2 Abami 9 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYehu atorerwa kuba umwami wa Israheli 1 Umuhanuzi Elisha ahamagara umwe wo mu itorero ry’abahanuzi, aramubwira ati «Kenyera, ufate aka kabya k’amavuta mu ntoki, maze ujye i Ramoti y’i Gilihadi. 2 Nugerayo, uzakore uko ushoboye ugere kuri Yehu mwene Yozafati, umuhungu wa Nimushi. Uzinjire mu nzu ye; umuhagurutse umukure mu bavandimwe be, maze umujyane mu cyumba cyitaruye. 3 Uzafate aka kabya k’amavuta, uyamusuke ku mutwe, uvuga uti ’Uhoraho aravuze ngo: Ngusize aya mavuta ngo ube umwami wa Israheli!’ Hanyuma uzafungure urugi uhite uhunga nta gutinda.» 4 Umusore w’umuhanuzi aragenda ajya i Ramoti y’i Gilihadi. 5 Agezeyo, asanga abagaba b’ingabo bicaye. Aravuga ati «Mfite ijambo nkubwira, Mutware!» Yehu aramubaza ati «Ni nde muri twe ushaka kubwira?» Aramusubiza ati «Ni wowe, Mutware!» 6 Yehu arahaguruka, binjirana mu nzu. Umusore amusuka amavuta ku mutwe, avuga ati «Uhoraho, Imana ya Israheli, aravuze ngo ’Nkwimikishije aya mavuta ngo ube umwami w’Abayisraheli, umuryango wanjye. 7 Uzica abo mu nzu ya shobuja Akabu, kandi abagaragu banjye b’abahanuzi n’abagaragu bose b’Uhoraho bishwe na Yezabeli, nzamuryoza amaraso yabo. 8 Inzu yose ya Akabu izarimburwa kandi nzamaraho abantu b’igitsinagabo bo kwa Akabu, baba ari abacakara cyangwa se abantu bigenga muri Israheli. 9 Inzu ya Akabu nzayihindura nk’iya Yerobowamu mwene Nebati, imere kandi nk’iya Bayesha mwene Ahiya. 10 Naho Yezabeli we, imbwa zizamurira mu murima w’i Yizireyeli, nta n’umuntu n’umwe uzamuhamba.’» Nuko akingura urugi arahunga. 11 Yehu arasohoka, asanga abagaragu ba shebuja. Baramubaza bati «Amakuru ni meza? Wa mugabo w’umusazi yagushakiraga iki?» Arabasubiza ati «Namwe muzi bene abo bagabo n’uburondogozi bwabo!» 12 Baramubwira bati «Uratubeshya! Tubwire uko byagenze!» Arabasubiza ati «Dore ibyo yambwiye byose: ngo Uhoraho yavuze ngo ’Nkwimikishije aya mavuta ngo ube umwami w’Abayisraheli.’» 13 Bihutira gufata buri wese umwambaro we, bayisasa aho yari ahagaze ku madarajya. Maze bavuza ihembe, bavuga bati «Yehu yabaye umwami!» Yehu yica Yoramu, umwami wa Israheli 14 Icyo gihe umwami Yoramu afatanyije n’Abayisraheli bose, bari i Ramoti y’i Gilihadi, bayirinze Hazayeli umwami w’Abaramu. 15 Yehu, mwene Yozafati, mwene Nimushi, aza kumugambanira yasubiye i Yizireyeli kwivuza ibikomere yari yatewe n’Abaramu, igihe yarwanaga na Hazayeli, umwami wabo. Yehu aravuga ati «Niba mwiyemeje kwifatanya nanjye, ntihagire umuntu n’umwe usohoka mu mugi ngo ajye muri Yizireyeli kuvuga ibyabaye!» 16 Yehu yurira igare rye ajya i Yizireyeli. Ubwo Yoramu yari aryamye, kandi Okoziya, umwami wa Yuda, na we yari ahari yaje kumusura. 17 Umunetsi wari uhagaze ku munara wa Yizireyeli, abonye ingabo za Yehu zije, aravuga ati «Mbonye igitero cy’ingabo!» Yoramu aramubwira ati «Fata umuntu ugendera ku ifarasi, umwohereze abasanganire, maze ababaze niba bazanywe n’amahoro.» 18 Uwo muntu ugendera ku ifarasi arabasanganira, maze arababaza ati «Umwami aravuze ngo ’Mbese muragenzwa n’amahoro?’» Yehu aramusubiza ati «Ibyo bigushishikarije iki? Hindukira unkurikire!» Umunetsi ajya kuvuga ko intumwa yahuye na bo ikaba itagarutse. 19 Umwami yohereza undi muntu ugendera ku ifarasi, ahura na bo arababwira ati «Umwami arabajije ngo ’Mbese muragenzwa n’amahoro?’» Yehu aramusubiza ati «Ibyo bigushishikarije iki? Hindukira unkurikire!» 20 Wa munetsi amenyesha umwami, ati «Intumwa ya kabiri na yo yabagezeho ntiyagaruka. Ingendo y’uwo muntu irasa n’iya Yehu, mwene Nimushi, kuko agenda yihuta cyane nk’umusazi.» 21 Yoramu aravuga ati «Nibantunganyirize igare.» Bararitunganya. Yoramu, umwami wa Israheli, na Okoziya, umwami wa Yuda, bajya ku magare yabo basanganira Yehu, bamusanga mu murima wa Naboti w’i Yizireyeli. 22 Yoramu agikubita amaso Yehu, aramubaza ati «Ni amahoro, Yehu we?» Yehu aramusubiza ati «Yaba ari amahoro gute, kandi nyoko Yezabeli agikomeza gushyigikira ubusambanyi n’ubupfumu butagira ingano?» 23 Yoramu ahindukiza ifarasi ye arahunga; abwira Okoziya, ati «Okoziya, twagambaniwe!» 24 Yehu wari wafashe umuheto we, arafora arasa Yoramu mu gihumbi, umwambi umuhinguranya umutima, nuko atembagara mu igare rye. 25 Yehu abwira umufasha we Bidukari, ati «Mukure muri iryo gare, umujugunye mu murima wahoze ari uwa Naboti w’i Yizireyeli. Wibuke ko igihe jye nawe twari hamwe mu igare tugenda dukurikiye se Akabu, Uhoraho yamushyizeho iki gihano; 26 yaravuze ati ’Nabonye ukuntu wamennye amaraso ya Naboti n’ay’abana be; none ubu n’amaraso yawe azamenwa muri uyu murima, bivuzwe n’Uhoraho.’» Yehu yongeraho ati «Terura Yoramu umujugunye muri uyu murima, bibe nk’uko byavuzwe n’Uhoraho.» Yehu yicisha Okoziya, umwami wa Yuda ( 2 Matek 22.6–9 ) 27 Okoziya, umwami wa Yuda, abibonye, ahungira mu nzira igana i Betigani. Yehu aramukurikira, aravuga ati «Na we mumwice!» Bamutikurira mu igare rye, mu nzira izamuka igana i Guri hafi ya Yibuleyamu. Ahungira i Megido agwayo. 28 Abagaragu be bamutwara mu igare bamujyana i Yeruzalemu, bamuhamba mu mva y’abasekuruza be, mu Murwa wa Dawudi. 29 Okoziya yari yarimye ingoma muri Yuda mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma ya Yoramu, mwene Akabu. Yehu yicisha umwamikazi Yezabeli 30 Yehu agiye kwinjira muri Yizireyeli, Yezabeli aba yabimenye. Yisiga imiti ku maso, asokoza imisatsi, maze arungurukira mu idirishya. 31 Mu gihe Yehu yanyuraga mu irembo ry’umugi, Yezabeli aramubaza ati «Ni amahoro, Zimiri, wowe wishe shobuja?» 32 Yehu yubura amaso areba mu idirishya, maze arabaza ati «Uwifatanyije nanjye ni nde?» Nuko abagabo babiri cyangwa batatu b’abakone bamurungurukira mu idirishya. 33 Arababwira ati «Nimumujugunye hasi!» Barahamujugunya. Amaraso ye atarukira ku rukuta rw’inzu no ku mafarasi, Yehu araza aramuribata. 34 Yehu yinjira mu nzu; ararya kandi aranywa, nyuma aravuga ati «Nimurebe uwo mugore w’ikivume, mumuhambe kuko ari umwana w’umwami.» 35 Barasohoka bagiye kumuhamba, ariko ntibabona intumbi ye yose, bahasanga gusa igihanga cye, n’ibirenge bye, n’ibiganza bye. 36 Bagaruka kubibwira Yehu, na we aravuga ati «Iryo ni rya jambo Uhoraho yavuze, abigirishije umugaragu we Eliya w’Umutishibi, ngo ’Mu murima w’i Yizireyeli ni ho imbwa zizarira umubiri wa Yezabeli, 37 kandi intumbi ya Yezabeli izahinduka nk’ifumbire inyanyagiye mu murima w’i Yizireyeli, ku buryo nta we uzashobora kuvuga, ati ’Uyu ni Yezabeli!’» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda