Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Abami 25 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa cumi mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya, Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, yajyanye n’ingabo ze zose atera Yeruzalemu. Ahageze ahatuza ingabo ze, umugi wose ziwuzengurutsa imikingo miremire.

2 Umurwa ntiwafatwa kugeza mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma ya Sedekiya.

3 Nuko mu mugi inzara irabiyogoza, abantu babura icyo barya. Ku munsi wa cyenda w’ukwezi kwa kane,

4 ni bwo Abakalideya baciye icyuho mu rukuta rw’umugi ariko bumaze kwira ingabo zose za Yuda ziracika, n’ubwo Abakalideya bari bagose Yeruzalemu yose. Bagenda banyuze mu muryango uri hagati y’inkike zombi hafi y’umurima w’Umwami, bagenda berekeza iya Araba.

5 Nyamara ingabo z’Abakalideya zikurikira umwami, zimufatira mu kibaya cy’i Yeriko; ingabo ze zose ziramutererana.

6 Ingabo z’Abakalideya zifata umwami Sedekiya ziramuboha, zimushyira umwami wa Babiloni wari i Ribula, amucira urubanza.

7 Bahotorera abahungu ba Sedekiya imbere ye, hanyuma Nebukadinetsari anogora Sedekiya mo amaso, bamubohesha umunyururu w’inyabubiri w’umuringa maze bamujyana i Babiloni.


Ifatwa rya Yeruzalemu; ijyanwa bunyago rya kabiri
( Yer 39.8–10 ; 52.12–27 ; 2 Matek 36.17–21 )

8 Ku munsi wa karindwi w’ukwezi kwa gatanu, mu mwaka wa cumi n’icyenda w’ingoma ya Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, ni ho Nebuzaradani, umutware w’abarinzi n’umugaragu w’umwami wa Babiloni, yinjiye muri Yeruzalemu.

9 Atwika Ingoro y’Uhoraho n’ingoro y’umwami, n’amazu yose y’i Yeruzalemu, cyane cyane ay’abantu bakomeye.

10 Ingabo zose z’Abakalideya zari ziherekeje umutware w’abarinzi b’umwami, zisenya inkike zari zikikije Yeruzalemu.

11 Nebuzaradani, umutware w’abarinzi b’umwami, ajyana bunyago abantu bari basigaye aho mu mugi, n’Abayuda bari biyeguriye umwami wa Babiloni, n’abandi banyabukorikori bari basigaye.

12 Umutware w’abarinzi asiga mu gihugu abantu bake muri rubanda rugufi gusa, kugira ngo bahinge imizabibu n’imirima.

13 Abakalideya bamenagura inkingi ebyiri z’umuringa zari imbere y’Ingoro y’Uhoraho, n’ibitereko n’ikizenga cy’amazi by’umuringa byari biteretse imbere y’iyo Ngoro, imiringa yabyo bayijyana i Babiloni.

14 Bajyana n’amabesani, ibitiyo, ibyuma byo kuyora ivu, ibikombe n’ibindi bikoresho byose by’umuringa byakoreshwaga mu Ngoro.

15 Umutware wabo atwara ibyotezo by’imibavu n’ibyungo byari bicuzwe muri feza no mu muringa.

16 Ntawamenya uburemere bw’imiringa yavuye kuri za nkingi zombi, no ku kizenga cy’amazi, no ku bitereko Salomoni yari yarakoreshereje Ingoro y’Uhoraho.

17 Ubuhagarike bw’inkingi imwe bwari ubw’imikono cumi n’umunani; hejuru yayo hari umutwe wacuzwe mu muringa ufite ubuhagarike bw’imikono itatu, wari usobekeranyijeho imitako y’inshundura n’imbuto zitukura, byose bicuzwe mu miringa. Inkingi ya kabiri na yo yasaga n’iya mbere.

18 Umutware w’abarinzi b’umwami wa Babiloni afata Seraya umuherezabitambo mukuru, na Sefaniyahu umuherezabitambo wungirije, n’abarinzi batatu b’irembo.

19 Arongera afata umutware w’ingabo, n’abantu batanu b’ibyegera by’umwami bari i Yeruzalemu, afata kandi n’umunyamabanga w’umutware w’ingabo, ari na we wari ushinzwe gutora muri rubanda abazajya ku rugamba, afata n’abagabo mirongo itandatu mu bari muri uwo mugi.

20 Abo bose Nebuzaradani, umutware w’abarinzi b’umwami arabafunga, hanyuma abashyira umwami wa Babiloni i Ribula.

21 Umwami wa Babiloni abakubitishiriza aho i Ribula mu gihugu cy’i Hamati maze arabicisha. Uko ni ko Yuda yajyanywe bunyago, bavanwa mu gihugu cyabo.


Gedaliyahu, umutegeka w’igihugu cya Yuda
( Yer 40.7—41.18 )

22 Abantu Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, yari yarekeye mu gihugu cya Yuda, abaha uwitwa Gedaliyahu mwene Ahikamu, mwene Shafani, ngo abategeke.

23 Abagaba bose n’ingabo zose, bamaze kumva ko umwami wa Babiloni yahaye ubutware uwitwa Gedaliyahu, barikora basanga Gedaliyahu i Misipa; abo bagaba b’ingabo ni: Ismaheli mwene Netaniya, na Yohanani mwene Kareya, na Seraya mwene Tanihumeti w’i Netofa, na Yazaniyahu w’i Maka.

24 Gedaliyahu arabarahira bo n’abantu babo, ati «Ntimutinye kuba abagaragu b’Abakalideya! Mugume muri iki gihugu, mwumvire kandi mukorere umwami wa Babiloni, muzahamererwa neza.»

25 Ariko mu kwezi kwa karindwi, Ismaheli mwene Netaniya, mwene Elishama, wo mu bwoko bwa cyami, azana n’abantu cumi, maze bica Gedaliyahu, hamwe n’Abayuda n’Abakalideya bari kumwe na we i Misipa.

26 Nuko abantu bose, abakuru n’abato, abagaba b’ingabo, bafata inzira bajya mu Misiri kubera ko batinyaga Abakalideya.


Evili‐Merodaki ababarira Yoyakini
( Yer 52.31–34 )

27 Ku munsi wa makumyabiri n’irindwi w’ukwezi kwa cumi n’abiri, mu mwaka wa mirongo itatu n’irindwi w’ubunyagwe bwa Yoyakini, umwami wa Yuda, Evili‐Merodaki, umwami wa Babiloni, ababarira Yoyakini, umwami wa Yuda, aramufungura. Uwo mwaka ni wo Evili‐Merodaki yari yimitswemo.

28 Amuganiriza gicuti kandi amuha intebe y’icyubahiro isumba iz’abandi bami bari hamwe i Babiloni.

29 Amwambura imyambaro ya kinyururu, maze Yoyakini akajya asangira na we ku meza mu gihe yari akiriho.

30 Umwami yemera kumuha ibimutunga buri munsi, mu gihe cyose yari akiriho.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan