2 Abami 17 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuHozeya, umwami wa Israheli 732–724) 1 Mu mwaka wa cumi n’ibiri w’ingoma ya Akhazi, umwami wa Yuda, Hozeya mwene Ela yimikwa kuba umwami wa Israheli i Samariya, amara imyaka cyenda ari ku ngoma. 2 Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, ariko ntiyahwanyije n’abami ba Israheli bamubanjirije. 3 Salimanasari, umwami w’Abanyashuru aramutera; Hozeya aratsindwa ahinduka umugaragu we, akajya amuha umusoro. 4 Ariko nyuma, umwami w’Abanyashuru amenya ko Hozeya yamugambaniye; koko rero, Hozeya yari yohereje intumwa i Sayisi, ku mwami wa Misiri, kandi ntiyaha umwami w’Abanyashuru amakoro nk’uko yari asanzwe abigenza buri mwaka. Umwami w’Abanyashuru afata Hozeya aramufunga. Ifatwa ry’umugi wa Samariya (721) 5 Hanyuma umwami w’Abanyashuru atera igihugu cyose; atera Samariya arayigota, amarayo imyaka itatu. 6 Mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Hozeya, umwami w’Abanyashuru atsinda umugi wa Samariya, arawigarurira; anyaga Abayisraheli abajyana muri Ashuru. Abatuza mu karere ka Kala, ku ruzi rwa Habori muri Gozani, no mu migi y’Abamedi. Inkomoko y’ibyago by’ingoma ya Israheli 7 Ibyo byago byatewe n’uko Abayisraheli bacumuye ku Uhoraho, Imana yabo, yabakuye mu gihugu cya Misiri, ibagobotoye mu maboko y’umwanzi wabo Farawo, umwami wa Misiri; biterwa kandi n’uko biyeguriye izindi mana. 8 Bibanze ku migenzo y’abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y’Abayisraheli, no ku migenzo yashyizweho n’abami ba Israheli. 9 Abayisraheli bakoze ibidatunganiye Uhoraho, Imana yabo: biyubakiye amasengero ahirengeye mu migi yabo yose, haba mu minara y’abarinzi cyangwa mu migi ikomeye; 10 bishingiye inkingi z’amabuye n’iz’ibiti zeguriwe ibigirwamana byabo, bazishyira mu mpinga y’imisozi no mu nsi ya buri giti kibisi. 11 Ahirengeye hose bahatwikira imibavu, nk’uko byari umugenzo ku banyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere yabo. Bakoze ibidatunganye ku buryo byarakaje Uhoraho. 12 Bayoboka ibigirwamana, kandi Uhoraho yari yarabibabujije, agira ati «Ntimuzabiyoboke!» 13 Nyamara Uhoraho yari yarihanangirije Israheli na Yuda, abivugishije abahanuzi be bose n’abandi bashishozi, agira ati «Nimureke ingeso mbi zanyu, mwubahirize amategeko n’amabwiriza yanjye nahaye abasekuruza banyu, namwe nkayabagezaho mbivugishije abagaragu banjye b’abahanuzi.» 14 Ariko banga kumva, ahubwo bagamika amajosi nk’uko abasekuruza babo bayagamitse banga kwemera Uhoraho, Imana yabo. 15 Birengagije amategeko y’Uhoraho n’Isezerano yari yaragiranye n’abasekuruza babo, n’ibyo yabihanangirije; bakurikira ibidafite akamaro bahinduka nka byo. Bakurikiza imihango y’abanyamahanga babegereye, kandi Uhoraho yari yarababujije gukora nka bo. 16 Bareka amategeko yose y’Uhoraho Imana yabo, biremera amashusho abiri y’inyana, bashinga n’ibiti byeguriwe ibigirwamana byabo, baramya izuba, ukwezi n’inyenyeri byo mu kirere kandi biyegurira Behali. 17 Batwitse abahungu babo n’abakobwa babo ho ibitambo, bararaguza kandi bakora imihango idatunganiye Uhoraho, kugira ngo bamurakaze. 18 Nuko Uhoraho arakarira bikabije Abayisraheli, abirukana imbere ye, hasigara umuryango wa Yuda wonyine. 19 Ariko Yuda na yo yanze kumvira amategeko y’Uhoraho Imana yabo, ahubwo bakurikiza imihango Israheli yishyiriyeho. 20 Ni yo mpamvu yatumye Uhoraho yaranze ubwoko bwose bw’Abayisraheli, arababurabuza, abaterereza abanyazi, hanyuma abaca imbere ye. 21 Uhoraho amaze gutandukanya Israheli n’inzu ya Dawudi, n’Abayisraheli bamaze kwiyimikira Yerobowamu mwene Nebati ngo ababere umwami, Yerobowamu ababuza kumvira Uhoraho, abakoresha ibyaha bikomeye. 22 Abayisraheli bakurikije ibyaha byose Yerobowamu yakoze, ntibabihunga, 23 bituma Uhoraho abirukana imbere ye, nk’uko yari yarabivugishije abagaragu be bose b’abahanuzi. Abayisraheli bakurwa mu gihugu cyabo, bajyanwa muri Ashuru, ari na ho bakiri na n’ubu. Inkomoko y’Abanyasamariya 24 Umwami wa Ashuru avana abantu i Babiloni, i Kuta, i Awa, i Hamati n’i Sefariwayimu, abimurira mu migi ya Samariya yahoze ituwe n’Abayisraheli. Abo bantu bigarurira ako karere ka Samariya, batura mu migi yayo. 25 Ariko bakigera aho ngaho ntibubashye Uhoraho, bituma abateza intare zirabica. 26 Baza kubwira umwami w’Abanyashuru, bati «Abanyamahanga wimuye ukabatuza mu migi ya Samariya ntibazi uburyo bwo gusenga Imana y’iki gihugu, none iyo Mana yaboherereje intare zibahukamo zirabica, kuko batazi uburyo bwo kubaha Imana y’iki gihugu.» 27 Umwami w’Abanyashuru ni ko gutegeka, ati «Mwoherezeyo umwe mu baherezabitambo mwanyaze i Samariya, ajye kuhatura maze abigishe uko basenga Imana y’iki gihugu.» 28 Umwe mu baherezabitambo bari barakuye i Samariya araza, atura i Beteli, akajya abigisha uko basenga Uhoraho. 29 Mu by’ukuri, abo banyamahanga biremeye izabo mana, bazishyira mu masengero y’ahirengeye yubatswe n’Abanyasamariya; buri hanga rikabigenza rityo mu mugi rituyemo. 30 Ab’i Babiloni biremeye Sukoti‐Benoti; ab’i Kuta biremera Nerugali, ab’i Hamati biremera Ashima; 31 ab’i Awa biremera Nibuhazi na Taritaki; ab’i Sefaruwayimu bakomeza gutwika abana babo ho ibitambo, babitura Adarameleki na Anameleki, imana z’i Sefaruwayimu. 32 Ubundi kandi ntibibagiwe gusenga Uhoraho, bituma bafata bamwe muri bo babagira abaherezabitambo b’ahirengeye, kugira ngo bajye bahaturira ibitambo mu kigwi cyabo. 33 Ariko, n’ubwo basengaga Uhoraho, ntibyababujije gukomeza gukorera imana zabo nk’uko amahanga bari bimuwemo yabigenzaga. 34 Ndetse na n’ubu baracyakurikiza iyo migenzo ya kera; ntibatinya Uhoraho, ntibubahiriza amabwiriza, imihango, amateka n’amategeko Uhoraho yari yarahaye bene Yakobo, ari na we Uhoraho yise izina rya Israheli. 35 Nyamara Uhoraho yari yaragiranye na bo Isezerano, abihanangiriza agira ati «Ntimuzasenge izindi mana, ntimuzaziramye, ntimuzazikorere kandi ntimuzaziture ibitambo. 36 Muzasenge Uhoraho, we wabakuje mu gihugu cya Misiri imbaraga n’umurego by’ukuboko kwe, azabe ari we muramya kandi mumuture ibitambo. 37 Muzubahirize buri munsi amabwiriza, imihango, amateka, n’amategeko yabandikishirije kandi ntimuzagire izindi mana mutinya. 38 Ntimuzibagirwe Isezerano twagiranye, kandi ntimuzagire izindi mana muramya. 39 Muzatinye Uhoraho, Imana yanyu, we uzabagobotora mu maboko y’abanzi banyu bose.» 40 Ariko ibyo ntibabyitayeho, ahubwo bakomeje kwibanda ku migenzo yabo ya kera. 41 Bityo rero, ayo mahanga yatinyaga Uhoraho atanirengagije gukorera ibigirwamana byayo. Uko abasekuruza babo bakoze, ni ko abana n’abuzukuru babo bagikora kugeza na n’ubu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda