2 Ngoma 10 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIV. AMATEKA Y’ABAMI BA YUDA Ikoraniro y’i Sikemu ( 1 Bami 12.1–15 ) 1 Robowamu ajya i Sikemu kuko ari ho Israheli yose yari yaje kumwimikira. 2 Nuko uwitwa Yerobowamu mwene Nebati wari mu Misiri, kuko yari yarahungiyeyo umwami Salomoni, amaze kumva iby’iryo koraniro, aratahuka. 3 Batumiza Yerobowamu, azana n’Abayisraheli bose. Babwira Robowamu aya magambo, bati 4 «So yatugeretseho umuzigo uremereye adukoresha imirimo y’uburetwa, wowe rero ubu ngubu tworohereze iyo mirimo ikaze n’uwo muzigo uremereye so yatugeretseho, maze tukuyoboke tugukorere.» 5 Arabasubiza ati «Nimugende, muzagaruke mu minsi itatu.» Nuko baragenda. 6 Umwami Robowamu agisha inama abantu bakuru bahoze bahatswe na se Salomoni akiriho, arababaza ati «Mwebwe mungiriye nama ki yo gusubiza bariya bantu?» 7 Baramusubiza bati «Uyu munsi niwereka bariya bantu ko ubitayeho, ukabashimisha kandi ukabasubiza mu magambo meza, bazakomeza bakubere abagaragu.» 8 Ariko Robowamu yanga kwemera inama agiriwe n’abo basaza, ahubwo agisha inama abasore babyirukanye na we, bamuhatsweho. 9 Arababaza ati «Mwebwe mungiriye nama ki? Dusubize iki bariya bantu bambajije ngo ’Tworohereze umuzigo uremereye so yadukoreye’?» 10 Abasore babyirukanye na we baramusubiza bati «Abo bantu bakubwiye aya magambo ngo ’So yatugeretseho umuzigo uremereye, ariko wowe uwutworohereze’, uzabasubize uti ’Urutoki rwanjye rw’agahera rurusha ubunini impyiko za data! 11 Guhera ubu rero, ubwo data yabakoreye umuzigo uremereye, jyewe nzabarushirizaho; kandi ubwo data yabakubitishaga ibiboko, jye nzabakubitisha imikoba ipfunditseho ibyuma.» 12 Umunsi wa gatatu ugeze, Yerobowamu arikora n’abantu bose basanga Robowamu nk’uko umwami yari yarabibabwiye, agira ati «Muzagaruke ku munsi wa gatatu.» 13 Umwami Robowamu abasubizanya inabi nyinshi: areka inama abasaza bamugiriye, 14 abasubiza akurikije inama y’abasore, agira ati «Umuzigo wanyu data yarawuremereje, naho jye nzabarushirizaho. Data yabakubitishije ibiboko, jyewe nzabakubitisha imikoba ipfunditseho ibyuma.» 15 Umwami ntiyumvira abo bantu, kuko ubwo bwari uburyo bwakoreshejwe n’Uhoraho, kugira ngo yuzuze ijambo Uhoraho yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, aritumye Ahiya w’i Silo. Igihugu cya Salomoni kigabanyamo ingoma ebyiri ( 1 Bami 12.16–25 ) 16 Israheli yose ibonye ko umwami atayumvise, imbaga y’abantu imusubiza muri aya magambo, iti «Dufite mugabane ki kwa Dawudi? Nta murage dusangiye na mwene Yese. Israheli, isubirire mu mahema yawe! None rero Dawudi, wimenyere inzu yawe!» Nuko Israheli isubira mu mahema yayo. 17 Ariko Robowamu akomeza gutegeka Abayisraheli bari batuye mu migi ya Yuda. 18 Umwami Robowamu yohereza Adoramu, umutware w’imirimo y’uburetwa, ariko Israheli yose imutera amabuye nuko arapfa. Ubwo umwami Robowamu aherako yinaga ku igare rye, ahungira i Yeruzalemu. 19 Israheli yose igandira ityo inzu ya Dawudi kugeza n’ubu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda