2 Ngoma 21 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Yozafati aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa hamwe n’abasekuruza be mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Yoramu amuzungura ku ngoma. Ingoma ya Yoramu (848–841) ( 2 Bami 8.16–24 ) 2 Yoramu yari afite abavandimwe batandatu bene Yozafati, ari bo Azariya, Yehiyeli, Zekariyahu, Azariyahu, Mikayeli na Shefatiyahu. Abo bose bari bene Yozafati, umwami wa Israheli. 3 Se yari yarabahaye feza na zahabu nyinshi, n’ibintu byinshi by’agaciro, ndetse abaha n’imigi ikomeye muri Yuda, ariko ubwami abuha Yoramu kuko yari imfura ye. 4 Yoramu amaze guhabwa ubwami bwa se no gukomera ku ngoma, yahise yicisha inkota abavandimwe be bose, ndetse na bamwe mu batware b’Abayisraheli. 5 Yoramu yimitswe amaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse, kandi amara imyaka munani ari ku ngoma i Yeruzalemu. 6 Yakurikije ingeso mbi z’abami ba Israheli, nk’uko abo mu nzu ya Akabu babigenje, kuko yari yarashatse umukobwa wa Akabu. 7 Nyamara Uhoraho ntiyashaka kurimbura inzu ya Dawudi kubera isezerano yagiranye na Dawudi, kuko yamusezeranyije kutavana abazamukomokaho ku ntebe y’ubwami i Yeruzalemu. 8 Ku gihe cye, Edomu igomera Yuda, yiyimikira uwayo mwami. 9 Yoramu ajyayo ari kumwe n’abatware be n’amagare ye yose. Abyutse mu gicuku atsinda Abanyedomu bari bamugose, we n’abatware be b’amagare. 10 Nyamara Abanyedomu bakomeje kugomera Abayuda kugeza n’ubu. Icyo gihe kandi ni bwo na Libuna yamugomeye, kuko yari yarataye Uhoraho, Imana y’abasekuruza be. 11 Ndetse yubaka n’amasengero y’ahirengeye mu migi ya Yuda, akururira abaturage b’i Yeruzalemu ubusambanyi kandi agusha Abayuda mu ngeso mbi. 12 Umuhanuzi Eliya amwandikira, agira ati «Uhoraho, Imana ya so Dawudi aravuze ngo: Kubera ko utagendeye mu nzira za so Yozafati n’iza Asa, umwami wa Yuda, 13 ahubwo ukaba waragendeye mu nzira z’abami ba Israheli kandi ukaba warakururiye Abayuda n’abatware b’i Yeruzalemu ubusambanyi, nk’uko ab’inzu ya Akabu babigenje, ndetse ukaba warishe abavandimwe bawe bo mu nzu ya so, n’ubwo bakurushaga umutima, 14 dore Uhoraho agiye guteza ibyago mu bantu bawe, mu bana bawe no mu bagore bawe, maze akunyage n’ibintu byawe byose. 15 Kandi nawe ubwawe uzafatwa n’indwara zikomeye, uzarwara mu mara urusheho kumererwa nabi kugeza ubwo uzazana amagara.» 16 Nuko Uhoraho ahagurutsa Abafilisiti n’Abarabu baturanye n’Abakushi kugira ngo batere Yoramu. 17 Batera Yuda barahinjira, maze banyaga ibintu byose byo mu ngoro y’umwami, ndetse n’abahungu be n’abagore be, ntiyagira umuhungu asigarana uretse Okoziya w’umuhererezi. 18 Nyuma y’ibyo byose, Uhoraho amuteza indwara itavurwa yo mu mara. 19 Hashira iminsi maze bigeze mu mpera z’umwaka wa kabiri azana amagara, bituma apfa yibutse amagara. Abantu be ntibamucanira umuriro nk’uko bawucaniraga abasekuruza be. 20 Yoramu yimye ingoma amaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse kandi amara imyaka munani ku ngoma i Yeruzalemu. Aratanga ntibamuririra, maze umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa Dawudi, ariko atari mu mva z’abami. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda