Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Ngoma 16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Asa aterwa na Bayesha, umwami wa Israheli
( 1 Bami 15.16–22 )

1 Mu mwaka wa mirongo itatu n’itandatu w’ingoma ya Asa, Bayesha, umwami wa Israheli, atera Yuda kandi yubaka Rama arayikomeza kugira ngo azibire inzira Asa, umwami wa Yuda.

2 Asa afata feza na zahabu mu mutungo w’Ingoro y’Uhoraho no mu wo mu ngoro y’umwami, abyoherereza Beni‐Hadadi, umwami wa Aramu, wari i Damasi. Amutumaho agira ati

3 «Reka tugirane isezerano, nk’uko data na so barigiranye. Dore nkoherereje feza na zahabu, maze uce ku isezerano wagiranye na Bayesha, umwami wa Israheli, areke gukomeza kuntera.»

4 Beni‐Hadadi yumvira umwami Asa, nuko yohereza abagaba b’ingabo ze ngo batere Israheli, atsinda umugi wa Iyoni, uwa Dani, uwa Abelimayimu n’iyindi migi yose y’ububiko yo muri Nefutali.

5 Bayesha amaze kumva iyo nkuru, ahita areka kubaka Rama, ahagarika imirimo ye.

6 Nuko umwami Asa ajyana n’Abayuda bose i Rama, bakurayo amabuye n’ibiti Bayesha yubakishaga; nuko babyubakisha Geba na Misipa.

7 Muri icyo gihe Hanani w’umushishozi asanga Asa umwami wa Yuda, aramubwira ati «Kubera ko wishingikirije umwami wa Aramu, ntube wishingikirije Uhoraho Imana yawe, ingabo z’umwami wa Aramu zizagucika.

8 Nta bwo se Abakushi n’Abalibiya bari ingabo zitabarika, bafite n’amagare n’abagendera ku mafarasi benshi cyane? Nyamara Uhoraho wari wishingikirije, yarabakugabije,

9 kuko Uhoraho ahanga amaso ku isi yose kugira ngo arengere abafite umutima umutunganiye. Ubu noneho wagenjeje nk’umupfu; ni yo mpamvu guhera ubu uzahora mu ntambara.»

10 Asa arakarira umushishozi aramufunga, kuko yari ababajwe n’ayo magambo. Muri icyo gihe Asa arenganya abantu benshi muri rubanda.


Iherezo ry’ingoma ya Asa

11 Ibigwi bya Asa, kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, byanditswe mu Gitabo cy’abami ba Yuda na Israheli.

12 Asa afatwa n’indwara mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda w’ingoma ye; yarwaye indwara ikomeye y’amaguru. Ndetse mu burwayi bwe ntiyita ku Uhoraho, ahubwo ku bavuzi.

13 Asa aratanga asanga ba sekuruza be, atanga mu mwaka wa mirongo ine n’umwe w’ingoma ye.

14 Bashyingura umurambo we mu mva yicukuriye mu Murwa wa Dawudi. Bamurambika ku buriri bwuzuye imibavu n’indi miti ihebuje ihumura neza, hanyuma imbere y’ubwo buriri bahacana umuriro waka cyane.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan