2 Abami 3 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYoramu, umwami wa Israheli (852–841) 1 Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ya Yozafati, umwami wa Yuda, ni bwo Yoramu mwene Akabu yimye ingoma ya Israheli i Samariya, amara imyaka cumi n’ibiri ku ngoma. 2 Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, icyakora ntiyari ahwanye na se na nyina, kuko yashenye inkingi y’ibuye se yari yarubakiye Behali. 3 Ibyo ari byo byose, yibanze ku cyaha Yerobowamu mwene Nebati yari yarakoresheje Abayisraheli, ntiyakizibukira. Ingabo z’Abayisraheli zitera igihugu cya Mowabu 4 Mesha, umwami w’i Mowabu, yari umutunzi akajya atura umwami w’Abayisraheli utwana tw’intama ibihumbi ijana n’amapfizi y’intama z’ubwoya bwinshi ibihumbi ijana. 5 Ariko Akabu amaze gutanga, umwami w’i Mowabu yagomeye umwami wa Israheli. 6 Umwami Yoramu ahita ava i Samariya, akoranya Abayisraheli bose. 7 Hanyuma aragenda yohereza intumwa kwa Yozafati, umwami wa Yuda kumubwira ngo «Umwami w’i Mowabu yangomeye, ese ntiwaza tukajya kumurwanya?» Na we arasubiza ati «Nzazamuka; maze jyewe nawe bizatugendekere kimwe, umuryango wanjye ube nk’uwawe, ingabo zanjye zibe nk’izawe, kandi n’amafarasi yanjye abe nk’ayawe.» 8 Yongeraho ati «Tuzaca mu yihe nzira?» Aramusubiza ati «Tuzanyura inzira y’ubutayu bwa Edomu.» 9 Umwami wa Israheli, umwami wa Yuda n’uwa Edomu bafata inzira, bagenda iminsi irindwi hanyuma amazi arabura, ingabo zirayabura, kimwe n’amatungo yari abikorereye imitwaro. 10 Umwami wa Israheli aravuga ati «Ayiwe! Ko ubanza Uhoraho yadutumije, uko turi abami batatu, ngo atugabize Abamowabu!» 11 Yozafati arabaza ati «Nta muhanuzi w’Uhoraho uri hano ngo tumugishe inama y’Uhoraho?» Umwe mu bagaragu b’umwami wa Israheli arabasubiza ati «Hano hari Elisha mwene Shafati wagendanaga na Eliya.» 12 Yozafati aravuga ati «Koko ijambo ry’Uhoraho rimurimo.» Uwo mwanya, umwami wa Israheli amanukana na Yozafati n’umwami wa Edomu, basanga Elisha. 13 Elisha abaza umwami wa Israheli, ati «Mpuriye he nawe? Sanga abahanuzi ba so na nyoko.» Umwami wa Israheli aramusubiza ati «Oya, kuko Uhoraho yadutumije, uko turi abami batatu, kugira ngo adutererane mu maboko y’Abamowabu.» 14 Elisha aravuga ati «Ndahiye Uhoraho, Umugaba w’ingabo nkorera, ko iyo nza kuba ntubaha Yozafati, umwami wa Yuda, wowe simba nkumvise, nta n’ubwo mba nkuroye! 15 None ubu nzanira umucuranzi!» Mu gihe wa mucuranzi yacurangaga, ikiganza cy’Uhoraho kiza kuri Elisha. 16 Elisha aravuga ati «Uhoraho aravuze ngo: Nibacukure imyobo myinshi kuri iki kibaya!» 17 Arongera ati «Uhoraho aravuze ngo: Nta muyaga muzumva uhuha, nta n’imvura muzabona igwa, nyamara iki kibaya kizasendera amazi maze munywe, mwuhire amashyo yanyu n’amatungo abikorereye imitwaro. 18 Ariko kandi hari n’ikindi kirenzeho Uhoraho azabakorera: azagabiza Abamowabu mu biganza byanyu! 19 Muzasenya imigi yabo yose ikomeye, muzatema ibiti byose byera imbuto ziribwa, muzasiba amasoko yose y’amazi kandi mwangize imirima yose ihinze muyijugunyamo amabuye.» 20 Bukeye, isaha yo gutura igitambo igeze, amazi atemba ava muri Edomu, asendera igihugu cyose. 21 Abamowabu bose bari bamenye ko abami baje kubatera: ubwo batumira ingabo zabo zose zimenyereye kurwanisha inkota, ndetse n’abari bararengeje imyaka yo kurwana, maze bategera ku mupaka. 22 Bahagurutse mu gitondo, babona izuba rirasiye ku mazi imbere yabo, ayo mazi atukura nk’amaraso. 23 Nuko barabwirana bati «Ni amaraso! Ni ukuri, ba bami basubiranyemo barwanisha inkota, none bicanye. Twebwe Bamowabu, reka tujye kwisahurira!» 24 Begera ingando y’Abayisraheli. Nuko Abayisraheli barabahindukirana, barabanesha barahunga. Abayisraheli binjira mu gihugu cya Mowabu, baragitsinda. 25 Abayisraheli basenya imigi, buri muntu akajugunya amabuye mu mirima ihinze barayuzuza, basiba amasoko yose y’amazi, batema ibiti byera imbuto ziribwa, hasigara gusa inkike z’amabuye z’i Kiri‐Heresi, ariko na ho abanyamihumetso barahagota, barahasenya. 26 Umwami w’Abamowabu amaze kubona ko yaneshejwe, afata abagabo magana arindwi bitwaje inkota, ajyana na bo gutera umwami wa Edomu, ariko ntibabishobora. 27 Noneho afata umuhungu we w’imfura wagombaga kuzamuzungura ku ngoma, amuturaho igitambo gitwikwa ku nkike y’amabuye yari izengurutse umugi. Abayisraheli babibonye, baradagadwa, nuko bava i Mowabu basubira mu gihugu cyabo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda