2 Abakorinto 7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Ncuti nkunda, ubwo twashyikirijwe ayo masezerano nitwivaneho ubwandu bwose bw’umubiri n’ubw’umutima; twirundurire ubutungane, mu gitinyiro cy’Imana. Pawulo ashimishwa n’uko Abanyakorinti bisubiyeho 2 Natwe, nimuduhe umwanya mu mitima yanyu. Nta we twigeze duhemukira; nta we twigeze ducuza ikiri icye; nta n’uwo twigeze turya imitsi. 3 Ibyo simbivugiye kubahamya icyaha; nk’uko nakomeje kubibabwira: muri inkoramutima zacu bigeze n’aho urupfu rutadutandukanya. 4 Mbafitiye ubwizere buhagije, kandi muhora muntera akanyamuneza. Mu magorwa yacu yose, mpora niyumvamo ihumure, ndetse nsendereye ibyishimo. 5 Mu by’ukuri, kuva twagera muri Masedoniya, nta gahenge twigeze tugira, ahubwo twahuye n’ingorane zitabarika, ari intambara zo hanze, ari n’inkeke zo ku mutima. 6 Ariko Imana ihoza abiyoroshya, yaduhumurije ituzanira Tito. 7 Si ukuza kwe gusa, ahubwo no kumva ukuntu mwamwakiriye, akanadutekerereza iby’urukumbuzi mumfitiye, amarira yanyu, n’ukuntu mundwanirira ishyaka, ibyo byose byatumye nishima kurushaho. 8 N’ubwo wenda ibaruwa nabandikiye yabababaje, sinicuza kuba narayanditse. Nanone ndabona ko yabababaje mu gihe cy’akanya gato, 9 n’ubwo naba narabyicujije, ubu nshimishijwe n’uko yabateye kwisubiraho. Agahinda kanyu kanyuze Imana, bityo ku bwanjye nkaba nta nabi nabagiriye. 10 Kuko akababaro kanyuze Imana gatera kwisubiraho bigeza ku mukiro. Ibyo rero nta n’umwe wabyicuza. Naho akababaro gaheze mu by’isi gusa, gakurura urupfu. 11 Nimwirebere namwe icyo akababaro kanyu kanyuze Imana, kabagejejeho! Mbega umwete mwagize! Ukuntu mwitwaye! Ukuntu mwigaye, mwagize igishyika! Mbega ubushake, ukuntu mwagize isyaka, mwifuza gucyaha ikibi! Muri ibyo byose mwerekanye ko muri abere ku byabaye. 12 Muri make, ubwo mperutse kubandikira, sinabigiriye uwahemutse, cyangwa uwahemukiwe, ahubwo kwari ukugira ngo mbagaragarize ishyaka mudufitiye imbere y’Imana. 13 Ngicyo icyatumaze agahinda. Uretse ihumurizwa bwite mwaduteye, twanyuzwe cyane n’ukuntu Tito yishimiye ko mwamwuruye umutima. 14 Niba kandi hari ikintu nabamuratiyeho, sinigeze mbyicuza. Muzi neza ko mpora mbabwiza ukuri: ukuntu nabamuratiye ni ko yabasanze. 15 Na we yarushijeho kubakunda, iyo abona ukuntu mumwumvira mwese, n’ukuntu mwamwakiranye icyubahiro n’igitinyiro. 16 Nishimiye ko nshobora kubiringira muri byose. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda