2 Ngoma 23 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIngoma ya Yowasi (835–796) ( 2 Bami 11.4–20 ) 1 Mu mwaka wa karindwi, Yehoyada yiyemeza gukoranya abatware b’abasirikare, ari bo Azariyahu mwene Yerohamu, Yishumaheli mwene Yehohanani, Azariyahu mwene Obedi, Maseyahu mwene Adayahu, na Elishafati mwene Zikuri, kugira ngo bagirane isezerano. 2 Bazenguruka igihugu cya Yuda kandi bakoranya abalevi bo mu migi yose ya Yuda, hamwe n’abatware b’amazu y’Abayisraheli, hanyuma basubirana na bo i Yeruzalemu. 3 Ikoraniro ryose rigirana isezerano n’umwami mu Ngoro y’Imana. Nuko Yehoyada arababwira ati «Nguyu umwana w’umwami! Agomba kwima ingoma nk’uko Uhoraho yabivuze ku byerekeye bene Dawudi. 4 Dore ibyo mugiye gukora: kimwe cya gatatu cyanyu, abaherezabitambo n’abalevi mushinzwe imirimo yo ku isabato, muzacunga amarembo; 5 ikindi kimwe cya gatatu kizarinda ingoro y’umwami, n’icya gatatu gisigaye kizabe ku irembo ry’urufatiro; naho rubanda rwose, bo bazaba mu bikari by’Ingoro y’Uhoraho. 6 Ntihazagire umuntu winjira mu Ngoro y’Uhoraho uretse abaherezabitambo n’abalevi bari ku kazi; bo bazashobora kuyinjiramo kuko batagatifujwe; naho abandi bose bazubahiriza itegeko ry’Uhoraho ribibabuza. 7 Abalevi bazakikiza umwami, buri wese afite intwaro mu ntoki; uzashaka kwinjira mu Ngoro y’Uhoraho muzamwice. Muzahore mushagaye umwami aho agiye hose.» 8 Abalevi n’Abayuda bose bubahiriza ibyo bategetswe n’umuherezabitambo Yehoyada byose. Buri wese afata abantu be, ari abashinzwe imirimo yo ku isabato, ari n’abayivaho, kuko umuherezabitambo Yehoyada nta cyiciro yari yarasezereye. 9 Hanyuma Yehoyada aha abatware b’abasirikare amacumu n’ingabo nini n’intoya umwami Dawudi yari yarabitse mu Ngoro y’Imana. 10 Ashyiraho abantu bose bo gukikiza umwami, buri wese afite intwaro mu ntoki, kuva mu ruhande rw’iburyo rw’Ingoro y’Uhoraho kugera ku urw’ibumoso, imbere y’urutambiro n’imbere y’Ingoro, kugira ngo baze gukikiza umwami. 11 Nuko basohora umwana w’umwami, bamwambika ikamba ry’ubwami n’ibindi biburanga maze baramwimika. Yehoyada n’abahungu be bamusiga amavuta biyamirira, bavuga bati «Umwami aragahoraho!» 12 Ataliya yumvise urusaku rw’abantu birukaga kandi basingiza umwami, agenda abasanga aho bari mu Ngoro y’Uhoraho. 13 Aritegereza, abona umwami ahagaze hafi y’inkingi yo ku rwinjiriro; abona abatware n’abavuza amakondera bari iruhande rw’umwami, ndetse n’abantu bose bishimye kandi bavuza amakondera, naho abaririmbyi bacuranga ibyuma byabo kandi bayobora indirimbo zo gushimira. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye asakuza, ati «Ubugambanyi! Ubugambanyi!» 14 Umuherezabitambo Yehoyada ategeka abatware b’abasirikare bafite intwaro, agira ati «Nimumusohore mumucishe hagati muri rubanda! Kandi nihagira umukurikira yicishwe inkota!» Koko rero, umuherezabitambo yari yaravuze ati «Ntimumwicire mu Ngoro y’Uhoraho.» 15 Bafata Ataliya, bamunyuza mu irembo amafarasi yanyuragamo, bamugejeje ku ngoro y’umwami, bamutsinda aho. 16 Yehoyada yifatanyije n’umwami n’umuryango wose, agirana isezerano n’Uhoraho kugira ngo umuryango uzabe uw’Uhoraho. 17 Nuko imbaga yose y’abantu ijya ku ngoro ya Behali, barayisenya, bamenagura intambiro ze n’amashusho ye, na Mataniya, umuherezabitambo wa Behali, bamwicira imbere y’intambiro. 18 Hanyuma Ingoro y’Uhoraho, Yehoyada ayirindisha abaherezabitambo n’abalevi. Koko kandi, ni bo Dawudi yari yarashinze gutunganya imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho kugira ngo bajye bahaturira ibitambo bitwikwa bishimye, kandi baharirimbire bakurikije ibyanditswe mu mategeko ya Musa, n’ibyo Dawudi yababwirije. 19 Yehoyada ashyira abarinzi ku marembo y’Ingoro y’Uhoraho kugira ngo hatazagira uyinjiramo atisukuye. 20 Afata abatware b’abasirikare, abanyacyubahiro n’abategekaga rubanda, n’abaturage bose, nuko bavana umwami mu Ngoro y’Uhoraho, binjira mu ngoro y’umwami banyuze mu irembo rikuru, maze bamwicaza ku ntebe y’ubwami. 21 Abantu bose baranezerwa kandi umurwa uguma mu ituze. Ataliya we bari bamwicishije inkota. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda