Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Abami 4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Elisha atabara umugore w’umupfakazi

1 Umugore w’umwe mu bagize itorero ry’abahanuzi asanga Elisha, amutakambira agira ati «Umugaragu wawe ari we mugabo wanjye yarapfuye, kandi uzi ko yubahaga Uhoraho. None uwo yari abereyemo umwenda yaje gufata abahungu banjye babiri, ngo abajyane bajye kumukorera imirimo y’uburetwa.»

2 Elisha aramusubiza ati «Urumva nagukorera iki? Utunze iki iwawe?» Umugore aramusubiza ati «Umuja wawe nta cyo atunze imuhira na mba, uretse amavuta make yo kwisiga.»

3 Elisha aramubwira ati «Genda utire inzabya zirimo ubusa mu baturanyi bawe bose, utire izo uzashobora kubona zose,

4 hanyuma uzatahe wikingiranire mu nzu n’abahungu bawe, maze ya mavuta uyasuke muri za nzabya, urwabya ruzaba rwuzuye urushyire iruhande.»

5 Umugore atandukana na Elisha, ageze iwe yinjira mu nzu n’abahungu be, arakinga. Abana bamuzanira inzabya azisukamo amavuta.

6 Inzabya zimaze kuzura, abwira umuhungu we, ati «Nzanira urundi rwabya!» Umuhungu aramusubiza ati «Nta rundi rwabya rusigaye.» Nuko amavuta ntiyongera gutemba.

7 Hanyuma uwo mugore asanga umuntu w’Imana kugira ngo amubwire ibyabaye, na we aramubwira ati «Genda ugurishe ayo mavuta, wishyure umwenda wawe, kandi amavuta azasigara azagutunga wowe n’abahungu bawe.»


Elisha n’Umushunemukazi

8 Umunsi umwe, Elisha yanyuze ku murenge wa Shunemu. Ahasanga umugore ukize, uwo mugore amwingingira kuza iwe ngo afungure. Guhera ubwo, Elisha yahanyura akajyayo gufungura.

9 Umugore abwira umugabo we, ati «Nzi ko uriya mugabo uhora aza iwacu ari umuntu w’Imana.

10 None tumwubakire icyumba gito hejuru y’inzu yacu ahategamye, tumushyiriremo uburiri, ameza, intebe n’itara, maze naza kudusura, ajye acumbikamo.»

11 Umunsi umwe, Elisha agera aho iwabo, bamujyana mu cyumba cyo hejuru aryamamo.

12 Abwira umugaragu we Gehazi, ati «Hamagara uwo Mushunemukazi!» Aramuhamagara, ahageze ahagarara imbere ye.

13 Elisha abwira umugaragu we, ati «Mubwire ngo: Watweretse ko utwubashye cyane, none twakwitura iki? Ese tuzabwire umwami ineza yawe cyangwa se tuzakuratire umugaba w’ingabo?» Aramusubiza ati «Mbana n’abanjye mu mahoro, nta cyo mbuze.»

14 Elisha abaza umugaragu we, ati «Twamukorera iki?» Gehazi aramusubiza ati «Dore nta mwana agira kandi umugabo we arashaje.»

15 Elisha aramubwira ati «Muhamagare!» Aramuhamagara, umugore araza ahagarara mu muryango.

16 Elisha aramubwira ati «Umwaka utaha nk’iki gihe, uzaba uhagatiye umwana w’umuhungu.» Umugore aramusubiza ati «Oya, shobuja muntu w’Imana, wibeshya umuja wawe!»

17 Umugore asama inda, maze mu mwaka ukurikiyeho, cya gihe yavuganagamo na Elisha kigeze, abyara umwana w’umuhungu, nk’uko Elisha yari yabimubwiye.


Urupfu rw’umwana w’Umushunemukazi

18 Umwana arakura. Umunsi umwe asanga se mu basaruzi.

19 Aramutakira avuga ati «Ndwaye umutwe! Ndwaye umutwe!» Se abwira umugaragu we, ati «Mushyire nyina!»

20 Umugaragu aramujyana, amushyikiriza nyina. Nyina aramukikira, ariko agejeje saa sita arapfa.

21 Nyina arazamuka amurambika ku buriri bwa wa muntu w’Imana, hanyuma aramukingirana arisohokera.

22 Ahamagara umugabo we, aramubwira ati «Ndagusabye, nyoherereza umwe mu bagaragu n’imwe mu ndogobe, ndagira ngo nyarukire kwa wa muntu w’Imana ngaruke.»

23 Umugabo aramubaza ati «Ni kuki ushaka kujya iwe uyu munsi, kandi atari ku mboneko y’ukwezi cyangwa kuri sabato?» Aramusubiza ati «Wihagarika umutima!»

24 Umugore ategeka ko bamutegurira icyicaro ku ndogobe, maze abwira umugaragu we, ati «Nyobora tugende, ariko ntumpagarike mu nzira ntabikubwiye!»

25 Aragenda asanga umuntu w’Imana ku musozi wa Karumeli. Umuntu w’Imana amurabutswe akiri kure, abwira umugaragu we Gehazi, ati «Nguriya wa Mushunemukazi!

26 Ihute umusanganire maze umubaze uti ’Amakuru ki? Umugabo wawe araho? Umwana ameze neza?’» Umugore aramusubiza, ati «Byose ni amahoro.»

27 Ageze ku muntu w’Imana aho yari ku musozi, amufata ibirenge. Gehazi amwegereye ngo amusunike, umuntu w’Imana aramubuza, agira ati «Mureke kuko afite agahinda, ariko Uhoraho yabimpishe, ntiyabimenyesheje.»

28 Umugore aravuga ati «Hari ubwo ari jye wisabiye databuja umwana w’umuhungu? Sinari nakubwiye nti reka kumbeshya?»

29 Elisha abwira Gehazi, ati «Kenyera, ufate inkoni yanjye mu ntoki maze ugende; nuhura n’umuntu ntumuramutse kandi nihagira ukuramutsa ntumusubize. Iyi nkoni yanjye uzayishyira ku ruhanga rw’umwana.»

30 Nuko nyina w’umwana aravuga ati «Nkurahiye Uhoraho n’ubuzima bwawe, singusiga.» Elisha arahaguruka aramukurikira.

31 Ubwo Gehazi yari yababanje imbere, ashyira inkoni ku ruhanga rw’umwana, ariko ntihagira ijwi cyangwa se ikindi kimenyetso kiboneka cy’ubuzima. Gehazi aragaruka ahura na Elisha, amubwira ibyabaye, avuga ati «Umwana ntiyakangutse.»


Elisha azura umwana

32 Elisha ageze mu nzu, asanga koko umwana yapfuye, aryamye ku buriri bwe.

33 Arinjira, yikingirana mu nzu hamwe n’umwana, asenga Uhoraho.

34 Hanyuma yubama ku mwana ahuje umunwa we n’uw’umwana, amaso ku yandi n’ibiganza ku bindi; akomeza kumwubararaho, umurambo w’umwana urasusuruka.

35 Elisha amanuka mu nzu, arigenzagenza, akubita hirya, akubita hino, hanyuma yongera kuzamuka arambarara hejuru y’umwana kugeza ku ncuro ndwi. Ni bwo umwana yitsamuye, abumbura amaso.

36 Elisha ahamagara Gehazi, aramubwira ati «Hamagara uwo Mushunemukazi.» Aramuhamagara. Yitabye, Elisha aramubwira ati «Jyana umwana wawe!»

37 Umugore yunama ku birenge bya Elisha, akoza umutwe ku butaka, hanyuma afata umwana we arasohoka.


Isupu itanyobwa

38 Elisha asubira i Giligali, ubwo inzara yacaga ibintu mu gihugu. Kubera ko abahanuzi bo mu itorero ry’aho bari bicaye imbere ye, yabwiye umugaragu we, ati «Shyira inkono nini ku ziko, maze uteke isupu y’abahanuzi.»

39 Umwe muri abo bahanuzi ajya ku gasozi gusoroma imboga. Abona umutanga wo mu ishyamba, awusoromaho ibihaza yuzuza umwenda we arataha, arabikeka, abishyira muri ya nkono, nta muntu n’umwe umenye ibyo ari byo.

40 Bagaburira abantu, ariko bagisoma kuri iyo supu, batera hejuru bati «Iyi supu irimo uburozi, muntu w’Imana!» Ntibaba bagishoboye kurya.

41 Umuntu w’Imana arababwira ati «Nimuzane ifu!» Barayimuzanira ayishyira mu nkono, hanyuma aravuga ati «Nimwarurire abantu barye!» Basanga nta kibi kikiri mu nkono.


Ituburwa ry’imigati

42 Haza umuntu aturutse i BehaliShalisha, azanira umuntu w’Imana ibiryo by’umuganura: byari imigati makumyabiri y’ifu y’ingano n’umufuka umwe wuzuye ingano zigisarurwa. Elisha aravuga ati «Nimubigaburire abantu barye!»

43 Umugaragu we aramusubiza ati «Nashobora nte kubigaburira abantu ijana?» Aramusubiza ati «Bibagaburire barye, kuko Uhoraho avuze ngo bazarya kandi basigaze!»

44 Umugaragu agaburira abantu, bararya kandi baranabisigaza, nk’uko Uhoraho yari yabivuze.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan