2 Ngoma 5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Imirimo yose Salomoni yakoreshereje Ingoro y’Uhoraho irangiye neza, Salomoni atumiza ibintu byose se Dawudi yari yareguriye Imana, ari byo imari, zahabu n’ibikoresho by’amoko yose, nuko abishyira mu mutungo w’Ingoro y’Imana. Ubushyinguro bw’Isezerano bushyirwa mu Ngoro ( 1 Bami 8.1–9 ) 2 Nuko Salomoni akoranyiriza i Yeruzalemu abakuru ba Israheli, abatware bose b’imiryango n’ibikomangoma byose byo mu mazu y’Abayisraheli, kugira ngo bazamure Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, babuvane mu Murwa wa Dawudi, ari wo Siyoni. 3 Abantu bose ba Israheli bateranira aho umwami ari mu munsi mukuru; ubwo hari mu kwezi kwa karindwi. 4 Abakuru bose ba Israheli, bamaze kuhagera, abalevi baheka Ubushyinguro. 5 Bazamura Ubushyinguro, Ihema ry’ibonaniro n’ibindi bintu byose byeguriwe Imana byari biririmo. Abaherezabitambo n’abalevi ni bo babizamuraga. 6 Umwami Salomoni n’ikoraniro ryose rya Israheli rimukikije imbere y’Ubushyinguro, batura ibitambo by’amatungo magufi n’amaremare adashobora kubarwa no kurondorwa kubera ubwinshi bwayo. 7 Abaherezabitambo bajyana Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho mu mwanya bwagenewe mu cyumba gitagatifu rwose cy’Ingoro, ari na ho hantu heguriwe Imana, nuko babutereka mu nsi y’amababa y’abakerubimu. 8 Abakerubimu bari baramburiye amababa yabo hejuru y’Ubushyinguro bagatwikira Ubushyinguro n’imijishi yabwo. 9 Bitewe n’uburebure bw’iyo mijishi, imitwe yayo yagaragariraga mu cyumba gitagatifu, ariko uri inyuma ntayibone, kandi na n’ubu ni ko bikimeze. 10 Nta kintu na kimwe cyari mu Bushyinguro uretse ibisate bibiri by’amabuye Musa yashyizemo ari i Horebu, igihe Uhoraho yagiranaga Isezerano n’Abayisraheli bava mu Misiri. 11 Hanyuma abaherezabitambo barasohoka, bava mu cyumba gitagatifu. Koko kandi bose bari bacyinjiyemo, bamaze kwisukura, batirobanuye mu mitwe yabo. 12 Abalevi b’abaririmbyi uko bangana, Asafu, Hemani, Yedutuni, kimwe n’abahungu babo n’abavandimwe babo, bari bahagaze ahagana iburasirazuba bw’urutambiro, bambaye imyenda y’ihariri, bafite ibyuma birangira n’inanga. Bari hamwe n’abaherezabitambo ijana na makumyabiri bavuzaga amakondera. 13 Abavuzaga amakondera n’abaririmbyi, bose hamwe bahuzaga amajwi basingiza kandi bahimbaza Uhoraho. Bakarangurura amajwi y’amakondera, y’ibyuma birangira n’ibicurangwa basingiza Uhoraho, «kuko ari umugwaneza, kandi ubudahemuka bwe bugahoraho iteka!» Ni bwo igihu cyuzuye Ingoro y’Uhoraho, 14 maze abaherezabitambo ntibaba bagishoboye guhagarara mu Ngoro kugira ngo batunganye umurimo wabo bitewe n’icyo gihu, kuko Ingoro y’Imana yari yuzuwemo n’ikuzo ry’Uhoraho. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda