Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Ngoma 30 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Hezekiya atumirira Pasika Abayisraheli n’Abayuda

1 Hezekiya atumira Abayisraheli bose n’Abayuda, ndetse yandikira amabaruwa Abefurayimu n’Abamanase, ngo baze mu Ngoro y’Uhoraho i Yeruzalemu gutagatifuza Pasika y’Uhoraho, Imana ya Israheli.

2 Umwami, n’abanyacyubahiro be, n’ikoraniro ryose ry’i Yeruzalemu bemeranya gutagatifuza Pasika mu kwezi kwa kabiri.

3 Koko rero, ntibari bashoboye kuyizihiza mu gihe cyayo gisanzwe, kuko abaherezabitambo benshi bari batarisukura n’abaturage ntibari barateraniye i Yeruzalemu.

4 Icyo cyemezo gishimisha umwami n’ikoraniro ryose,

5 maze muri Israheli yose, kuva i Berisheba kugera i Dani, batangaza ko baza i Yeruzalemu guhimbaza Pasika y’Uhoraho, Imana ya Israheli, kuko abari baje mbere, uko byanditswe, bari bake.

6 Nuko intumwa zijyana muri Israheli yose no muri Yuda amabaruwa yanditswe n’umwami n’abanyacyubahiro be, nuko zikagenda zivuga hose, nk’uko Umwami yategetse, ziti «Bayisraheli, nimugarukire Uhoraho, Imana ya Abrahamu, n’iya Izaki n’iya Israheli, na yo izabagarukira, mwebwe abavuye mu nzara z’abami b’Abanyashuru.

7 Mwikurikiza abasokuruza banyu n’abavandimwe banyu bacumuye kuri Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, bigatuma abarimbura nk’uko mubibona.

8 Ubu ngubu mwigamika amajosi nk’abasokuruza banyu, ahubwo nimwinjire mu Ngoro Uhoraho yihiteyemo iteka ryose, maze mukorere Uhoraho, Imana yanyu, kugira ngo abakureho amakare y’uburakari bwe.

9 Koko rero, nimugarukira Uhoraho, abavandimwe banyu n’abana banyu bazagirirwa imbabazi n’ababajyanye ari imbohe, maze bazashobore kugaruka muri iki gihugu, kuko Uhoraho ari umunyambabazi n’umunyampuhwe, kandi ntazabatera umugongo nimumugarukira».

10 Intumwa zikava mu mugi zijya mu wundi, zizenguruka intara zose za Efurayimu na Manase kugera i Zabuloni, ariko barabasekaga, bakabakwena.

11 Nyamara abantu bamwe b’i Asheri, Manase, na Zabuloni, biyumvamo ikosa, bajya i Yeruzalemu.

12 Muri Yuda na ho ikiganza cy’Imana kibatera guhuza umugambi wo kubahiriza icyo umwami n’abanyacyubahiro be bari bategetse, bishingiye ku ijambo ry’Uhoraho.

13 Mu kwezi kwa kabiri abantu benshi bateranira i Yeruzalemu kugira ngo bizihize iminsi mikuru y’imigati idasembuye; ryari ikoraniro rinini cyane.

14 Nuko basenya intambiro z’ibigirwamana zari i Yeruzalemu, ndetse n’izo batwikiragaho imibavu, maze bazijugunya mu kagezi ka Sedironi.


Hezekiya yizihiza Pasika

15 Ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa kabiri batura ibitambo bya Pasika. Abaherezabitambo n’abalevi bakozwe n’isoni baritagatifuza kandi bazana ibitambo bitwikwa mu Ngoro y’Uhoraho.

16 Bari bahagaze mu myanya yabo nk’uko byari umuhango wabo, kandi bakurikije itegeko rya Musa, umuntu w’Imana; nuko abaherezabitambo bakamisha amaraso bazaniwe n’abalevi.

17 Kubera ko hari abantu benshi mu ikoraniro batitagatifuje, abalevi bagombaga kubaga amatungo ya Pasika bakayatura Uhoraho mu kigwi cy’abadatunganye bose.

18 Koko rero abantu benshi, cyane cyane Abefurayimu, Abamanase, Abisakari n’Abazabuloni ntibari bisukuye, barya Pasika banyuranyije n’ibyanditswe. Nuko Hezekiya abasabira, agira ati

19 «Uhoraho Mana y’abasekuruza bacu, mu bugwaneza bwawe babarira abagushakashaka n’umutima wabo bose, n’ubwo baba batitagatifuje nk’uko bitegetswe!»

20 Uhoraho yumvira Hezekiya, maze arokora imbaga.

21 Abayisraheli bari i Yeruzalemu bizihiza mu minsi irindwi ibirori by’imigati idasembuye bishimye cyane, naho abalevi n’abaherezabitambo basingizaga Uhoraho buri munsi, bavuza ibyuma birangira, bubahiriza Uhoraho.

22 Amagambo ya Hezekiya anyura imitima y’abalevi bose biteguriye Uhoraho, maze bakurikirana ibirori mu gihe cy’iminsi irindwi batura ibitambo by’ubuhoro kandi bashimira Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo.

23 Hanyuma ikoraniro ryose ryumvikana ko bongeraho indi minsi irindwi, nuko na yo bayimara banezerewe.

24 Koko rero, Hezekiya, umwami wa Yuda, yari yahaye ikoraniro ibimasa igihumbi n’amatungo magufi ibihumbi birindwi, abanyacyubahiro bariha ibimasa igihumbi n’amatungo magufi ibihumbi cumi. Abaherezabitambo bari bitagatifuje ari benshi cyane.

25 Ikoraniro ryose ry’Abayuda ririshima, hamwe n’abaherezabitambo, n’abalevi, n’ikoraniro ryavuye muri Israheli, n’abaturage bavuye mu gihugu cya Israheli kandi batuye muri Yuda.

26 I Yeruzalemu haba ibyishimo byinshi, kuko kuva ku ngoma ya Salomoni mwene Dawudi, umwami w’Abayisraheli, nta bindi nk’ibyo byigeze bibaho i Yeruzalemu.

27 Hanyuma abaherezabitambo b’abalevi barahaguruka, basabira abantu umugisha ku Mana: amajwi yabo arumvikana kandi amasengesho yabo agera mu ijuru, aho Nyir’ubutagatifu atuye.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan