Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Abami 21 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Manase, umwami wa Yuda (687–642)
( 2 Matek 33.1–10 , 18–20 )

1 Manase yimye ingoma amaze imyaka cumi n’ibiri avutse, amara imyaka mirongo itanu n’itanu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Hefusiba.

2 Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, akurikiza ibiterasoni by’abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y’Abayisraheli.

3 Yongeye kubaka amasengero y’ahirengeye yari yarashenywe na se Hezekiya, yubakisha intambiro za Behali kandi ashingisha ibiti byeguriwe ibigirwamana byabo nk’uko Akabu, umwami wa Israheli, yari yarabigenje kera. Aramya izuba, ukwezi n’inyenyeri byo mu kirere, arabikorera.

4 Yubaka intambiro mu Ngoro y’Uhoraho, kandi Uhoraho yari yaravuze ati «I Yeruzalemu ni ho nzashyira izina ryanjye.»

5 Ibinyarumuri byo mu kirere abyubakira intambiro mu bikari byombi by’Ingoro y’Uhoraho.

6 Atwika umuhungu we ho igitambo, akoresha uburyo bwinshi bwo gutongera no gushika, ashyiraho abashitsi n’abapfumu. Yihata gukora ibidashimishije Uhoraho, aramurakaza.

7 Manase abajisha ishusho ry’ikigirwamana Ashera, arishyira mu Ngoro y’Uhoraho, ya yindi Uhoraho yabwiraga Dawudi n’umuhungu we Salomoni, ati «Muri iyi Ngoro n’i Yeruzalemu, ni ho natoranyije mu miryango yose ya Israheli, kugira ngo izina ryanjye rizahahore.

8 Byongeye kandi, Abayisraheli nibubahiriza amategeko yose nabahaye, n’ayo umugaragu wanjye Musa yabahaye, sinzongera kubazerereza ngo bajye kure y’igihugu nahaye abasekuruza babo.»

9 Ariko bo ntibumvira, ahubwo Manase arabashukashuka bakomeza gukora ibyaha, biruta iby’amahanga Uhoraho yari yararimbuye imbere y’Abayisraheli.

10 Nuko Uhoraho avugira mu bagaragu be b’abahanuzi, agira ati

11 «Kubera ko Manase, umwami wa Yuda yakoze amahano, agakora ibibi birusha ibyakozwe n’Abahemori bamubanjirije, kandi agatera Yuda gucumura abasengesha ibigirwamana bye,

12 ibyo byose bitumye Uhoraho, Imana ya Israheli avuga ati ’Ngiye guteza ibyago i Yeruzalemu no muri Yuda, ku buryo uzabyumva wese azumva amatwi ye avugamo amajeri!

13 Ngiye gusenya Yeruzalemu nyiringanize n’ubutaka, nk’uko nashenye Samariya n’inzu ya Akabu nkabiringaniza n’umugozi mbishyizeho imbaho y’amazi. Ngiye guhanagura Yeruzalemu nyivanemo abaturage bayo bose, mbagabize abanzi babo, babahige kandi babanyage,

15 kuko bankoreye ibidatunganye kandi bakaba batararetse kundakaza, kuva umunsi abasekuruza babo bavuye mu Misiri kugeza ubu.’»

16 Uretse ibyo, Manase yamennye n’amaraso y’abantu benshi b’intungane, ayasendereza Yeruzalemu yose, nuko icyo cyaha cyongerwa ku bindi yakoresheje Yuda, aboshya gukora ibidatunganiye Uhoraho.

17 Ibindi byerekeye Manase, ibyo yakoze byose n’ibicumuro bye, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda?

18 Manase aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa mu busitani bw’ingoro ye, bwa bundi bitaga «Ubusitani bwa Uza.» Umuhungu we Amoni amuzungura ku ngoma.


Amoni, umwami wa Yuda (642–640)
( 2 Matek 33.21–25 )

19 Amoni yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’ibiri avutse, amara imyaka ibiri ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Meshulemeti, mwene Hasuri w’i Yotiba.

20 Yakoze ibidatunganiye Uhoraho nk’uko se Manase yabigenje.

21 Yakurikije se muri byose, ayoboka ibigirwamana se yayobotse kandi arabisenga.

22 Yirengagije Uhoraho, Imana y’abasekuruza be, ntiyagendera mu nzira y’Uhoraho.

23 Abagaragu ba Amoni baramugambanira, bamwicira mu ngoro ye.

24 Ariko abaturage b’igihugu bica abagambaniye umwami bose, hanyuma bimika umuhungu we Yoziya, amuzungura ku ngoma.

25 Ibindi byerekeye Amoni, ibikorwa bye, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda?

26 Umurambo we bawushyinguye mu mva ye, mu busitani bwa Uza. Umuhungu we Yoziya amuzungura ku ngoma.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan