Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Abami 22 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yoziya, umwami wa Yuda 640–609)
( 2 Matek 34.1–2 )

1 Yoziya yimitswe amaze imyaka umunani avutse, amara imyaka mirongo itatu n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yedida, umukobwa wa Adaya w’i Bosikati.

2 Yakoze ibitunganiye Uhoraho, akurikiza sekuruza Dawudi muri byose, ntiyabiteshukaho.


Umuherezabitambo mukuru atahura igitabo cy’Amategeko
( 2 Matek 34.8–18 )

3 Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ye, umwami Yoziya yohereza mu Ngoro y’Uhoraho umunyamabanga Shafani mwene Asaliyahu, mwene Meshulamu, amubwira ati

4 «Zamuka usange umuherezabitambo mukuru Hilikiyahu, umubwire abarure feza zose zazanywe mu Ngoro y’Uhoraho, n’izindi abarinzi b’irembo basaruje mu bantu.

5 Bazihe abakoresha b’imirimo bashinzwe Ingoro y’Uhoraho, kugira ngo bazihembe abakozi basannye ibyangiritse ku Ngoro y’Uhoraho,

6 abo ni ababaji, abubatsi n’abandi bafundi, no kugira ngo izo feza bazigure ibiti n’amabuye abajwe byo gusana Ingoro.

7 Ntibazabazwe kumurika feza bahawe, kuko bizeweho kuba inyangamugayo.»

8 Umuherezabitambo mukuru Hilikiyahu abwira umunyamabanga Shafani, ati «Natahuye igitabo cy’Amategeko mu Ngoro y’Uhoraho!» Hilikiyahu ahereza Shafani icyo gitabo, aragisoma.

9 Umunyamabanga Shafani asubira ibwami, atekerereza umwami ibyo yabonye, agira ati «Abagaragu bawe bafashe feza zo mu Ngoro y’Uhoraho, baziha abayobora imirimo, abashinzwe Ingoro y’Uhoraho.»

10 Hanyuma umunyamabanga Shafani yongera kubwira umwami, ati «Umuherezabitambo Hilikiyahu yampaye iki gitabo.» Shafani agisomera umwami.


Yoziya asiganuza umuhanuzikazi Hulida
( 2 Matek 34.19–28 )

11 Umwami amaze kumva amagambo yo mu gitabo cy’Amategeko, ashishimura imyambaro ye.

12 Hanyuma ategeka umuherezabitambo Hilikiyahu, na Ahikamu mwene Shafani, na Akibori mwene Mikaya, n’umunyamabanga Shafani ndetse na Asaya, umugaragu w’umwami, ati

13 «Nimugende mumbarize Uhoraho, jye n’umuryango wanjye na Yuda yose, ibyerekeye amagambo yo muri iki gitabo cyatahuwe mu Ngoro y’Uhoraho, kuko uburakari Uhoraho adufitiye ari bwinshi, bitewe n’abasekuruza bacu batakurikije amagambo yo muri iki gitabo, ntibite ku bicyanditsemo byose.»

14 Umuherezabitambo Hilikiyahu, na Ahikamu, na Akibori na Shafani, na Asaya, barikora basanga umuhanuzikazi Hulida, umugore w’umugabo Shalumi wari ushinzwe kumenya imyambaro y’imihango yo mu Ngoro, akaba mwene Tikuwa, mwene Harasi. Uwo mugore yari atuye i Yeruzalemu mu rusisiro rwari rwubatswe vuba. Bamaze kumugezaho ubutumwa bahawe,

15 arababwira ati «Uhoraho, Imana ya Israheli, aravuze ngo: Mugende mubwire uwo muntu wabantumyeho, muti

16 ’Uhoraho aravuze ngo agiye guteza ibyago aho hantu n’abahatuye, nk’uko byanditswe mu gitabo cy’Amategeko, umwami wa Yuda yasomye.

17 Kubera ko bantaye, bagatwikira imibavu izindi mana, bakansuzuguza ibikorwa by’amaboko yabo, uburakari mfitiye uyu mugi ni bwinshi kandi ntibuzashira.’

18 Naho umwami wa Yuda wabatumye kubaza Uhoraho, dore icyo jyewe, Imana ya Israheli mumenyesheje; muzamubwire muti ’Wumvise ayo magambo, wumva n’ibyo navuze kuri uyu murwa n’abawutuye, mvuga ko uzahinduka itongo ukaba ruvumwa,

19 nuko umaze kubyumva umutima wawe uricuza, wicisha bugufi imbere y’Uhoraho, kandi ushishimura imyambaro yawe ndetse usuka amarira imbere yanjye . . . ubu rero nanjye ubwanjye nakumvise!

20 Kubera iyo mpamvu nzakureka usange abasokuruza bawe, kandi uzigendere amahoro, uzahambwe utabonye na kimwe mu byago nzateza aha hantu.’» Intumwa zishyira umwami icyo gisubizo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan