Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Abatesalonike 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Amaza ya Nyagasani n’ibizayabanziriza

1 Bavandimwe, ku byerekeye amaza y’Umwami wacu Yezu Kristu no ku byerekeye uko tuzakoranira iruhande rwe, hari icyo twabasaba:

2 muramenye ntimugahagarike imitima vuba, ngo muce igikuba mubitewe na bamwe biha kubemeza ko umunsi wa Nyagasani waba wageze, bitwaje ubuhanuzi batugerekaho, n’andi magambo tutigeze tuvuga, cyangwa se amabaruwa ngo twaba twaranditse.

3 Rwose ntihazagire ubabeshya na busa, kuko ibyo bitazaba hatabanje kuza igihe cy’ubuhakanyi, kandi hatabanje kwigaragaza Umuntu w’Umugomeramana, Umwana woramye,

4 wa Mwanzi uzishyira hejuru y’icyitwa Imana cyose, no hejuru y’ibindi byose bikwiye gusengwa, akageza n’aho ubwe yicara mu Ngoro y’Imana, maze agatangaza ko ubwe ari Imana.

5 Mbese ntimwibuka ko tukiri kumwe najyaga mbibabwira?

6 Muzi kandi ikimuzitiye ubu ngubu, ku buryo atakwigaragaza igihe cye kitaragera.

7 Ni koko, Ubugomeramana bw’urujijo bwatangiye guca ibintu mu cyayenge; igisigaye gusa ni ukwigizayo ubuzitiye ubu ngubu.

8 Uwo nguwo rero namara kwigizwayo, ni bwo Umugomeramana azigaragaza, maze Nyagasani Yezu amwicishe umwuka umuva mu kanwa, amurimbuze ububengerane buranga amaza ye.

9 Naho amaza y’Umugomeramana yo azarangwa n’imigirire ikomoka kuri Sekibi, agaragarire mu bushobozi buhambaye, no mu bimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma biteye kwinshi,

10 kimwe no mu bishuko byose by’ubugizi bwa nabi, bizitabirwa n’abagenewe korama bazize ko batakunze ukuri kugenewe kubarokora.

11 Ni yo mpamvu Imana ibareka bagaterwa n’ubuyobe bubarindagiza, bakemera ibinyoma,

12 kugira ngo abazaba baranze kwemera ukuri, ahubwo bagahimbazwa n’ubugiranabi, bose bazacirwe urubanza.


Gukomera mu kwemera

13 Twebweho rero, tugomba guhora dushimira Imana kubera mwebwe, bavandimwe mukunzwe na Nyagasani, kuko Imana yabatoye kuva mu ntangiriro, kugira ngo murokorwe mubikesha Roho ubatagatifuza, mubikesha kandi no kwemera ukuri.

14 Ngicyo icyo yabatoreye, ibigirishije Inkuru Nziza twamamaza, kugira ngo muronke ikuzo ry’Umwami wacu Yezu Kristu.

15 None rero, bavandimwe, nimukomere kandi mukomeze ubutagerura inyigisho z’uruhererekane twabagejejeho, ari mu magambo, ari no mu nyandiko.

16 Umwami wacu Yezu Kristu ubwe, hamwe n’Imana Umubyeyi wacu wadukunze, maze ku neza ye akaduha kwizera ihumure ritazashira,

17 bo nyine nibabahumurize kandi babahe gukomera mu byiza byose mukora cyangwa muvuga.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan