Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Ngoma 13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abiya, umwami wa Yuda (913–911)
( 1 Bami 15.1–8 )

1 Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ya Yerobowamu, Abiya yimikiwe kuba umwami wa Yuda.

2 Yamaze imyaka itatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Mahaka, akaba umukobwa wa Uriyeli w’i Gibeya. Nuko havuka intambara iteranya Abiya na Yerobowamu.

3 Abiya yashoje urugamba, ari kumwe n’abagabo b’intwari ibihumbi magana ane, bari abarwanyi kabuhariwe. Naho Yerobowamu arinda urugamba ari kumwe n’abagabo ibihumbi magana inani batoranyijwe, bakaba abarwanyi b’intwari.

4 Abiya ahagarara hejuru ku musozi wa Semarayimu wo mu misozi ya Efurayimu, maze aravuga ati «Nimunyumve, Yerobowamu n’Abayisraheli mwese!

5 Ntimuzi se ko Uhoraho, Imana ya Israheli, yahaye Dawudi kuzahora iteka ku ngoma ya Israheli, we n’abana be, akagirana na bo isezerano ridakuka?

6 Ariko Yerobowamu mwene Nebati, umugaragu wa Salomoni mwene Dawudi, yarahagurutse agomera shebuja.

7 Nuko abagiranabi, abantu b’imburamumaro, bakoranira iruhande rwe, maze bagomera Robowamu mwene Salomoni; nyamara Robowamu wari ukiri muto kandi afite umutima woroshye, ntiyabasha kubanesha.

8 None ubu muravuga ko muzanesha ubwami bw’Uhoraho buri mu makobo ya bene Dawudi! Muri igitero kinini kandi mufite amashusho y’inyana Yerobowamu yabakoreye ngo zibe imana zanyu,

9 ariko se ntimwirukanye bene Aroni, abaherezabitambo b’Uhoraho, mukirukana n’abalevi, kugira ngo mwishyirireho abaherezabitambo nk’uko abantu bo mu bindi bihugu babigenza? Uzanye wese ikimasa n’amasekurume arindwi, ashaka kugirwa umuherezabitambo, muramwemera agakorera ikitari Imana!

10 Naho twebwe, Uhoraho ni we Mana yacu kandi ntitwamutereranye: abaherezabitambo bakorera Uhoraho ni bene Aroni bafatanyije na bene Levi.

11 Buri gitondo na nimugoroba batura Uhoraho ibitambo bitwikwa ndetse n’imibavu ihumura, bagashyira ku meza aboneye imigati y’umumuriko kandi buri mugoroba bacana amatara ari mu gitereko cyayo cya zahabu. Ni twebwe dukurikiza amategeko y’Uhoraho Imana yacu, naho mwebwe mwaramutereranye!

12 Dore Uhoraho aratugenda imbere n’abaherezabitambo be, n’amakondera avugana n’amaruru y’imbaga ngo tubatere. Bayisraheli, mwirwanya Uhoraho Imana y’abasokuruza banyu, kuko mutazatsinda!»

13 Yerobowamu yohereza igice kimwe cy’ingabo ze ngo gice inyuma y’Abayuda, naho we abarwanya abaturutse imbere.

14 Abayuda bakebutse babona intambara ibakomereye imbere n’inyuma. Batakambira Uhoraho, abaherezabitambo bavuza amakondera.

15 Ingabo z’Abayuda zibaha induru, maze mu gihe zikiyivuza, Imana itsindira Yerobowamu n’Abayisraheli bose imbere ya Abiya n’Abayuda.

16 Abayisraheli bahunga Abayuda, Imana irababagabiza.

17 Abiya n’ingabo ze barabanesha cyane, bica mu Bayisraheli abagabo b’intwari kabuhariwe ibihumbi magana atanu.

18 Muri icyo gihe Abayisraheli bicisha bugufi kandi Abayuda barakomera kuko bari bishingikirije Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo.

19 Abiya akurikirana Yerobowamu, maze amunyaga imigi, ari yo Beteli n’insisiro zayo, Yeshana n’insisiro zayo, na Efuroni n’insisiro zayo.

20 Yerobowamu ntiyongera kugira imbaraga ku ngoma ya Abiya, ahubwo Imana iramutera, arapfa.

21 Naho Abiya arakomera; ashaka abagore cumi na bane maze abyara abahungu makumyabiri na babiri n’abakobwa cumi na batandatu.

22 Ibindi bigwi bya Abiya, n’ibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe n’umuhanuzi Ido.

23 Abiya aratanga, asanga abasekuruza be, maze umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Asa amuzungura ku ngoma ye. Ku ngoma ya Asa, igihugu cyamaze imyaka cumi mu mudendezo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan