2 Abakorinto 9 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAbo muri Akaya batinda kuzuza ubuntu bwabo 1 Si ngombwa ko ngira icyo mbandikira ku byerekeye imfashanyo igenewe abatagatifujwe. 2 Nzi imigambi myiza mufite, ndetse nabaratiye n’abo muri Masedoniya, nti «Kuva mu mwaka ushize, abo muri Akaya biteguye gutanga imfashanyo», kandi ishyaka ryanyu ryateye inkunga za Kiliziya nyinshi. 3 Mboherereje aba bavandimwe, kugira ngo iryo shema mbafitiye muri ibyo ritaba impfabusa, muzasangwe koko mwiteguye, nk’uko nabibavuzeho. 4 Mfite ubwoba ko, ndamutse nzanye n’abo muri Masedoniya, twasanga nta cyo mwateguye, kandi twari tubafitiye icyizere gihagije; twakorwa n’ikimwaro, ntiriwe mvuga ko namwe mwaba mugayitse. 5 Nasanze ibyiza ari uko abo bavandimwe bambanziriza ngo begeranye amaturo yanyu, maze ibyo mwiyemeje gutanga ku buntu bimaze kuringanizwa, bizabe iby’ubuntu koko, atari ibyo mutanze mugononwa. 6 Muramenye ko «Uwabibye ubusa, asarura ubusa, naho uwabibye byinshi agasarura byinshi!» 7 Buri wese rero atange uko umutima we ubimubwira, atinuba, adahaswe, kuko Imana ikunda utanga yishimye. 8 Imana ifite ububasha bwo kubasenderezaho ibyiza by’ubwoko bwose, kugira ngo muhorane ibya ngombwa igihe cyose no muri byose, mugasagura ndetse n’ibibafasha gukora ibikorwa byiza. 9 Nk’uko byanditswe ngo «Yatanze ku buntu, akwiza abakene; ubutungane bwe buzahoraho iteka.» 10 Uha umuhinzi imbuto zo kubiba, akanamuha umugati wo kurya, azabaha namwe imbuto, azirumbure, kandi agwize umusaruro w’ubutungane bwanyu. 11 Muzakungahazwa ku buryo bwose, bizatume mutanga mutizigamye maze imfashanyo tuzaba tubashyikirije, zitere benshi gushimira Imana. 12 Umurimo w’ayo maturo, ntugamije gusa mu gukenura abatagatifujwe, ahubwo ugenewe no kugwiza amasengesho yo gushimira Imana. 13 Abanyuzwe n’uwo murimo bazakurizaho gusingiza Imana kubera ukuntu mwumviye Inkuru Nziza ya Kristu, banayishimire kandi ubuntu mugira bwo gusangira byose na bose. 14 Bityo mu kubasabira, babagaragarize ubwuzu babafitiye, ku mpamvu z’ingabire Imana yabasesekarije. 15 Imana ishimirwe ubuntu bwayo butagereranywa! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda