2 Ngoma 4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Salomoni yubakisha urutambiro rw’umuringa rufite uburebure bw’imikono makumyabiri, ubugari bw’imikono makumyabiri n’ubuhagarike bw’imikono cumi. 2 Abumba ikizenga cy’amazi mu miringa iyagijwe; ubugari bwacyo kuva ku rugara rumwe kugeza ku rundi bwari ubw’imikono cumi, kandi cyari gikoze nk’uruziga. Cyari gifite ubuhagarike bw’imikono itanu kandi umuzenguruko wacyo wapimwa n’umugozi w’imikono mirongo itatu. 3 Mu nsi y’urugara rw’icyo kizenga hari hazengurutswe n’ibishushanyo by’impfizi bikurikiranye ku mikono mirongo itatu; byari bikikije rwose ikizenga. Ibyo bishushanyo byari ku mirongo ibiri igerekeranye kandi byari byakoranywe n’icyo kizenga. 4 Cyari giteretse ku mashusho y’ibimasa cumi n’abiri: bitatu byarebaga mu majyaruguru, bitatu mu burengerazuba, bitatu mu majyepfo, na bitatu mu burasirazuba. Ikizenga cyari giteretswe hejuru y’ibimasa kandi byari biteranye imigongo. 5 Umubyimba wacyo wanganaga n’intambwe imwe y’intoki, kandi urugara rwacyo rwari rubumbwe nk’urugara rw’ururabyo rwa lisi. Icyo kizenga cyashoboraga gusukwamo intango ibihumbi bitatu. 6 Salomoni acurisha imivure cumi; itanu ayishyira ibumoso, indi itanu ayishyira iburyo, kugira ngo bajye bayogerezamo: bogerezagamo ibikoresho bigenewe ibitambo bitwikwa, naho abaherezabitambo biyuhagiriraga mu kizenga cy’amazi cy’imiringa. 7 Abumba muri zahabu ibitereko cumi by’amatara nk’uko yari yabitegetswe, maze abishyira mu cyumba gitagatifu, bitanu iburyo, bindi bitanu ibumoso. 8 Abaza ameza cumi ayashyira mu cyumba gitagatifu, atanu iburyo, yandi atanu ibumoso. Abumba n’ibikombe ijana muri zahabu. 9 Yubaka urugo rw’abaherezabitambo, n’ikibuga kinini kandi inzugi zaho azisigaho umuringa. 10 Naho ikizenga cy’amazi agitereka mu ruhande rw’iburyo, ahagana mu majyepfo y’iburasirazuba. 11 Huramu acura amabesani, ibitiyo n’inzuho. Arangiza atyo imirimo yose yagombaga gukorera umwami Salomoni mu Ngoro y’Imana; 12 ari yo iyi: inkingi ebyiri, imitako y’imitwe ibiri yari hejuru y’inkingi, ibisa n’inshundura bibiri byo gutwikira iyo mitwe yari hejuru y’inkingi, 13 imbuto zitukura magana ane zo ku bisa n’inshundura, imirongo ibiri y’imbuto zitukura zo ku bisa n’inshundura bitwikiriye imitwe yari hejuru y’inkingi, 14 ibitereko cumi, imivure cumi yari ku bitereko, 15 ikizenga cy’amazi — cyari kimwe gusa — giteretse ku bimasa cumi na bibiri, 16 amabesani, ibitiyo, inzuho hamwe n’ibindi byose bigendana na byo. Ibyo byose Huramabi yabikoze mu muringa usennye, abikorera umwami Salomoni ngo bishyirwe mu Ngoro y’Uhoraho. 17 Umwami yabikoreshereje mu karere ka Yorudani hagati ya Sukoti na Sereda. 18 Salomoni yabikoresheje ari byinshi cyane, ku buryo batashoboraga kumenya uburemere bw’imiringa yabigiyeho. 19 Salomoni akoresha n’ibintu byose bigenewe Ingoro y’Imana, ari byo: urutambiro rwa zahabu, ameza ya zahabu yari agenewe gushyirwaho imigati y’umumuriko, 20 ibitereko n’amatara yabyo yo gucana imbere y’icyumba gitagatifu nk’uko byari bitegetswe, bikozwe muri zahabu iyunguruye; 21 uburabyo, amatara, udufatisho, bikozwe muri zahabu iyunguruye; 22 ibyuma, inzuho, indosho, ibyotesho, bikozwe muri zahabu iyunguruye; irembo ry’Ingoro, inzugi z’imbere zireba icyumba gitagatifu rwose n’inzugi z’Ingoro zireba icyumba kinini, na byo bikozwe muri zahabu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda