2 Abami 10 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYehu arimbura inzu ya Akabu 1 Akabu yari afite i Samariya abana mirongo irindwi bamukomokaho. Yehu yandika amabaruwa, ayoherereza abakuru b’imiryango, n’abatware b’imigi, n’abareraga abana ba Akabu bari i Samariya, ababwira ati 2 «Iyi baruwa nibageraho, ubwo mushinzwe kwita ku bana ba shobuja, mukaba mufite amagare, amafarasi n’umugi wubatswe bikomeye, ndetse n’intwaro, 3 mutoranye umwe mu bana ba shobuja urusha abandi ubushobozi, mumwicaze ku ntebe y’ubwami bwa se, maze murwanirire inzu ya shobuja.» 4 Bagira ubwoba bwinshi, hanyuma barabwirana bati «Abami babiri ntibashoboye kumuhangara, none twe twabishobora dute?» 5 Umutegeka w’ingoro y’umwami, umutware w’umugi, abakuru b’imiryango n’abarezi b’abana batuma kuri Yehu, bati «Turi abagaragu bawe, tuzakora ibyo uzadutegeka byose. Nta muntu n’umwe tuzimika. Wowe uzakore ibigutunganiye.» 6 Yehu abandikira indi baruwa, ababwira ati «Niba muri abanjye, mukaba munyumva, abana ba shobuja nimubace imitwe, maze ejo kuri iyi saha muyinsangishe i Yizireyeli.» Ariko icyo gihe abana b’umwami uko ari mirongo irindwi, bari hirya no hino mu bakuru b’umurwa babareraga. 7 Iyo baruwa imaze kubageraho, bafata abana b’umwami babaca imitwe bose uko ari mirongo irindwi, hanyuma iyo mitwe yabo bayishyira mu nkangara bayoherereza Yehu i Yizireyeli. 8 Intumwa iza kumumenyesha, iti «Bazanye imitwe y’abana b’umwami.» Yehu aravuga ati «Nimuyikoremo ibirundo bibiri ku irembo, kuzageza ejo mu gitondo.» 9 Bukeye mu gitondo, Yehu arasohoka, ahagarara imbere y’inteko y’abantu, arababwira ati «Mwebweho muri abere! Jyewe nagambaniye databuja ndamwica, ariko se aba bo bishwe na nde? 10 None rero, mumenye ko nta jambo na rimwe Uhoraho yavuze ku nzu ya Akabu ryagiye ubusa! Ahubwo ibyo Uhoraho yavugishije umugaragu we Eliya, yaranabyujuje.» 11 Hanyuma Yehu atsemba abo mu nzu ya Akabu bose bari basigaye i Yizireyeli, abakuru be, incuti ze z’amagara, n’abaherezabitambo be bose, ntiyagira n’umwe asiga. Yehu arimbura abo mu muryango wa Okoziya ( 2 Matek 22.8 ) 12 Yehu arahaguruka, ashyira nzira yerekeza i Samariya. Ageze i Betekedi y’abashumba, 13 ahura n’abavandimwe ba Okoziya, umwami wa Yuda. Arababaza ati «Muri bande?» Baramusubiza bati «Turi abavandimwe ba Okoziya. Tugiye kuramutsa abana b’umwami n’ab’umugabekazi.» 14 Yehu ategeka abantu be, ati «Nimubafate mpiri!» Babafata mpiri, babicira ku kigega cy’amazi cy’i Betekedi. Bari mirongo ine na babiri, ntihagira n’umwe urokoka. Yehu ahura na Yonadabu 15 Yehu ava aho ngaho, aragenda ahura na Yonadabu, mwene Rekabu, wari uje amugana. Yehu aramuramutsa, hanyuma aramubaza ati «Uranyishimiye nk’uko nanjye nkwishimiye?» Yonadabu aramusubiza ati «Yego!» Undi ati «Niba ari byo, mpa umukono.» Yonadabu arawumuha. Nuko Yehu amuzamura mu igare rye, 16 avuga ati «Ngwino tujyane, urebe ishyaka ndwanira Uhoraho!» Bajyana mu igare rye. 17 Yehu ageze i Samariya, yica abantu bose bo mu muryango wa Akabu bari basigaye mu mugi, arabatsemba nk’uko byahanuwe na Eliya. Yehu akuraho ikigirwamana Behali 18 Yehu akoranya imbaga yose, arababwira ati «Akabu yakoreye buhoro Behali, jyewe nzamukorera cyane kumurusha. 19 Nimumpamagarire nonaha abahanuzi bose ba Behali, abayoboke be bose, n’abaherezabitambo be; ntihagire n’umwe ubura, kuko ngiye gutura Behali igitambo gikomeye. Ubura azapfa.» Ariko ibyo byose Yehu yabikoranaga uburyarya, kugira ngo abone uko atsemba abayoboke bose ba Behali. 20 Yehu arababwira ati «Nihabe ikoraniro ritagatifu ryubahiriza Behali!» Batumira abantu. 21 Yehu yohereza intumwa gutumira abantu bo muri Israheli yose. Abayoboke bose ba Behali baritaba, ntihagira n’umwe ubura. Binjira mu ngoro ya Behali barayuzura. 22 Yehu abwira uwari ushinzwe inzu babikagamo imyambaro, ati «Sohora imyenda y’abayoboke ba Behali uyibahe.» Arayibazanira. 23 Yehu na Yonadabu mwene Rekabu binjira mu ngoro ya Behali. Yehu abwira abayoboke ba Behali, ati «Nimusuzume neza ko nta mugaragu n’umwe w’Uhoraho ubarimo, murebe ko ari mwe mwenyine, abayoboke ba Behali.» 24 Nuko Yehu na Yonadabu barinjira kugira ngo bahereze amaturo kandi bature ibitambo bitwikwa. Ariko Yehu yari yashyize hanze abagabo mirongo inani, ababwira ati «Dore aba bantu mbashyize mu maboko yanyu, nihagira n’umwe muri bo ubacika, uwo azaba yacitse azamuryozwa, apfe mu kigwi cye.» 25 Yehu amaze gutura ibitambo bitwikwa, abwira abarinzi be n’abatware b’ingabo, ati «Nimwinjire mwice aba bantu bose, ntihagire n’umwe ubacika!» Nuko abarinzi n’abatware b’ingabo barinjira, maze babicisha inkota bose. Bagera batyo mu cyumba cyiherereye cyo mu ngoro ya Behali; 26 basohora inkingi y’igiti yeguriwe Behali, barayitwika. 27 Bamaze kumenagura inkingi ya Behali, basenya n’ingoro ye; aho yari iri bahahindura imisarane ya rubanda kuva icyo gihe kugeza n’ubu. Yehu, umwami wa Israheli (841–814) 28 Bityo, Yehu aba aciye Behali muri Israheli. 29 Icyakora Yehu ntiyaretse gukurikiza ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yakoresheje Abayisraheli, basenga amashusho y’inyana za zahabu y’i Beteli n’i Dani. 30 Uhoraho abwira Yehu, ati «Kubera ko wakoze neza wita ku binshimisha kandi ukaba warakoreye inzu ya Akabu nk’uko nabishakaga, abana bawe bazima ingoma ya Israheli kugera ku gisekuru cya kane.» 31 Ariko Yehu ntiyubahiriza amategeko y’Uhoraho, Imana ya Israheli, n’umutima we wose, ntiyareka gukora ibyaha Yerobowamu yari yarakoresheje Abayisraheli. 32 Muri iyo minsi, Uhoraho atangira gutubya igihugu cya Israheli. Hazayeli, umwami w’Abaramu, atsinda Abayisraheli aho barwaniraga hose; 33 bityo mu burasirazuba bwa Yorudani, ahigarurira igihugu cyose cya Gilihadi, icya Gadi, icya Rubeni n’icya Manase, kuva Aroweri iri ku nkombe y’umugezi wa Arunoni kugeza Gilihadi na Bashani. 34 Ibindi bigwi bya Yehu, ibyo yakoze byose n’ubutwari bwe, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli? 35 Yehu aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa i Samariya. Umuhungu we Yowakazi amuzungura ku ngoma. 36 Igihe Yehu yamaze ku ngoma ya Israheli i Samariya, ni imyaka makumyabiri n’umunani. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda