikwiye izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli.

8 Ariko Uhoraho yabwiye data Dawudi, ati ’Wahoze uzirikana kubakira izina ryanjye Ingoro, kandi wagize neza.

9 Nyamara si wowe uzubaka iyo Ngoro, ahubwo ni umuhungu wawe uzaba wibyariye; ni we uzubakira Ingoro izina ryanjye.’

10 Uhoraho yujuje ijambo yivugiye: nazunguye data Dawudi, nicara ku ntebe y’ubwami bwa Israheli nk’uko Uhoraho yari yarabivuze, nubaka Ingoro ikwiye izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli,

11 kandi ni yo nateretsemo Ubushyinguro burimo Isezerano ry’Uhoraho yagiranye n’Abayisraheli, igihe yabakuraga mu gihugu cya Misiri.»


Isengesho rya Salomoni
( 1 Bami 8.22–53 )

12 Salomoni ahagarara imbere y’urutambiro rw’Uhoraho, mu ruhame rw’ikoraniro ryose ry’Abayisraheli, nuko arambura amaboko.

13 Koko kandi Salomoni yari yarategetse ko hagati mu gikari bahamwubakira ahantu hirengeye bakoresheje umuringa, hakagira imikono itanu y’uburebure, itanu y’ubugari, n’itatu y’ubuhagarike. Arahazamukira, hanyuma apfukama imbere y’ikoraniro ryose ry’Abayisraheli, arambura amaboko ayerekeje mu ijuru,

14 maze aravuga ati «Uhoraho, Mana ya Israheli, nta Mana yindi iriho, ari mu ijuru, ari no ku isi, ihwanye nawe, wowe ukomereza Isezerano n’impuhwe abagaragu bawe, iyo bakugenda imbere n’umutima wabo wose.

15 Wubahirije ibyo wasezeraniye umugaragu wawe data Dawudi: ibyo wavugishije umunwa wawe wabyuzurishije ikiganza cyawe, nk’uko biboneka uyu munsi.

16 None ubu ngubu, Uhoraho Mana ya Israheli, komereza data ijambo wamubwiye, ugira uti ’Ntihazabura na rimwe umwe mu bana bawe uzicara imbere yanjye ku ntebe y’ubwami bwa Israheli, niba abana bawe babaye indahemuka mu mico, bagakurikiza amategeko yanjye, nk’uko wowe wabigenjeje.’

17 None ubu ngubu, Uhoraho Mana ya Israheli, ijambo wabwiye umugaragu wawe Dawudi nirihame!

18 Ariko se koko, Imana ishobora guturana n’abantu ku isi? Ijuru ubwaryo ndetse n’ishema ryaryo ntushobora kurikwirwamo, nkanswe iyi Ngoro nubatse!

19 Uhoraho, Mana ya Israheli, wite ku mugaragu wawe ugusenga agutakambira! Wumve induru n’isengesho umugaragu wawe akugezaho uyu munsi!

20 Amaso yawe uyahange kuri iyi Ngoro umunsi n’ijoro, aha hantu wavuze ko uzahashyira izina ryawe! Umva isengesho umugaragu wawe avugira aha hantu!

21 Jya wumva ugutakamba umugaragu wawe n’umuryango wawe Israheli bazagirira aha hantu! Wowe, ujye wumvira mu ijuru aho utuye, wumve kandi ugire impuhwe!

22 Nihagira umuntu uzaba yacumuriye undi maze bakamurahiza, kandi akaza kurahirira imbere y’urutambiro rwawe muri iyi Ngoro,

23 wowe uzumvire mu ijuru maze utegeke, ucire abagaragu bawe urubanza: umugiranabi umukorere ibimukwiye, ukurikije imigenzereze ye mibi; naho umuziranenge, uzamugire umwere, umwiture ibihuje n’ubutungane bwe.

24 Igihe umuryango wawe Israheli uzaba waneshejwe n’abanzi kubera kugucumuraho, nukugarukira ugasingiza izina ryawe,

25 wowe uzumvire mu ijuru, maze ubabarire umuryango wawe Israheli icyaha cyawo, hanyuma uwugarure mu gihugu wahaye abasekuruza bawo.

26 Igihe ijuru rizaba rikinze kandi imvura yarabuze kubera ko umuryango wawe uzaba wagucumuyeho, nuza gusengera aha ngaha, ugasingiza izina ryawe, ukicuza icyaha cyawo kuko uzaba wawucishije bugufi,

27 wowe uzumvire mu ijuru, ubabarire abagaragu bawe icyaha cyabo n’icy’umuryango wawe Israheli, uzabereke inzira iboneye bagomba gukurikira, maze ugushe imvura mu gihugu cyawe, wahayeho umurage umuryango wawe.

28 Nihatera inzara mu gihugu, hagatera icyorezo, imyaka ikarumba, hagatera inzige, n’ibihore, umwanzi agatera imigi yose y’igihugu, hakaduka icyorezo n’indwara iyo ari yo yose,

29 maze umuntu wese wo mu muryango wa Israheli agasenga atakamba abitewe na kimwe muri ibyo, akiyumvisha ikibi kiri mu mutima we, maze akarambura amaboko ye ayerekeje kuri iyi Ngoro,

30 wowe uzumvire mu ijuru aho utuye, ugire impuhwe, maze uhe buri muntu ibihuje n’imigenzereze ye, kuko uba uzi umutima we. Koko kandi ni wowe umenya imitima ya bose,

31 bikazatuma bagutinya iminsi yose bazamara mu gihugu wahaye abasokuruza bacu.

32 Ndetse n’umunyamahanga, utari uwo mu muryango wawe Israheli, naturuka mu gihugu cya kure ku mpamvu y’izina ryawe ry’ikirangirire, no ku mpamvu y’ikiganza cyawe gikomeye n’ukuboko kwawe kw’impangare, akaza agasengera muri iyi Ngoro,

33 wowe, uzumvire mu ijuru aho utuye, maze wubahirize ibyo umunyamahanga azaba yagusabye byose, kugira ngo amahanga yose y’isi azamenye izina ryawe, maze agutinye nk’uko Israheli, umuryango wawe ubigenza, kandi bazamenye ko izina ryawe ryambarizwa muri iyi Ngoro nubatse.

34 Igihe umuryango wawe uzatera abanzi bawo ukajya kubarwanyiriza aho uzaba wabohereje aho ari ho hose, nusenga Uhoraho werekeje ku murwa watoranyije n’Ingoro nubakiye izina ryawe,

35 wowe, aho uri mu ijuru, uzumve isengesho ryawo, maze urengere abagutakambira.

36 Abayisraheli nibagucumurira, kuko nta muntu udacumura, ukabarakarira, ukabateza ababisha, maze bagatsindwa bakajyanwa bunyago mu gihugu cya kure cyangwa cya hafi,

37 nibagutekereza bari muri icyo gihugu bazaba bafungiwemo, bakihana kandi bakagutakambira bari mu gihugu cy’ababatsinze, bavuga bati ’Twaracumuye, turi abanyamafuti, turi ibicibwa’,

38 bakakugarukira n’umutima wabo wose, n’amagara yabo yose, aho bari muri icyo gihugu bazaba bajyanywemo bunyago bakagusenga bareba aho igihugu cyabo giherereye, ari cyo gihugu wahaye abasekuruza babo, berekeje kandi umurwa watoranyije n’Ingoro nubakiye izina ryawe,

39 wowe aho utuye mu ijuru, uzumve amasengesho yabo n’ugutakamba kwabo, maze batsindire ibyo bazaba baharaniye, maze ubabarire abantu bawe bazaba bagukoreye ibyaha.

40 None rero, Mana yanjye, amaso yawe narebe, kandi amatwi yawe niyumve amasengesho avugirwa aha hantu!

41 Ubu rero, Uhoraho Mana, haguruka, wowe n’Ubushyinguro burimo imbaraga zawe, maze uze aha hantu h’uburuhukiro! Abaherezabitambo bawe, Uhoraho Mana, nibagire amahoro, kandi n’abayoboke bawe nibasabagizwe n’ibyishimo!

42 Uhoraho Mana, wikwitarura uruhanga rw’uwo wasize, ibuka ibyiza wagiriye umugaragu wawe Dawudi.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan