2 Abami 20 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuHezekiya arwara ariko agakira ( Iz 38.1–8 ; 2 Matek 32.24 ) 1 Muri iyo minsi, Hezekiya afatwa n’indwara ya simusiga. Umuhanuzi Izayi mwene Amosi aza kumureba, maze aramubwira ati «Uhoraho aravuze ngo ’Raga abo mu rugo rwawe kuko ugiye gupfa, utazakira.’» 2 Hezekiya yerekeza amaso ku rukuta aramya Uhoraho, agira ati 3 «Ndagusabye, Uhoraho, ibuka ko nagenze imbere yawe nta buryarya kandi n’umutima utunganye, ngakora ibigushimishije.» Nuko Hezekiya asuka amarira menshi cyane. 4 Izayi ataragera mu rugo hagati, yumva ijwi ry’Uhoraho rimubwira riti 5 «Subirayo ubwire Hezekiya, umutware w’umuryango wanjye, uti ’Jyewe, Uhoraho, Imana ya sokuruza Dawudi, numvise amasengesho yawe, mbona n’amarira yawe, none ngiye kugukiza: ndetse mu minsi itatu uzashobora kuzamuka ujye mu Ngoro y’Uhoraho. 6 Nkongereye imyaka cumi n’itanu ku gihe wari kuzabaho. Kandi nzagukiza wowe n’uyu murwa, mbagobotore mu nzara z’umwami w’Abanyashuru; nzarinda uyu murwa mbigiriye jye ubwanjye Imana, n’umugaragu wanjye Dawudi.’» 7 Izayi aravuga ati «Nimuzane umugati wakozwe mu mbuto z’imitini.» Barawuzana bawushyira ku bibyimba by’umwami, maze umwami arakira. 8 Hezekiya abaza Izayi, ati «Ni ikihe kimenyetso kizanyemeza ko Uhoraho azankiza, ko kandi mu minsi itatu nzashobora kuzamuka nkajya mu Ngoro y’Uhoraho?» 9 Izayi aramusubiza ati «Dore ikimenyetso kizakwereka ko Uhoraho azasohoza ijambo yavuze: ese urashaka ko igicucu kijya imbere ho intambwe cumi cyangwa kigasubira inyuma ho izo ntambwe?» 10 Hezekiya aramusubiza ati «Biroroshye ko igicucu kijya imbere ho intambwe cumi, ahubwo nigisubire inyuma ho intambwe cumi!» 11 Nuko umuhanuzi Izayi atakambira Uhoraho, Uhoraho asubiza igicucu inyuma ho intambwe cumi ku madarajya ya Akhazi. Hezekiya yakira intumwa z’umwami w’i Babiloni ( Iz 39 ) 12 Muri icyo gihe Merodaki‐Baladani mwene Baladani, umwami w’i Babiloni, atuma kuri Hezekiya kuko yari yumvise ko arwaye, amwoherereza amabaruwa n’amaturo. 13 Hezekiya yakirana ibyishimo izo ntumwa, azereka ububiko bwe bwose, feza, zahabu, amavuta ahumura cyane, inzu yarimo intwaro zo kurwanisha, n’ibindi byo mu mutungo we wose; ntihagira ikintu na kimwe cyo mu nzu ye no mu gihugu cye gisigara atakizeretse. 14 Umuhanuzi Izayi asanga umwami Hezekiya, aramubaza ati «Bariya bantu bakubwiye iki, kandi bavaga he?» Hezekiya aramusubiza ati «Baje baturuka mu gihugu cya kure cy’i Babiloni.» 15 Izayi yongera kumubaza, ati «Babonye iki mu ngoro yawe?» Hezekiya ati «Ibiri mu rugo rwanjye byose babibonye, nta kintu na kimwe mu byo ntunze ntaberetse.» 16 Nuko Izayi abwira Hezekiya, ati «Umva ijambo ry’Uhoraho: 17 Hazaza igihe ibintu biri mu rugo rwawe, n’ibyo abasokuruza bahabitse kugeza ubu, byose bizajyanwa i Babiloni; nta na kimwe kizasigara, ni ko Uhoraho avuze. 18 Abenshi mu bana wibyariye, bazabajyana babahindure abakone bo kuba mu ngoro y’umwami w’i Babiloni.» 19 Hezekiya abwira Izayi, ati «Ijambo ry’Uhoraho uvuze ni ryiza.» Yaribwiraga ati «Mu gihe nzaba nkiriho hazabaho amahoro n’umudendezo.» 20 Ibindi bigwi bya Hezekiya n’ubutwari bwe, n’uko yacukuye icyuzi n’umuyoboro bijyana amazi mu mugi, ibyo byose ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda? 21 Maze Hezekiya aratanga asanga abasekuruza be, umuhungu we Manase amusimbura ku ngoma. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda