Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Abami 6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ishoka yatakaye

1 Abahanuzi babwira Elisha, bati «Umwanya twicaramo hano imbere yawe ni muto cyane.

2 Twemerere tujye kuri Yorudani, buri muntu akureyo igiti maze twiyubakire hano ahantu tuzajya twicara.» Arabasubiza ati «Nimugende!»

3 Umwe muri bo aramubwira ati «Ndakwinginze, emera kujyana n’abagaragu bawe.» Aramusubiza ati «Yego, ndaje.»

4 Nuko barajyana, bagera kuri Yorudani, batema ibiti.

5 Mu gihe umwe muri bo agitema igiti cye, ishoka irakuka igwa mu mazi. Atera hejuru ataka, ati «Ayiwe, shobuja, ko iriya shoka yari intirano!»

6 Umuntu w’Imana aramubaza ati «Iguye he?» Arahamwereka. Elisha atema agashami ku giti, akajugunya mu mazi, ishoka irareremba.

7 Elisha aramubwira ati «Yikurure uyizane!» Umugabo arambura ukuboko, arayisingira.


Elisha afata mpiri abasirikare b’Abaramu

8 Umwami wa Aramu yarwanaga n’Abayisraheli, noneho ajya inama n’abagaragu be, aravuga ati «Hariya ni ho hazaba ingando yanjye»,

9 ariko umuntu w’Imana atuma ku mwami w’Abayisraheli, ati «Wirinde kunyura hariya hantu kuko ari ho Abaramu bamanukiye bajya kugutera.»

10 Umwami w’Abayisraheli yohereza abantu ha handi umuntu w’Imana yavuze. Elisha yaburiraga umwami kugira ngo yitegure, nuko abigira incuro nyinshi.

11 Umwami wa Aramu ahagarika umutima cyane. Atumira abagaragu be, arababaza ati «Ntimwambwira umuntu muri twe ufatanyije n’umwami w’Abayisraheli?»

12 Umwe mu bagaragu be aramusubiza ati «Nta we, shobuja mwami, ahubwo Elisha, umuhanuzi wo muri Israheli, ni we ushobora kubwira umwami wa Israheli ibyo uvugira mu cyumba cyawe.»

13 Arababwira ati «Nimugende murebe aho ari, maze noherezeyo abamufata.» Baramusubiza bati «Ari i Dotani.»

14 Umwami yohereza amafarasi, amagare n’ingabo z’abasirikare zihagije, bagezeyo nijoro, bagota uwo mugi.

15 Umugaragu w’umuntu w’Imana azinduka kare mu gitondo, arasohoka abona ingabo z’abasirikare, n’amafarasi, n’amagare bigose umugi. Abwira Elisha, ati «Shobuja, turabigenza dute?»

16 Aramusubiza ati «Witinya, ingabo zacu ziruta ubwinshi izabo.»

17 Elisha asenga, agira ati «Uhoraho, muhumure amaso arebe!» Uhoraho ahumura amaso y’uwo mugaragu, arareba abona umusozi wuzuye amafarasi n’amagare by’umuriro, bikikije Elisha!

18 Ingabo z’Abaramu zisanga Elisha; na we asaba Uhoraho muri aya magambo: «Huma amaso ya ziriya ngabo!» Uhoraho azihuma amaso nk’uko Elisha yabisabye.

19 Elisha aravuga ati «Iyi si yo nzira mugomba kunyuramo, si na wo mugi mwoherejwemo. Nimunkurikire, ndabageza ku muntu mushaka.» Aherako abajyana i Samariya.

20 Bakigera i Samariya, Elisha asenga, avuga ati «Uhoraho, humura amaso y’aba bantu maze babone!» Uhoraho abahumura amaso, barebye basanga bari mu mugi wa Samariya rwagati.

21 Umwami wa Israheli ababonye abwira Elisha, ati «Mubyeyi, mbice?»

22 Aramusubiza ati «Wibica! Ufite se akamenyero ko kwica abo watsindishije inkota n’imiheto ukabagira imfungwa? Ahubwo bahe umugati n’amazi, barye kandi banywe hanyuma basange shebuja.»

23 Umwami abatekeshereza ibyo kurya byinshi, bararya kandi baranywa. Hanyuma arabasezerera basubira kwa shebuja. Kuva ubwo ingabo z’Abaramu zimara igihe zitongeye gutera igihugu cya Israheli.


Inzara itera i Samariya

24 Nyuma y’ibyo, Beni‐Hadadi, umwami wa Aramu, akoranya ingabo ze zose, maze arazamuka bajya kugota Samariya.

25 Hatera inzara ikaze muri Samariya. Umugi uragotwa ku buryo umutwe w’indogobe waguraga amasikeli mirongo inani ya feza, n’icya kane cy’igipimo cy’amahurunguru y’inuma kikagurwa amasikeli atanu ya feza.

26 Rimwe, umwami wa Israheli anyura ku nkike z’amabuye zizengurutse umugi, nuko umugore aza amutakambira, agira ati «Ntabara, shobuja mwami!»

27 Umwami aramusubiza, ati «Niba Uhoraho atakurengeye, jye nagutabaza iki? Ngutabaze se ingano zo ku mbuga, cyangwa se ibinyobwa byo mu rwengero?»

28 Umwami yongera kumubaza, ati «Urashaka iki?» Undi aramusubiza ati «Uriya mugore yarambwiye ngo ’Zana umwana wawe tumurye none, uwanjye tuzamurya ejo’.

29 Twatekesheje umwana wanjye turamurya; ku munsi ukurikiyeho musabye kuzana uwe ngo tumurye, ajya kumuhisha.»

30 Umwami amaze kumva amagambo y’uwo mugore, ashishimura imyenda ye, kandi bitewe n’uko yagendaga hejuru y’inkike z’amabuye, imbaga y’abantu ibona ko yambaye ibigunira ku mubiri, imbere y’imyambaro ye.

31 Nuko aravuga ati «Imana inkorere uko ishaka, niba uyu munsi nimugoroba, Elisha mwene Shafati ntamucishije umutwe!»


Elisha ahanura ishira ry’inzara

32 Elisha yari yicaye iwe akikijwe n’abakuru b’umugi, nuko umwami amutumaho umwe mu bagaragu be. Intumwa itaramugeraho, Elisha abwira abakuru, ati «Nimurebe! Dore wa mwana w’umwicanyi anyoherejeho umuntu wo kunca igihanga. Intumwa nigera hano, muhite mukinga urugi muyibuze kwinjira. Ubundi se ntimwumva namwe imirindi ya shebuja uje amukurikiye?»

33 Akivuga ibyo, umwami ubwe aba arahageze, maze aramubwira ati «Ko ibi byago twabitejwe n’Uhoraho, namwizeraho iki kindi?»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan