Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Abakorinto 8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Pawulo abashishikariza gutanga imfashanyo

1 Bavandimwe, turifuza kubamenyesha ubuntu Imana yagiriye Kiliziya zo muri Masedoniya.

2 N’ubwo bari mu ruhuri rw’amagorwa y’ibigeragezo, hakubitiyeho ubukene bukabije, ariko kandi bari no mu byishimo byinshi, ibyo byabateye kugira ubuntu cyane.

3 Nanjye ndahamya ko batanze ku bwende bwabo, ndetse birenze uko bashoboye.

4 Ahubwo banyingingiraga kubareka ngo bagire uruhare ku mfashanyo yagenewe abatagatifujwe (bo muri Yudeya).

5 Baritanze, biyegurira Imana natwe baratwiha, birenze ndetse uko twari tubyizeye, nk’uko Imana yabishatse.

6 Ni cyo cyatumye nsaba Tito nshishikaye ngo akomeze iwanyu icyo gikorwa yabatangiyemo cyo kugira ubuntu.

7 Kandi ubwo musanganywe ubukungahazwe muri byose, haba mu kwemera no mu kuvuga neza, mu bumenyi n’ishyaka muri byose, ndetse no mu rukundo twabatoje, nimukataze no muri iyo ngabire yo kugira ubuntu.

8 Simbibahayemo itegeko, ahubwo ndabamenyesha imyifatire y’ahandi, mukurizeho kugaragaza ukuri k’urukundo rwanyu.

9 Musanzwe muzi ubugiraneza bw’Umwami wacu Yezu Kristu, We mukire wemeye kwigira umukene, ari mwe abigirira, ngo abakungaharishe ubukene bwe.

10 Ni akanama mbagira muri ibyo: ni byiza ko mukomeza icyo gikorwa cy’urukundo mwatangiye umwaka ushize; ntimwabaye aba mbere gusa mu kubitekereza, ahubwo no mu kubikurikiza.

11 Ngaho nimugere ku cyo mwiyemeje, maze uko mubishoboye, ibikorwa byanyu byuzuze ugushaka kwanyu.

12 Utangana umutima mwiza ntagayirwa icyo adafite, ashimirwa icyo yatanze!

13 Si ukuvuga ko mugomba kwikokora ngo murarwana ku bandi, ahubwo muharanire kuringaniza.

14 Kuri ubwo buryo, icyo akarusho mutunze kizatabarure abari mu bwinazi; maze umunsi umwe icyo na bo bazabarusha kizabatabare mu bukene bwanyu, mukomeze mutyo kuba magirirane.

15 Koko byaranditswe ngo «Uwayoye byinshi nta cyo yarengejeho, n’uwayoye bike nta cyo yabuzeho.»

16 Imana ishimwe, Yo yahaye na Tito uwo mutima wo kubakunda.

17 Igihe musabye kujya iwanyu, yahise abyemera, ndetse yihutira kubageraho.

18 Twamwohereje hamwe n’umuvandimwe ushimwa na Kiliziya zose kubera ishyaka afitiye Inkuru Nziza.

19 Si n’ibyo gusa, Kiliziya zose zamutoreye kuduherekeza mu rugendo tujyanye imfashanyo zanyu, zihesha Imana ikuzo kandi zikagaragaza umutima wacu wo gufasha abandi.

20 Nirinda rwose ko hagira untera urubwa mu buryo ngenga iyo mfashanyo itubutse mwanshinze.

21 Turaharanira kuba indakemwa, bitari imbere y’Imana gusa, ndetse no mu maso y’abantu.

22 Tubatumanye kandi n’undi muvandimwe wacu twagerageje ku buryo bwinshi, twasanze ari umunyeshyaka, maze ubu akaba arushijeho kurigira, kubera icyizere cyinshi abafitiye.

23 Muzi ko Tito ari mugenzi wanjye dufatanya imirimo yose tubakorera. Naho abandi bavandimwe, bo bahagarariye za Kiliziya, kandi bakaba ikuzo rya Kristu.

24 Ngaho rero, nimubagaragarize urukundo rwanyu, n’impamvu zidutera kubarata, bimenyekane muri za Kiliziya zose.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan