2 Ngoma 19 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Yozafati, umwami wa Yuda, asubira iwe amahoro i Yeruzalemu. 2 Yehu mwene Hanani umushishozi aramusanganira, maze abaza umwami Yozafati ati «Mbese byari ngombwa gufasha umugome ukaba wakunda abanzi b’Uhoraho? Ngicyo igitumye Uhoraho akurakarira. 3 Nyamara ariko mu byo wakoze harimo bimwe byiza, kuko watwitse inkingi za Ashera zikava mu gihugu kandi ukihatira cyane gushakashaka Uhoraho.» Yozafati ashyiraho abacamanza mu gihugu 4 Yozafati amara iminsi i Yeruzalemu. Hanyuma yongera kuzenguruka muri rubanda uhereye i Berisheba kugera ku musozi wa Efurayimu, maze imbaga yose ayigarurira Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo. 5 Ashyiraho n’abacamanza mu gihugu, mu migi yose ikomeye ya Yuda, mbese muri buri mugi. 6 Abwira abo bacamanza, ati «Muritondere umurimo wanyu, kuko atari abantu bawubashinze, ahubwo ni Uhoraho ubwe, kandi azaba ari kumwe namwe igihe cyose muzaba muca imanza. 7 None rero nimuhorane igitinyiro cy’Uhoraho! Muramenye ibyo mukora, kuko Uhoraho Imana yacu ari indahemuka, intabera kandi ntashukishwa amaturo!» 8 I Yeruzalemu na ho Yozafati ahashyira bamwe mu balevi, mu baherezabitambo no mu batware b’amazu ya Israheli, kugira ngo bahacire imanza mu izina ry’Uhoraho kandi barenganure abaturage b’i Yeruzalemu. 9 Nuko abaha amategeko, agira ati «Dore uko muzakora umurimo wanyu mubifitemo igitinyiro cy’Uhoraho n’umutima uzira ubuhemu n’uburyarya: 10 buri gihe abavandimwe banyu batuye mu migi yabo bazabasanga, baregana ubwicanyi cyangwa bafite impaka izo ari zo zose mu byerekeye amategeko, amabwiriza, amateka cyangwa umuco, muzabanze mubaburire kugira ngo batazacumura kuri Uhoraho maze na we akabarakarira, mwebwe n’abavandimwe banyu. Nimugenza mutyo, ntimuzacumura. 11 Dore kandi, umuherezabitambo mukuru Amariyahu azabayobore mu manza zose zerekeye Uhoraho, naho Zebadiyahu mwene Yishumaheli, umutware w’umuryango wa Yuda, azabayobora mu byerekeye umwami byose; abalevi bazababere abanditsi bo mu nkiko. Nimukomere kandi mukore, kuko Uhoraho ahorana n’abakora neza!» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda