2 Ngoma 14 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Asa yakoze ibyiza bitunganiye Uhoraho, Imana ye. 2 Yashenye intambiro z’abanyamahanga n’amasengero y’ahirengeye, asenya n’inkingi z’ibigirwamana kandi atemagura ibiti byeguriwe Ashera. 3 Ategeka Abayuda gushakashaka Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, no kubahiriza amategeko n’amateka ye. 4 Yakuyeho amasengero y’ahirengeye n’intambiro baturiragaho imibavu mu migi yose ya Yuda, nuko ku ngoma ye igihugu kigira ituze. 5 Yubaka imigi ikomeye muri Yuda kuko igihugu cyari gituje; muri iyo myaka ntiyagira intambara arwana kuko Uhoraho yari yamuhaye amahoro. 6 Abwira Abayuda, ati «Twubake iyi migi, tuyizengurutse inkike z’amabuye n’iminara, tuyikingishe inzugi zifite ibihindizo mu gihe igihugu ari twe tukigitegeka. Twashakashatse Uhoraho Imana yacu, maze na we aratwakira kandi aduha amahoro mu mpande zose.» Nuko barubaka, birabahira. 7 Asa yari afite abarwanyi ibihumbi magana atatu b’Abayuda bitwaje ingabo nini n’amacumu, akagira n’abarwanyi ibihumbi magana abiri na mirongo inani b’Ababenyamini bitwaje ingabo nto kandi barasanisha imiheto. Abo bose bari abagabo b’intwari. 8 Zera w’Umukushi arasohoka n’ingabo ze ibihumbi n’ibihumbi b’abarwanyi, n’amagare magana atatu, ajya gutera igihugu, nuko agera i Maresha. 9 Asa aramusanganira, maze baremera urugamba mu kibaya cya Sefata, hafi ya Maresha. 10 Asa atakambira Uhoraho Imana ye, agira ati «Uhoraho, umunyantege nke nta wundi ushobora kumukiza umwanzi ukomeye uretse wowe. Uhoraho, Mana yacu, dutabare! Kuko ari wowe twishingikirijeho, kandi n’uru rugamba twaruremye mu izina ryawe. Uhoraho, uri Imana yacu: umuntu ntakagutsinde!» 11 Nuko Uhoraho atsindira Abakushi imbere ya Asa n’imbere y’Abayuda, maze Abakushi barahunga. 12 Asa n’ingabo ze barabakurikirana babageza i Gerari; hapfa abantu batabarika mu Bakushi, ntihagira n’umwe ubananira, kuko barimbuwe n’Uhoraho n’ingabo ze. Ingabo za Asa zigarukana iminyago myinshi cyane. 13 Batsinda imigi yose ikikije Gerari, kuko Uhoraho yari yabateye ubwoba; bamaze kuhanyaga bayikuramo iminyago myinshi. 14 Batera n’ibiraro by’amatungo, maze banyaga amatungo magufi menshi n’ingamiya. Hanyuma basubira i Yeruzalemu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda