2 Ngoma 11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Robowamu ageze i Yeruzalemu akoranya umuryango wa Yuda n’uwa Benyamini, ni ukuvuga abantu ibihumbi ijana na mirongo inani b’abarwanyi kabuhariwe, kugira ngo barwanye Israheli maze bagarurire Robowamu ubwami. 2 Ariko ijambo ry’Uhoraho rigera kuri Shemaya, umuntu w’Imana, riti 3 «Bwira Robowamu mwene Salomoni, umwami w’Abayuda, n’Abayisraheli bose bo mu muryango wa Yuda n’uwa Benyamini, uti 4 ’Uhoraho aravuze ngo: Ntimuzarwanye abavandimwe banyu, ahubwo buri wese nasubire iwe, kuko ibyo ari jye byakomotseho!’» Bumvira ijambo ry’Uhoraho maze bareka gutera Yerobowamu, barataha. 5 Robowamu atura i Yeruzalemu kandi yubaka imigi ikomeye muri Yuda. 6 Yubaka Betelehemu, Etamu, Tekowa, 7 Betishuri, Soko, Adulamu, 8 Gati, Maresha, Zifu, 9 Adorayimu, Lakishi, Azeka, 10 Soreya, Ayaloni na Heburoni; iyo ni yo migi ikomeye yo mu gihugu cya Yuda n’icya Benyamini. 11 Robowamu yayubakiye inkike arazikomeza ayishyiramo abatware, anayigira ububiko bw’ibiribwa, bw’amavuta n’ubwa divayi. 12 Buri mugi wari ubitswemo ingabo n’amacumu yarawukomeje cyane, maze Abayuda n’Ababenyamini baramuyoboka. Abaherezabitambo n’abalevi bifatanya na Robowamu 13 Abaherezabitambo n’abalevi bari muri Israheli yose bava aho bari batuye hose, baramusanga. 14 Koko rero abalevi basize amasambu yabo n’ibyabo byose bajya muri Yuda n’i Yeruzalemu, kuko Yerobowamu n’abahungu be bari bababujije gutunganya umurimo wabo w’ubuherezabitambo bw’Uhoraho. 15 Ahubwo Yerobowamu yishyiriraho abaherezabitambo be ngo baturire ibitambo mu masengero y’ahirengeye, n’imbere y’amashusho y’amasekurume y’ihene n’ay’inyana. 16 Abo balevi bakurikirwa n’abantu bo mu miryango yose ya Israheli, bari bafite umwete wo gushaka Uhoraho Imana ya Israheli, nuko bajya i Yeruzalemu gutura ibitambo Uhoraho Imana y’abasekuruza babo. 17 Bakomeje batyo ubwami bwa Yuda, kandi batera inkunga Robowamu mwene Salomoni, mu gihe cy’imyaka itatu, kuko ari yo yamaze agendera mu nzira za Dawudi na Salomoni. Urugo rwa Robowamu 18 Robowamu yashatse umugore witwa Mahalata, umukobwa wa Yerimoti mwene Dawudi na Abihayili, umukobwa wa Eliyabu mwene Yese. 19 Amubyarira abahungu, ari bo Yewushi, Shemariya, na Zahamu. 20 Nyuma ye Robowamu azana Mahaka, umukobwa wa Abusalomu, maze amubyarira Abiya, Atayi, Ziza na Shelomiti. 21 Robowamu akunda Mahaka, umukobwa wa Abusalomu, amurutisha abandi bagore be bose n’inshoreke ze, kuko yatunze abagore cumi n’umunani n’inshoreke mirongo itandatu; akabyara abahungu makumyabiri n’umunani n’abakobwa mirongo itandatu. 22 Robowamu afata Abiya mwene Mahaka, amugira umutware w’abavandimwe be, kuko yashakaga ko ari we uzamuzungura ku ngoma. 23 Yagize igitekerezo cyo gukwirakwiza abahungu be bose mu gihugu cya Yuda n’icya Benyamini, mu migi yose ikomeye; abaha ibiribwa byinshi kandi abashakira abagore. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda