2 Ngoma 1 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIII. INKURU YA SALOMONI, UMWAMI W’ABAYISRAHELI 1 Salomoni mwene Dawudi akomera mu bwami bwe; Uhoraho Imana ye aba kumwe na we kandi aramukuza cyane. Salomoni asaba Uhoraho ubwitonzi mu butegetsi bwe ( 1 Bami 3.4–15 ) 2 Salomoni atumira Abayisraheli bose, abategetsi b’igihumbi n’ab’ijana, abacamanza n’abatware bose muri Israheli, hamwe n’abakuru b’amazu. 3 Salomoni ashagawe n’iryo koraniro ryose bajyana ahirengeye i Gibewoni kuko ari ho hari Ihema ry’ibonaniro ry’Imana, rya rindi Musa umugaragu w’Uhoraho yari yarashinze mu butayu. 4 Naho Ubushyinguro bw’Imana, Dawudi yari yarabuzamuye, abuvana i Kiriyati‐Yeyarimu, abujyana ahantu yari yarabuteguriye, kuko yari yarabushingiye ihema i Yeruzalemu. 5 Ariko urutambiro rw’umuringa rwari rwarakozwe na Basaleheli mwene Uri, mwene Huri, rwo rwabaga aho i Gibewoni imbere y’inzu y’Uhoraho, kandi ni ho Salomoni n’ikoraniro bambarizaga. 6 Salomoni yegera urutambiro rw’umuringa, hafi y’Ihema ry’ibonaniro maze ahaturira ibitambo bitwikwa igihumbi. 7 Muri iryo joro, Imana ibonekera Salomoni maze iramubwira iti «Saba! Urumva naguha iki?» 8 Salomoni asubiza Imana, ati «Wagaragarije data Dawudi ubudahemuka bukomeye maze uranyimika ndamuzungura. 9 None, Uhoraho Mana, ijambo ryawe wabwiye data Dawudi nirikomezwe, kuko ari wowe wanyimikiye gutegeka abantu benshi bangana n’umukungugu wo ku isi. 10 Ubu rero, mpa ubwitonzi n’ubuhanga kugira ngo menye uko nakwifata imbere y’uyu muryango. Ni nde koko wabasha gutegeka umuryango wawe ungana utya?» 11 Nuko Imana ibwira Salomoni, iti «Ubwo ari icyo umutima wawe wifuza, ukaba utisabiye ubukungu, ubutunzi cyangwa ikuzo, kandi ntunasabe ko abanzi bawe bapfa, ndetse ntusabe kuramba, ahubwo ukaba wisabiye ubuhanga no gusobanukirwa ngo utegeke umuryango wanjye nakwimikiye gutegeka, 12 ubwitonzi n’ubuhanga urabihawe, kandi nguhaye n’ubukungu, ubutunzi n’ikuzo, bitigeze bihabwa abami bakubanjirije, kandi bitazabaho ukundi nyuma yawe.» 13 Salomoni ava ahirengeye h’i Gibewoni imbere y’Ihema ry’ibonaniro, agaruka i Yeruzalemu. Nuko ategeka Israheli. Ububasha n’ubukungu bya Salomoni ( 1 Bami 10.26–29 ) 14 Salomoni akoranya amagare n’abagendera ku mafarasi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane, n’amafarasi ibihumbi cumi na bibiri, abishyira mu migi icyurwamo amagare no hafi y’umwami, i Yeruzalemu. 15 Umwami atuma i Yeruzalemu hagwira feza na zahabu zinganya ubwinshi n’amabuye, n’ibiti by’amasederi bingana ubwinshi n’imivumu yo mu bibaya. 16 Amafarasi ya Salomoni yaturukaga i Musuri n’i Kuwe, bayaguze ku giciro cya feza. 17 N’amagare bayavanaga i Musuri; rimwe bariguze amasikeli magana atandatu, naho ifarasi imwe bakayitangaho amasikeli ijana na mirongo itatu. Abacuruzi b’umwami baguraga n’andi magare n’amafarasi kuri icyo giciro, maze abami b’Abaheti n’Abaramu bakayabagururira babungukiye. Salomoni ategura iyubakwa ry’Ingoro y’Uhoraho 18 Salomoni ategeka ko izina ry’Uhoraho baryubakira Ingoro, kandi na we bakamwubakira ingoro ya cyami. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda