Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Abatesalonike 3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Impamvu yo gushishikarira gusenga

1 Ahasigaye, bavandimwe, mudusabire kugira ngo ijambo rya Nyagasani rikomeze gukwira hose, ryamamare nk’uko bimeze iwanyu.

2 Musabe kandi kugira ngo turokoke abantu b’abagome n’abagiranabi: koko rero kwemera si ibya bose.

3 Nyagasani ni indahemuka: azabakomeza, abarinde Nyakibi.

4 Kandi ku bwa Nyagasani ntidushidikanya ko ibyo tubategeka, mubikora mukazanabikomeza.

5 Nyagasani nayobore imitima yanyu, ayitoze gukunda Imana no kwiyumanganya nka Kristu.


Buri wese agomba gukora

6 Bavandimwe, mu izina rya Nyagasani Yezu Kristu, tubategetse kwirinda umuvandimwe wese w’inyandagazi, udakurikiza inyigisho n’umuco mudukomoraho.

7 Muzi neza ukuntu mugomba kudukurikiza: nta bwo twigeze tuba inkorabusa iwanyu,

8 nta n’umwe twigeze dusaba umugati wadutunze; ahubwo ijoro n’amanywa, mu mvune n’imiruho, twarikoreraga ubwacu, kugira ngo hatagira n’umwe muri mwe tugora.

9 Si ukuvuga ko tutari tubifitiye uburenganzira, ahubwo twashakaga kubabera urugero mukurikiza.

10 Igihe twari iwanyu, twabahaye uyu mugambi, tuti «Niba hari udashaka gukora, ajye areka no kurya!»

11 None dusigaye twumva ko muri mwe harimo abandaraye, ntibagire icyo bakora, ahubwo bakivanga muri byose.

12 Abameze batyo tubategetse kandi tubasabye ibi ngibi; muri Nyagasani Yezu Kristu: nibajye bakora mu ituze, batungwe n’umugati baruhiye ubwabo.

13 Namwe, bavandimwe, ntimukadohoke mu gukora neza.

14 Niba kandi hari utumvira ibyo tuvuze muri iyi baruwa, muramumenye, mumugendere kure, kugira ngo akorwe n’isoni.

15 Icyakora ntimukamufate nk’umwanzi, ahubwo mumugire inama bya kivandimwe.


Gusezera

16 Nyagasani Nyir’amahoro ubwe nabagwirize amahoro, aho muri hose n’igihe cyose. Nyagasani abane namwe mwese.

17 Iyi ndamutso, ni jyewe ubwanjye Pawulo uyiyandikiye. Kandi mu mabaruwa yanjye yose ni cyo kizabemeza ko ari jyewe: ni uko nandika!

18 Muhorane iteka ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan