2 Abami 2 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIX. INKURU Y’UMUHANUZI ELISHA Ijyanwa mu ijuru rya Eliya; Elisha amuzungura 1 Dore uko byagenze igihe Uhoraho yajyanaga Eliya mu ijuru, mu nkubi y’umuyaga. Eliya na Elisha bavanye i Giligali, bafatanya urugendo. 2 Bakigenda, Eliya abwira Elisha, ati «Ndakwinginze, sigara hano kuko Uhoraho anyohereje i Beteli.» Elisha aramusubiza ati «Ndahiye Uhoraho n’ubuzima bwawe, ko ntagusiga!» Nuko baramanukana bajya i Beteli. 3 Abahanuzi bo mu itorero ry’i Beteli basanga Elisha, baramubaza bati «Uzi ko uyu munsi Uhoraho ajyana shobuja mu ijuru, hejuru yawe?» Arabasubiza ati «Nanjye ndabizi, nimuceceke!» 4 Eliya abwira nanone Elisha, ati «Elisha, ndakwinginze sigara hano, kuko Uhoraho anyohereje i Yeriko.» Aramusubiza ati «Nkurahiye Uhoraho n’ubuzima bwawe ko ntagusiga.» Nuko bagera i Yeriko. 5 Abahanuzi bari i Yeriko basanga Elisha, baramubaza bati «Uzi ko uyu munsi Uhoraho ajyana shobuja mu ijuru, hejuru yawe?» Arabasubiza ati «Nanjye ndabizi, nimuceceke!» 6 Eliya yongera kubwira Elisha, ati «Sigara hano ndakwinginze, kuko Uhoraho anyohereje kuri Yorudani.» Undi aramusubiza ati «Ndahiye Uhoraho nawe bwite, ko ntazagutererana!» Ubwo barajyana. 7 Abantu mirongo itanu bo mu itorero ry’abahanuzi barabakurikira, ariko bahagarara bareba Yorudani, Eliya na Elisha bari bahagaze bombi ku nkombe y’uruzi. 8 Nuko Eliya yiyambura umwitero we, arawuzinga awukubita mu mazi yigabanyamo ibice bibiri; bombi bambuka n’amaguru urwo ruzi rwumutse. 9 Bamaze kwambuka, Eliya abwira Elisha, ati «Nsaba icyo nagukorera mbere y’uko njyanwa kure yawe!» Elisha aramubwira ati «Iyaba nashoboraga kugabirwa incuro ebyiri z’umwuka w’ubuhanuzi ukurimo!» 10 Aramubwira ati «Usabye ikintu kiruhije. Numbona mu gihe nzaba njyanywe kure yawe, bizakubera uko ubishaka; niba atari byo, ntibizaba.» 11 Bakigenda baganira, igare ry’umuriro n’amafarasi y’umuriro biba biraje, birabatandukanya. Eliya azamuka mu ijuru mu nkubi y’umuyaga. 12 Elisha abibonye, atera hejuru agira ati «Mubyeyi! Mubyeyi! Amagare n’amafarasi bya Israheli!» Hanyuma ntiyongera kubona Eliya; nuko afata imyenda ye, ayitanyuramo kabiri. 13 Atora umwitero wa Eliya wari waguye, asubira kuri Yorudani, ahagarara ku nkombe zayo. 14 Afata wa mwitero, awukubitisha amazi avuga ati «Uhoraho, Imana ya Elisha, ari hehe?» Elisha akubita amazi, amwe ajya ku ruhande rumwe, andi ku rundi, ubwo arambuka. 15 Abahanuzi bo mu itorero ry’i Yeriko bamurebaga bamwitegeye, baravuga bati «Umwuka w’ubuhanuzi bwa Eliya winjiye muri Elisha.» Nuko baramusanganira, baramupfukamira, bakoza umutwe ku butaka. 16 Baramubwira bati «Muri twe abagaragu bawe, harimo abagabo mirongo itanu b’intwari; emera bajye gushaka shobuja, yenda umwuka w’Uhoraho wamutwaye umujugunya ku musozi cyangwa mu mubande.» Arabasubiza ati «Ntimugire n’umwe mwohereza!» 17 Ariko bakomeza guhatiriza kugeza ubwo bamurembeje, arababwira ati «Nimubohereze!» Bohereza ba bantu mirongo itanu bashaka Eliya mu minsi itatu baramubura. 18 Bagaruka kwa Elisha wari wasigaye i Yeriko, arababwira ati «Ese sinari nabanje kubabuza kujyayo?» Elisha i Yeriko n’i Beteli 19 Abaturage b’i Yeriko babwira Elisha, bati «Nk’uko databuja abibona, birashimishije gutura muri uyu mugi, ariko kandi amazi y’aho ni mabi kandi n’ubutaka bw’aho burarumba.» 20 Arababwira ati «Nimunzanire urweso rushya mushyiremo umunyu!» Bararumuzanira. 21 Arasohoka ajya ku isoko y’amazi, ajugunyamo umunyu, avuga ati «Uhoraho aravuze ngo: Nsukuye aya mazi, ntazongere kwicana, ntazongere kurumbya.» 22 Kuva ubwo, amazi ntiyongera kurangwaho umwanda kugeza uyu munsi, nk’uko Elisha yari yarabivuze. 23 Ava aho ngaho ajya i Beteli. Agenda mu nzira, haza abana bo mu mugi bamuseka, bavuga bati «Genda, wa munyaruhara we! Genda!» 24 Elisha arahindukira, arabitegereza, hanyuma abavuma mu izina ry’Uhoraho. Nuko ibirura bibiri bisohoka mu ishyamba, bishwanyaguza abana mirongo ine na babiri muri bo. 25 Elisha ava aho ajya ku musozi wa Karumeli, avayo asubira i Samariya. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda