Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Abami 16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Akhazi, umwami wa Yuda 736–716)
( 2 Matek 28.1–27 )

1 Akhazi, mwene Yotamu umwami wa Yuda, yimye ingoma mu mwaka wa cumi n’irindwi w’ingoma ya Peka mwene Remaliyahu.

2 Yimitswe amaze imyaka makumyabiri avutse, amara imyaka cumi n’itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Ntiyakoze ibitunganiye Uhoraho, Imana ye, nk’uko sekuruza Dawudi yabigenje.

3 Ahubwo yakurikije inzira mbi y’abami ba Israheli ndetse atwika umwana we ho igitambo, akurikije amahano yakorwaga n’abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y’Abayisraheli.

4 Yaturiye ibitambo kandi atwikira imibavu mu masengero y’ahirengeye, ku misozi, no mu nsi ya buri giti kibisi.

5 Nuko Rasoni, umwami w’Abaramu, na Peka mwene Remaliyahu, umwami wa Israheli, barikora barazamuka batera Yeruzalemu, bagota umwami Akhazi ariko ntibabasha kumurwanya.

6 (Icyo gihe kandi umwami w’Abanyedomu agarurira Edomu umugi wa Elati; Abayuda arahabirukana maze Abanyedomu baza gutura Elati, ari na ho bakiri kugeza na n’ubu.)

7 Akhazi yohereza intumwa kwa Tegalati‐Falazari, umwami w’Abanyashuru, kumubwira ziti «Ndi umugaragu wawe n’umwana wawe, zamuka uze unkize umwami w’Abaramu n’uwa Israheli banyugarije!»

8 Akhazi afata feza na zahabu byari mu Ngoro y’Uhoraho no mu mutungo w’ingoro y’umwami, abyoherereza umwami w’Abanyashuru ho ituro.

9 Umwami w’Abanyashuru aramwumvira, arazamuka ubwe atera umugi wa Damasi, abaturage baho abajyana i Kiri ari imbohe, kandi yicisha Rasoni.

10 Umwami Akhazi ajya i Damasi guhurirayo na Tegalati‐Falazari, umwami w’Abanyashuru. Abonye urutambiro rw’aho, yoherereza umuherezabitambo Uriya urugero n’igishushanyo byarwo, kugira ngo azubake urumeze nka rwo.

11 Umuherezabitambo Uriya yubaka urutambiro, akurikije ibimenyetso byose yohererejwe n’umwami Akhazi ari i Damasi, arwuzuza mbere y’uko umwami Akhazi atahuka.

12 Aho umwami Akhazi atahukiye ava i Damasi, abona urutambiro. Umwami ararwegera, arazamuka,

13 arutwikiraho ibitambo, atanga andi maturo, arusukaho amaturo y’ifu na divayi, kandi aruminjagiraho amaraso y’ibitambo by’ubuhoro.

14 Naho urutambiro rw’umuringa rwari imbere y’Ingoro y’Uhoraho, hagati y’urutambiro rushya n’Ingoro y’Uhoraho, umwami arukuraho arushyira iruhande rw’urutambiro rushya, ahagana mu majyaruguru.

15 Hanyuma umwami Akhazi ategeka umuherezabitambo Uriya, agira ati «Ku rutambiro runini uzahatwikira ibitambo by’igitondo n’iby’umugoroba, unahaturire ibitambo bitwikwa n’andi maturo by’umwami. Uzahaturire n’ibitambo bitwikwa byatuwe n’abantu bose b’iki gihugu, hamwe n’amaturo yabo aseswa, kandi uzasukaho amaraso y’ibitambo byose bitwikwa n’amaraso y’ibindi bitambo byose. Naho urutambiro rw’umuringa, ni jye ubwanjye uzarufatira ibyemezo nkazabikumenyesha.»

16 Umuherezabitambo Uriya yubahiriza amategeko yose y’umwami Akhazi.

17 Umwami Akhazi atema ibisate bisobetse by’ibitereko, avana imivure kuri ibyo bitereko, amanura ikizenga cy’amazi cyabumbwe mu muringa cyari giteretse ku mashusho y’impfizi z’inka, agitereka ku mabuye ashashe.

18 Hanyuma, kugira ngo ashimishe umwami w’Abanyashuru, Akhazi asenya amadarajya intebe y’umwami yari iteyeho, afunga n’irembo ry’igikari umwami yinjiriragamo.

19 Ibindi bigwi bya Akhazi n’ibyo yakoze, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda?

20 Umwami Akhazi aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa hamwe n’abasekuruza be, mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Hezekiya amuzungura ku ngoma.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan