2 Ngoma 3 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIyubakwa ry’Ingoro y’Uhoraho ( 1 Bami 6.1–38 ) 1 Salomoni atangira kubaka Ingoro y’Uhoraho aho yari yarayiteguriye i Yeruzalemu ku musozi wa Moriya, ari na ho Uhoraho yari yarabonekeye se Dawudi, ku mbuga ya Orunani w’Umuyebuzi. 2 Yatangiye kuyubaka mu kwezi kwa kabiri ko mu mwaka wa kane w’ingoma ye. 3 Dore ibipimo by’iyo Ngoro y’Imana, uko Salomoni yari yabigennye: yari ifite uburebure bw’imikono mirongo itandatu nk’uko bapimaga kera, ikagira n’ubugari bw’imikono makumyabiri. 4 Urwinjiriro rw’imbere rwari rufite uburebure bw’imikono makumyabiri bureshya n’ubugari bw’Ingoro, kandi n’ubuhagarike bwarwo bukagira imikono ijana na makumyabiri. Arusigaho imbere zahabu iyunguruye. 5 Icyumba kinini acyomekaho imbaho z’imizonobari zisizeho zahabu iyunguruye, kandi ashushanyaho imikindo n’imitako y’udukufi. 6 Icyo cyumba agitakisha amabuye y’agaciro, na zahabu yavuye i Paruwayimu. 7 Icyumba cyose Salomoni agisiga zahabu: ayisiga ku maburiti, ku miryango, ku nkuta, ku nzugi, kandi ashushanya abakerubimu ku nkuta. 8 Hanyuma yubaka icyumba gitagatifu rwose: uburebure bwacyo bwareshyaga n’ubugari bw’Ingoro, bufite imikono makumyabiri, n’ubugari bwacyo bukagira imikono makumyabiri. Agisiga zahabu iyunguruye y’amatalenta magana atandatu. 9 Imisumari yakoreshejwe yapimaga amasikeli ya zahabu ijana na mirongo itanu. Asiga zahabu n’amazu yo hejuru. 10 Imbere mu cyumba gitagatifu rwose ashyiramo abakerubimu babiri babajwe mu giti, kandi abasiga zahabu. 11 Amababa y’abakerubimu yose hamwe yari afite uburebure bw’imikono makumyabiri; ibaba rimwe ry’uwa mbere ryari rifite uburebure bw’imikono itanu, kandi rigakora ku rukuta rw’ingoro, naho irindi baba na ryo ryari rifite uburebure bw’imikono itanu, kandi rigakora ku ibaba rimwe ry’umukerubimu wa kabiri. 12 Ibaba rimwe ry’uwo mukerubimu wa kabiri ryari rifite imikono itanu kandi rikora ku rundi rukuta rw’Ingoro, naho irindi baba na ryo rikagira imikono itanu kandi rigakora ku ibaba ry’umukerubimu wa mbere. 13 Amababa y’abo bakerubimu yari aramburiye ku mikono makumyabiri, naho bo bari bahagaze ahateganye n’icyumba gitagatifu. 14 Umwenda ukingiriza icyumba gitagatifu rwose, Salomoni awudodesha mu bitambaro by’isine, umuhemba, umutuku na hariri; nuko awutakaho abakerubimu. Ibikoresho byo mu Ngoro y’Imana bikozwe mu byuma ( 1 Bami 7.15–51 ) 15 Salomoni ashinga inkingi ebyiri imbere y’Ingoro: ubuhagarike bwazo bwari ubw’imikono mirongo itatu n’itanu, kandi hejuru yazo hari imitwe ifite imikono itanu. 16 Akora n’imitako y’udukufi maze ayishyira hejuru y’inkingi. Acura imbuto zitukura ijana, azishyira ku mitako y’udukufi. 17 Ashinga izo nkingi imbere y’Ingoro, imwe iburyo, indi ibumoso; iy’iburyo ayita «Yakini», naho iy’ibumoso ayita «Bowazi». |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda