2 Ngoma 18 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYozafati yifatanya na Akabu, umwami wa Israheli ( 1 Bami 22.1–4 ) 1 Yozafati agira ubukungu bwinshi n’ikuzo, nuko aba bamwana wa Akabu. 2 Hashize imyaka mike aramanuka asanga Akabu i Samariya. Kugira ngo amwakire, we n’abantu bari kumwe, Akabu amubagira amatungo magufi n’amaremare menshi, nuko amwemeza ko bazamuka bagatera Ramoti y’i Gilihadi. 3 Akabu, umwami w’Abayisraheli, abaza Yozafati, umwami w’Abayuda, ati «Waza tukajya kurwana i Ramoti y’i Gilihadi?» Aramusubiza ati «Nta tandukaniro ryawe nanjye, ingabo zanjye ni zo zawe, tuzatabarana mu ntambara.» Abahanuzi ba Akabu bahanura ugutsinda ( 1 Bami 22.5–12 ) 4 Yozafati yongera kubwira umwami wa Israheli, ati «Banza ugishe inama Uhoraho.» 5 Umwami wa Israheli akoranya abahanuzi bagera kuri magana ane, maze arababaza ati «Nzikore njye gutera Ramoti y’i Gilihadi, cyangwa nzarorere?» Baramusubiza bati «Hatere, Imana yahagabije umwami». 6 Yozafati arabaza ati «Nta muhanuzi w’Uhoraho ukiri hano ngo tumubaze?» 7 Umwami wa Israheli asubiza Yozafati, ati «Haracyari umuntu twabasha kugishaho inama y’Uhoraho, ariko jye ndamwanga kuko atampanurira ibyiza, keretse ibibi: ni uwitwa Mikayehu mwene Yimila.» Yozafati aramubwira ati «Mwami, wivuga utyo!» 8 Umwami wa Israheli ahamagara umwe mu byegera bye, amutegeka agira ati «Ihute, uzane Mikayehu mwene Yimila!» 9 Umwami w’Abayisraheli n’umwami w’Abayuda bari ku karubanda ku irembo rya Samariya, bambaye imyambaro yabo ya cyami, bicaye ku ntebe zabo za cyami, buri wese ku ye. Abahanuzi bose bahanurira imbere yabo. 10 Sidikiyahu mwene Kenahana wari wicuriye amahembe y’ibyuma aravuga ati «Uhoraho aravuze ngo: Aya mahembe uzayakubitisha Abaramu kugeza ubwo bashira.» 11 Nuko abahanuzi bose bahanura batyo, bagira bati «Tabara, utere Ramoti y’i Gilihadi, uzatsinda! Uhoraho azayigabiza umwami.» Umuhanuzi Mikayehu ahanura ugutsindwa ( 1 Bami 22.13–28 ) 12 Intumwa yari yagiye guhamagara Mikayehu iramubwira iti «Dore abahanuzi bose bahuje amagambo ahanurira umwami ibyiza. Ntuze kunyuranya na bo, uhanure ibyiza!» 13 Mikayehu aramusubiza ati «Ndahiye Uhoraho, icyo Imana yanjye imbwira, ni cyo mvuga!» 14 Ageze imbere y’umwami, umwami aramubaza ati «Mikayehu, dutere Ramoti y’i Gilihadi cyangwa se turorere?» Aramusubiza ati «Nimugende, muzatsinda, barabagabijwe!» 15 Umwami aramubwira ati «Nzagusaba na ryari kugira ngo umbwire ukuri konyine mu izina ry’Uhoraho?» 16 Mikayehu aramusubiza ati «Nabonye Israheli yose itataniye ku misozi, nk’intama zitagira umushumba. Uhoraho aravuga ati ’Bariya bantu ntibakigira ubategeka: buri muntu wese nasubire iwe mu mahoro!’» 17 Umwami wa Israheli abwira Yozafati, ati «Nta bwo nakubwiye ko atampanurira ibyiza, ahubwo ari ibibi?» 18 Mikayehu aravuga ati «Noneho umva ijambo ry’Uhoraho. Nabonye Uhoraho atetse ijabiro, ingabo zose zo mu ijuru zimuhagaze iburyo n’ibumoso. 19 Uhoraho arabaza ati ’Ni nde uzashukashuka Akabu ngo azamuke atere Ramoti y’i Gilihadi, maze agweyo?’ Imwe igasubiza ibyayo, indi na yo ibyayo. 20 Nuko haza ingabo imwe ihagarara imbere y’Uhoraho, iravuga iti ’Jyewe nzamushuka.’ Uhoraho arayibaza ati ’Uzabigenza ute?’ 21 Iramusubiza iti ’Nzagenda mpinduke umwuka w’ibinyoma mu kanwa k’abahanuzi be bose.’ Uhoraho arayibwira ati ’Uzamushukashuke kandi uzabishobora; genda ugenze utyo!’ 22 Niba rero Uhoraho yashyize umwuka w’ikinyoma mu kanwa k’abahanuzi bawe, ni uko na we ubwe yakuvuzeho ibyago.» 23 Sidikiyahu mwene Kanahana yigira hafi, akubita Mikayehu urushyi; avuga ati «Umwuka w’Uhoraho wanyuze he umvamo ngo uze kuvugisha wowe?» 24 Mikayehu aramusubiza ati «Uzabimenya umunsi uzajya uva mu nzu ujya mu yindi ushaka aho wihisha.» 25 Umwami wa Israheli aravuga ati «Nimufate Mikayehu, mumushyire Amoni, umutware w’umurwa, na Yowashi, umwana w’umwami; 26 maze mubabwire muti ’Umwami aravuze ngo: Nimushyire uyu muntu mu buroko, mujye mumuha umugati n’amazi by’intica ntikize, kugeza ubwo nzatabaruka amahoro’» 27 Mikayehu aravuga ati «Nuramuka utabarutse amahoro, Uhoraho azaba ataramvugiyemo.» Umwami Akabu agwa ku rugamba ( 1 Bami 22.29–40 ) 28 Umwami wa Israheli na Yozafati, umwami wa Yuda, barikora batera i Ramoti y’i Gilihadi. 29 Umwami wa Israheli abwira Yozafati, ati «Ngiye kwiyoberanya maze njye ku rugamba, naho wowe ambara imyambaro yawe ya cyami.» Umwami wa Israheli ariyoberanya, ajya ku rugamba. 30 Umwami w’Abaramu yari yategetse abatware be b’amagare, ati «Ari umuto, ari umukuru, ntimugire uwo murwanya, keretse umwami wa Israheli wenyine.» 31 Nuko abatware b’amagare babonye Yozafati, baravuga bati «Ni we mwami wa Israheli nta kabuza.» Baramutangatanga bagira ngo bamurwanye, Yozafati avuza induru. Uhoraho aramutabara, nuko Imana irabamukiza. 32 Maze abatware b’amagare babonye ko atari we mwami wa Israheli, bareka kumukurikirana. 33 Icyakora umuntu umwe afora umuheto we, apfa kurasa maze ahamya umwami wa Israheli mu ihuriro ry’imyambaro ye y’ibyuma. Umwami ni ko kubwira uwayoboraga igare rye, ati «Hindukiza igare unkure ku rugamba, kuko maze gukomereka.» 34 Uwo munsi intambara irushaho gukomera, bituma umwami wa Israheli yirirwa ahagaze mu igare rye ahateganye n’Abaramu, nuko izuba rigiye kurenga, aratanga. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda