Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Abami 19 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Hezekiya ahanuza Izayi
( Iz 37.1–9 )

1 Umwami Hezekiya amaze kubumva ashishimura imyambaro ye, yambara ibigunira, hanyuma ajya mu Ngoro y’Uhoraho.

2 Ubwo yohereza Eliyakimu umutegeka w’ingoro, umwanditsi Shebuna n’abakuru bo mu baherezabitambo, bose bari bambaye ibigunira, basanga umuhanuzi Izayi mwene Amosi,

3 baramubwira bati «Hezekiya yadutumye ngo uyu munsi ni umunsi w’umubabaro, w’igihano n’ugushinyagurirwa! Abana bageze igihe cyo kuvuka, ariko ba nyina ntibafite imbaraga zo kubabyara!

4 Uwazana ngo Uhoraho, Imana yawe, yumve amagambo yavuzwe n’umufasha w’ingando, ayatumwe na shebuja, umwami w’Abanyashuru, ngo atuke Imana Ihoraho. Icyazana ngo Uhoraho, Imana yawe, ibahanire ayo magambo yumvise! Ngaho takambira Uhoraho, usabira aka gasigisigi kagihumeka!»

5 Abagaragu b’umwami Hezekiya basanga Izayi,

6 arababwira ati «Ubutumwa muza kugeza kuri shobuja ni uko Uhoraho avuze ati ’Ntuterwe ubwoba n’amagambo wumvanye abagaragu b’umwami w’Abanyashuru, bantuka.

7 Nzamushyiramo undi mutima, yumve inkuru ituma asubira mu gihugu cye, maze nagerayo nzamwicishe inkota.’»

8 Umufasha w’ingando aratahuka, amenye ko umwami w’Abanyashuru yavuye i Lakishi, amusanga i Libuna aho yarwaniraga.

9 Koko rero, umwami w’Abanyashuru yari yumvise iyi nkuru yerekeye Tiruhaka, umwami wa Kushi, ivuga ngo «Dore yakoranyije ingabo zo kukurwanya!» Umwami w’Abanyashuru yongera gutuma kuri Hezekiya, umwami wa Yuda, ngo bamubwire bati


Ibaruwa Senakeribu yandikiye Hezekiya
( Iz 37.9–20 ; 2 Matek 32.17 )

10 «Imana yawe wizera cyane ntizagushuke, ngo ikwizeze ko Yeruzalemu itazafatwa n’umwami w’Abanyashuru!

11 Wowe ubwawe uzi uko abami b’Abanyashuru bagenjeje ibihugu byose, barabirimbuye; none se ni wowe uzarokoka?

12 Ubwo abasokuruza banjye barimburaga imigi ya Gozani, Harani, Resefu na bene Edeni bari i Telasari, hari ubwo imana zabo zabakijije?

13 Umwami w’i Hamati, uw’Arupadi, uw’i Layiri, uw’i Sefaruwayimu, uw’i Hena n’uwa Hiwa ubu bari hehe?»

14 Hezekiya yakira ibaruwa ashyikirijwe n’intumwa, arayisoma, hanyuma arazamuka ajya mu Ngoro y’Uhoraho. Aramburira iyo baruwa imbere y’Uhoraho,

15 maze asenga Uhoraho, agira ati «Uhoraho, Mana y’Abayisraheli, wowe wicaye ku bakerubimu, ni wowe Mana wenyine y’abami bose bo ku isi, kuko ari wowe waremye ijuru n’isi.

16 Uhoraho, tega amatwi maze wumve; rambura amaso witegereze, wumve amagambo y’ibitutsi by’intumwa za Senakeribu, wowe Mana Nzima.

17 Mu by’ukuri koko, Nyagasani, abami b’Abanyashuru barimbuye abanyamahanga n’ibihugu byabo,

18 batwika imana zabo kuko zitari Imana y’ukuri, ahubwo ari amashusho yabajwe n’intoki z’abantu mu biti no mu mabuye, bituma abami b’Abanyashuru babirimbura.

19 None rero, wowe Uhoraho, Mana yacu, tugobotore mu nzara za Senakeribu, kugira ngo abami bose bo ku isi bamenye ko wowe Uhoraho ari wowe Mana wenyine!»


Izayi ageza kuri Hezekiya igisubizo cy’Uhoraho
( Iz 37.21–35 )

20 Izayi mwene Amosi atuma kuri Hezekiya, agira ati «Uhoraho, Imana ya Israheli aravuze ngo ’Nanyuzwe n’amasengesho wangejejeho ku byerekeye Senakeribu, umwami w’Abanyashuru.

21 Dore rero icyo Uhoraho amutangajeho: «Umwari, umukobwa w’i Siyoni aragusuzuguye, aragusetse; umukobwa w’i Yeruzalemu akuzungurije umutwe ari inyuma yawe.

22 Ni nde watutse ukamwandagaza? Ni nde wavugishije umurebana agasuzuguro? Ni Nyir’ubutagatifu wa Israheli!

23 Watutse Uhoraho ukoresheje intumwa zawe, uvuga uti ’Mfashijwe n’amagare yanjye y’intambara, narazamutse ngera mu mpinga y’imisozi, mu mirenge itavogerwa yo hagati ya Libani, ntemayo amashami y’amasederi n’imizonobari miremire cyane, ngera mu mpinga y’imisozi no mu mashyamba ahatwikiriye.

24 Mu mahanga nahafukuye amariba, nywa amazi y’aho; nkamya inzuzi zose zo mu Misiri, nzikandagijemo ibirenge byanye.’

25 Rwose ubwo ntuzi ko uwo mugambi nari nywufite kuva kera kose, ko kuva kera na kare nari narawuteganije, none ubu nkaba ngiye kuwuzuza? Icyo wowe ushoboye, ni uguhindura amatongo iyo migi ikomeye.

26 Abaturage b’aho bafite intege nke, bakutse umutima, bashobewe; bameze nk’icyatsi cyo mu mirima, nk’akanyatsi ko mu busitani. Bameze nk’utwatsi tumera hejuru y’inzu, cyangwa se nk’ingano zirwaye zikiri nto.

27 Wowe ariko, waba wicaye, usohotse cyangwa winjiye, mba mbizi.

28 Ubwo rero wanyiteyeho hejuru, agasuzuguro kawe kakangeraho; amazuru yawe nzayafungisha icyuma, maze ngushyire umurunga mu kanwa, nzagutera gusubira iwawe, ngucishije mu nzira wanyuzemo uza.»

29 (Nuko Izayi arongera abwira Hezekiya, ati) Naho wowe, dore ikizakubera ikimenyetso: muri uyu mwaka muzarya ibyasigaye mu bibuba, umwaka ukurikiyeho murye ibyimejeje ubwabyo, ariko mu wa gatatu muzabiba, musarure, kandi muzatera imizabibu, murye imbuto zayo.

30 Abasigaye batishwe bo mu nzu ya Yuda, bazororoka nk’igiti gishora imizi mu butaka, kikera imbuto mu mashami yacyo,

31 kuko i Yeruzalemu hazasohoka abazaba basigaye, no ku musozi wa Siyoni hasohoke abazaba bacitse ku icumu. Ibyo bizaba bikozwe n’umwete w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo.

32 Ni yo mpamvu Uhoraho avuze atya, avugira ku mwami w’Abanyashuru, ati ’Ntazinjira muri uyu murwa, ntazaharasa imyambi, ntazanategeka abitwaje ingabo kuwuhangara, n’imbere y’inkike zawo, ntazaharunda igitaka.

33 Inzira yanyuze aza, ni yo izamusubizayo, ntazagera muri uyu murwa, ni ko mvuze, Jye Uhoraho.

34 Nzarinda uyu murwa nywukize, mbigiriye jye ubwanjye, n’umugaragu wanjye Dawudi.’»


Senakeribu asubira mu gihugu cye, akahicirwa
( Iz 37.3 , 36–38 ; 2 Matek 32.21–22 )

35 Mu ijoro rikurikiraho, Malayika w’Uhoraho araza yambukiranya ingando y’Abanyashuru, yicamo abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na batanu. Mu gitondo bose bari babaye imirambo.

36 Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, arataha asubira mu murwa we i Ninivi agumayo.

37 Umunsi umwe ari mu ngoro y’ikigirwamana cye Nisiroki asenga, abahungu be Adarameleki na Saraseri baraza bamwicisha inkota, maze bahungira mu gihugu cya Ararati. Umuhungu we Esarihadoni amuzungura ku ngoma.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan