Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Abami 23 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yoziya avugurura Isezerano ribahuza n’Uhoraho
( 2 Matek 34.29–32 )

1 Nuko umwami atumira abakuru bose ba Yuda n’ab’i Yeruzalemu, bateranira iruhande rwe.

2 Hanyuma azamuka mu Ngoro y’Uhoraho, aherekejwe n’Abayuda bose n’abatuye Yeruzalemu, ari abaherezabitambo, ari abahanuzi, ari n’abantu bose, abakuru n’abato. Yoziya abasomera amagambo yose yo mu gitabo cy’Isezerano cyabonetse mu Ngoro y’Uhoraho.

3 Maze ahagarara iruhande rw’inkingi y’Ingoro, asezeranira Uhoraho ko azamukurikira, akubahiriza amategeko, amabwiriza n’amateka bye, n’umutima we wose n’amagara ye yose, kugira ngo ibyanditswe muri icyo gitabo cy’Isezerano byuzuzwe. Abantu bose biyemeza na bo iryo Sezerano.


Ivugururwa ry’iyobokamana muri Yuda
( 2 Matek 34.3–5 )

4 Nuko umuherezabitambo mukuru Hilikiyahu, umuherezabitambo umwungirije, n’abarinzi b’irembo, umwami abategeka gusohora mu Ngoro y’Uhoraho ibintu byose byakorewe kubahiriza Behali, na Ashera, n’ibinyarumuri byose by’ibigirwamana byo mu kirere. Babivanamo byose bajya kubitwikira kure ya Yeruzalemu mu kabande ka Sedironi, umuyonga wabyo bawujyana i Beteli.

5 Yoziya yirukana ingirwa‐baherezabitambo bari bashyizweho n’abami ba Yuda, kugira ngo batwikire imibavu mu masengero y’ahirengeye yo mu migi ya Yuda n’ayo mu karere ka Yeruzalemu. Avanaho abantu batwikiraga imibavu Behali, n’izuba, n’ukwezi n’inyenyeri, n’ibinyarumuri byose by’ibigirwamana byo mu kirere.

6 Akuraho igiti cyeguriwe ibyo bigirwamana cyari mu Ngoro y’Uhoraho, akijyana kure ya Yeruzalemu mu kaba nde ka Sedironi, agitwikira mu kabande ka Sedironi gihinduka umuyonga, awunyanyagiza mu irimbi rusange.

7 Asenya amazu agenewe ubuhabara yari mu Ngoro y’Uhoraho, aho abagore baboheraga imyambaro yo kubahiriza Ashera.

8 Yoziya atumiza abaherezabitambo bo mu migi ya Yuda, hanyuma yandavuza amasengero y’ahirengeye, aho abo baherezabitambo batwikiraga imibavu, guhera i Geba kugeza i Berisheba. Asenya n’urusengero bambarizagamo amasekurume y’ihene, rwari iruhande rw’umuryango w’umutware w’umugi Yozuwe, ibumoso bwawo winjira mu mugi.

9 Nyamara abaherezabitambo b’ahirengeye ntibashoboraga guturira ibitambo mu Ngoro y’Uhoraho, icyakora bari bemerewe gusangira n’abandi imigati idasembuye.

10 Yoziya asenyagura Tofeti yari mu kabande ka Bene‐Hinomi, kugira ngo hatazagira umuntu n’umwe uzongera kuhatwikira umuhungu we cyangwa umukobwa we ho igitambo, abigiriye ikigirwamana Moleki.

11 Akuraho amashusho y’amafarasi abami ba Yuda bari barashyiriyeho kubahiriza izuba — ayo mafarasi yabaga ku irembo ry’Ingoro y’Uhoraho, ahagana ku mazu yari akikije Ingoro, ateganye n’icumbi ry’umunyarugo Netani‐Meleki — igare ryashyiriweho kubahiriza izuba na ryo araritwika.

12 Umwami asenya intambiro abami ba Yuda bari barubatse hejuru y’inzu ya Akabu, asenya n’intambiro Manase yari yarubatse mu bikari byombi by’Ingoro y’Uhoraho; umuyonga wazo awukurayo, ajya kuwujugunya mu mugezi wa Sedironi.

13 Umwami yangiza amasengero y’ahirengeye yari ahateganye na Yeruzalemu, mu majyepfo y’umusozi w’Imizeti; ayo masengero yari yarubatswe na Salomoni, umwami wa Israheli, agira ngo yubahirize Ashitaroti, ishyano ry’Abasidoni, na Kamoshi, ishyano ry’Abamowabu, na Milikomu, ishyano ry’Abahamoni.

14 Yoziya amenagura inkingi z’amabuye, atema n’ibiti byeguriwe ibyo bigirwamana; aho byabaga ahuzuza amagufa y’abantu.


Ivugururwa ry’iyobokamana muri Israheli
( 2 Matek 34.6–7 )

15 Yoziya asenya n’urusengero rw’ahirengeye rw’i Beteli Yerobowamu mwene Nebati yari yarubakiye gucumuza Israheli; asenya urutambiro rwaho, urwo rusengero ararutwika aruhindura ivu, atwika n’igiti cyeguriwe ibigirwamana byaho.

16 Hanyuma Yoziya akebutse abona imva aho ngaho ku musozi, atuma abantu gutoragura amagufa yo muri izo mva ayatwikira ku rutambiro, urwo rutambiro ararwangiza nk’uko byari byarahanuwe na wa muntu w’Imana igihe Yerobowamu yari ahagaze hafi yarwo, ari ku munsi mukuru.

17 Yoziya ni ko kubaza ati «Icyo mbona cyubatswe hakurya cyibutsa iki?» Abantu bo mu mugi baramusubiza bati «Ni imva y’umuntu w’Imana waturutse muri Yuda, ahanura ibintu umaze gukora ku rutambiro rw’i Beteli.»

18 Yoziya arababwira ati «Nimureke iyo mva, ntihagire umuntu utaburura amagufa ayirimo!» Nuko amagufa ye barayareka, bareka n’aya wa muhanuzi wavuye i Samariya.

19 Yoziya asenya n’amasengero yose y’ahirengeye yo mu migi ya Samariya abami ba Israheli bari barubakiye ibigirwamana, bagira ngo barakaze Uhoraho; yayagenje uko yagenje ay’i Beteli.

20 Yicira ku ntambiro abaherezabitambo bose bari baratwikiye ibitambo ahirengeye, azitwikiraho amagufa y’abantu. Arangije asubira i Yeruzalemu.


Ihimbazwa ry’umunsi mukuru wa Pasika
( 2 Matek 35.1 , 18–19 )

21 Umwami Yoziya ategeka rubanda rwose, ati «Nimuhimbaze Pasika y’Uhoraho, Imana yanyu, nk’uko byanditswe muri iki gitabo cy’Isezerano.»

22 Ntibari barigeze bakora umunsi mukuru wa Pasika nk’uwo, kuva Israheli yategekwa n’Abacamanza no mu gihe cyose cy’ingoma z’abami ba Israheli na Yuda.

23 Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma y’umwami Yoziya, ni bwo bakoze uwo munsi mukuru wa Pasika y’Uhoraho, bawukorera i Yeruzalemu.


Umwanzuro werekeye ingoma ya Yoziya
( 2 Matek 35.20–27 ; 36.1 )

24 Kugira ngo Yoziya yubahirize amategeko yanditswe mu gitabo umuherezabitambo mukuru Hilikiyahu yabonye mu Ngoro y’Uhoraho, yirukanye abashitsi, abapfumu, amenagura amashusho y’ibigirwamana, n’ibindi bibi byose byo mu gihugu cya Yuda n’i Yeruzalemu arabyamagana.

25 Nta wundi mwami wigeze abaho mbere ye wiyeguriye Imana nka we n’umutima we wose, n’amagara ye yose, n’imbaraga ze zose, nk’uko Itegeko rya Musa ryabisabaga, na nyuma ye nta wundi wabonetse bahwanye.

26 Nyamara ariko Uhoraho ntiyacubije uburakari yari afitiye Yuda, abahoye ibyo Manase yamukoreye byose kugira ngo amurakaze.

27 Ni yo mpamvu Uhoraho yavuze ati «Nzakura Yuda imbere yanjye nk’uko nahakuye Israheli, kandi nzihakana Yeruzalemu, umurwa nitoranyirije n’Ingoro nari naravugiyeho ko ari yo izabamo izina ryanjye.»

28 Ibindi bigwi bya Yoziya n’ibyo yakoze byose, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda?

29 Ku ngoma ye ni bwo Farawo Neko, umwami wa Misiri, yagabye igitero ku ruzi rwa Efurati, agiye gutabara umwami w’Abanyashuru. Umwami Yoziya agenda agiye kumurwanya, ariko Farawo akimubona amwicira i Megido.

30 Amaze gutanga, abagaragu be bahetse umurambo we mu igare, bawuvana i Megido bawujyana i Yeruzalemu, bawushyingura mu mva ye. Abaturage bafata Yowakazi mwene Yoziya, bamusiga amavuta maze baramwimika, azungura se ku ngoma.


Yowakazi, umwami wa Yuda (609)
( 2 Matek 36.2–4 )

31 Yowakazi yimye ingoma amaze imyaka makumyabiri n’itatu avutse, amara amezi atatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Hamutali, umukobwa wa Yirimeyahu w’i Libuna.

32 Yakurikije ingeso mbi zose z’abasekuruza be, akora ibidatunganiye Uhoraho.

33 Farawo Neko yamufungiye i Ribula mu gihugu cya Hamati, agira ngo amukure ku ngoma i Yeruzalemu. Muri icyo gihe Farawo Neko ategeka igihugu cya Yuda gutanga umusoro w’amatalenta ijana ya feza n’amatalenta icumi ya zahabu.

34 Yimika Eliyakimu mwene Yoziya, azungura se ku ngoma, ariko Farawo amuhindura izina, amwita Yoyakimu. Naho Yowakazi we aramufunga, amujyana mu Misiri agwayo.

35 Yoyakimu aha Farawo feza na zahabu. Kugira ngo abone ibyategetswe na Farawo, ashyiraho umusoro mu gihugu: ahata abaturage bose gutanga feza na zahabu bakurikije ubutunzi bwa buri wese, nuko abiha Farawo Neko.


Yoyakimu, umwami wa Yuda 609–598)
( 2 Matek 36.5–8 )

36 Yoyakimu yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Zebida, umukobwa wa Pedaya w’i Ruma.

37 Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, akurikiza ibyo abasekuruza be bakoraga byose.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan