Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Ngoma 17 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ingoma ya Yozafati (870–848)

1 Yozafati mwene Asa azungura se ku ngoma. Agwiza amaboko, ntiyongera gutinya Abayisraheli.

2 Mu migi yose ikomeye y’Abayuda ahashyira ingabo kandi ashyira n’abategetsi mu gihugu cyose cya Yuda no mu migi ya Efurayimu yari yarigaruriwe na se Asa.

3 Uhoraho abana na Yozafati kuko yakurikizaga inzira se yabanje kugenderamo, kandi ntiyita kuri za Behali.

4 Ahubwo yita ku Uhoraho Imana ya se, agendera mu mategeko ye adakurikije imigenzereze y’Abayisraheli.

5 Uhoraho amukomereza ubwami kandi Abayuda bose batura Yozafati amaturo, ku buryo yagize ubukungu bwinshi n’icyubahiro.

6 Umutima we warushagaho kugendera mu nzira z’Uhoraho ku buryo yashenye muri Yuda amasengero y’ ahirengeye n’inkingi zeguriwe Ashera.

7 Mu mwaka wa gatatu w’ingoma ye yohereza ibyegera bye, Benihayili, Obadiya, Zekariya, Netaneli, na Mikayahu, ngo bajye kwigisha mu migi ya Yuda.

8 Bajyanye n’abalevi Shemayahu, Netaniyahu, Zebadiyahu, Asaheli, Shemiramoti, Yehonatani, Adoniyahu, Tobiyahu na Tobadoniya. Bajyanye kandi n’abaherezabitambo Elishama na Yehoramu.

9 Bigisha muri Yuda bifashishije igitabo cy’Amategeko y’Uhoraho. Bazenguruka imigi yose y’Abayuda bigisha abantu.

10 Abami bose b’ibihugu bikikije igihugu cya Yuda baterwa ubwoba n’Uhoraho, bituma hatagira n’umwe utinyuka kurwanya Yozafati.

11 Abafilisiti bahaga Yozafati amaturo, feza n’imisoro. Ndetse n’Abarabu bamutura amatungo ibihumbi birindwi na magana arindwi by’amasekurume y’intama n’ibihumbi birindwi na magana arindwi by’amasekurume y’ihene.


Ingabo za Yozafati

12 Yozafati agenda arushaho gukomera, yubaka ibigo n’imigi y’ububiko muri Yuda,

13 maze ayihunikamo imyaka myinshi, kandi i Yeruzalemu ahakoranyiriza abagabo benshi b’intwari ku rugamba.

14 Dore uko babaruwe hakurikijwe amazu yabo: Mu Bayuda abatware b’ibihumbi ni: Aduna wayoboraga abagabo b’intwari ibihumbi magana atatu,

15 Yehohanani wayoboraga ingabo ibihumbi magana abiri na mirongo inani,

16 na Amasiya mwene Zikuri wishakiye ku bwe gukorera Uhoraho, akayobora abagabo b’intwari ibihumbi magana abiri.

17 Mu Babenyamini hari Eliyada, umugabo w’intwari wayoboraga abagabo ibihumbi magana abiri barasanisha imiheto kandi bafite ingabo,

18 hakaba na Yehozabadi wayoboraga abagabo ibihumbi ijana na mirongo inani bakereye intambara.

19 Abo ni bo bakoreraga umwami, hatabariwemo abo umwami yari yarashyize mu migi yose ikomeye yo muri Yuda.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan