2 Abami 7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Elisha arasubiza ati «Nimwumve ijambo ry’Uhoraho. Aravuze ngo: Ejo nk’iki gihe, ku irembo rya Samariya incuro imwe y’ifu izagura sikeli imwe, incuro ebyiri z’ingano na zo zigure sikeli imwe.» 2 Umufasha w’umwami, ari na we yegamiraga, abaza umuntu w’Imana, ati «N’aho Uhoraho yafungura amadirishya y’ijuru, ese byaba nk’uko ubivuze?» Elisha aramusubiza ati «Uzabirebesha amaso yawe bwite, ariko ntuzabiryaho.» Abaramu bahunga ingando yabo 3 Hari ababembe bane ku irembo ry’umugi. Baravugana bati «Kuki twaguma hano kugeza igihe tuzapfira? 4 Nituvuga tuti ’Twinjire mu mugi, tuzahasanga inzara itwice, kandi nituguma hano, na bwo tuzapfa. Nimuze tujye mu ngando y’Abaramu; nibatwihorera tuzabaho, kandi nibatwica tuzapfe!» 5 Ku mugoroba w’akabwibwi, barahaguruka bajya mu ngando y’Abaramu, bahageze barayizenguruka yose, basanga nta muntu n’umwe uyirimo. 6 Koko rero, Uhoraho yari yateje Abaramu kumva urusaku rw’amagare, urw’amafarasi n’urw’ingabo nyinshi, noneho Abaramu barabwirana bati «Umwami wa Israheli yaguriye abami b’Abaheti n’abami ba Misiri kugira ngo badutere.» 7 Ubwo nimugoroba mu kabwibwi Abaramu barahaguruka, barahunga. Bata amahema yabo n’amafarasi n’indogobe byabo, basiga ingando uko yakabaye, barahunga bagira ngo bakize amagara yabo. 8 Ba babembe bamaze kuzenguruka ingando yose, binjira mu ihema rimwe bararya kandi baranywa, hanyuma bakuramo feza, zahabu n’imyambaro, bajya kubihisha. Barahindukira binjira mu rindi hema, bakuramo ibindi byarimo, na byo bajya kubihisha. Umugi wa Samariya urenganurwa 9 Ba babembe barabwirana bati «Ibi dukora ntibikwiriye. Uyu munsi ni uw’inkuru nziza tutagomba kwihererana. Niba nta cyo tuvuze tugategereza ko bucya, tuzahanwa. Nimuze tugende twinjire mu mugi tubimenyeshe abo mu rugo rw’umwami.» 10 Baragenda; bageze mu mugi bahamagara abarinzi b’irembo ry’umugi, barababwira bati «Twagiye mu ngando y’Abaramu, dusanga nta muntu n’umwe uyirimo, nta jwi ry’umuntu riharangwa, uretse gusa amafarasi n’indogobe biziritse, kandi amahema ari uko yakabaye.» 11 Abo barinzi b’irembo bahamagara abari mu ngoro y’umwami, babamenyesha iyo nkuru. 12 Nuko umwami arabyuka mu gicuku, abwira abagaragu be, ati «Mureke mbasobanurire umutego Abaramu baduteze: bamenye ko twishwe n’inzara, basohoka mu ngando yabo bajya kwihisha ku musozi, bibwira bati ’Nibasohoka bava mu mugi wabo turabafata mpiri, maze tugende twinjire mu mugi wabo.’» 13 Umwe mu bagaragu aramusubiza ati «Dufate amafarasi atanu mu yasigaye mu mugi — ubundi bwo ntagiye gushira nk’ayandi yose? — maze tuyohereze turebe.» 14 Bafata amagare abiri n’amafarasi yayo, umwami arabohereza ngo bakurikire ingabo z’Abaramu, avuga ati «Nimugende murebe!» 15 Barazikurikira kugera ubwo bageze kuri Yorudani, basanga inzira yose yuzuye imyambaro n’ibindi bintu ingabo z’Abaramu zataye kubera guhunga zihuta cyane. Intumwa zigaruka kubwira umwami ibyo zabonye. 16 Nuko imbaga y’abantu irasohoka ijya gusahura ibyo mu ngando y’Abaramu: bagurisha incuro imwe y’ifu sikeli imwe, n’incuro ebyiri z’ingano bazigurisha sikeli imwe, nk’uko Uhoraho yari yabivuze. 17 Umwami yari yafashe umutware yegamiraga, amushyira ku irembo ry’umugi ngo aririnde, ariko abantu barahamunyukanyukira arapfa, nk’uko umuntu w’Imana yari yarabivuze, igihe umwami aje kumuganiriza. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda