2 Abakorinto 6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Ubwo turi abafasha b’Imana, turabashishikariza kudapfusha ubusa ubuntu bwayo. 2 Kuko ubwayo yivugira iti «Mu gihe gikwiye, numvise isengesho ryawe; no ku munsi w’uburokorwe, naragutabaye.» Ngiki rero koko igihe gikwiye; nguyu koko umunsi w’uburokorwe. 3 Nta we rero dushaka guhungabanya, kugira ngo ubutumwa bwacu butagira amakemwa. 4 Ahubwo twihatira kugaragaza muri byose ko turi abagaragu b’Imana, turihangana bihagije, ari mu magorwa, mu mage no mu ishavu, 5 ari mu ikubitwa, mu buroko no mu midugararo, ari mu minaniro, mu kutagoheka no mu isonza; 6 tukitabaza ubuziranenge n’ubuhanga, ubwiyumanganye n’ubugwaneza, muri Roho Mutagatifu; dukoresha urukundo rutaryarya, 7 ijambo ry’ukuri n’ububasha bw’Imana; turwanisha intwaro z’ubutungane, zo mu kuboko kw’iburyo n’ibumoso. 8 Rimwe turubahwa, ubundi tugasuzugurwa; baradusebya, ubundi bakadushimagiza. Batwita ababeshyi, kandi tuvugisha ukuri. 9 Dusa nk’intamenyekana, kandi tuzwi neza. Dufatwa nk’indembe, kandi turi bazima. Baraduhana, ariko ntibageze aho kutwica. 10 Turashavuzwa, nyamara duhora twishimye. Turi abakene, nyamara dukungahaza benshi. Batugize abinazi, kandi ari twe dutunze byose! 11 Bavandimwe b’i Korinti, twababwiye ukuri kose, tubaranguriza umutima wacu. 12 Muwufitemo umwanya mugari: uwanyu ubanza ari wo ufunganye! 13 Nimutwishyure rwose, ndababwira nk’abana banjye: nimutwugururire namwe umutima wanyu! Kutivanga n’abatemera 14 Ntimukagirane urunana rw’insumbane n’abatemera! Mbese ubutungane hari isano bugirana n’ubukozi bw’ibibi? Urumuri rwabangikana rute n’umwijima? 15 Kristu na Beliyari bakumvikana bate? Uwemera n’utemera bahuriye he? 16 Mbese ingoro y’Imana yasangirwa ite n’ibigirwamana? Erega, ni twe ngoro y’Imana Nzima, nk’uko ubwayo ibyivugira iti «Nzatura muri bo, nzatambagire rwagati muri bo, maze nzabe Imana yabo, na bo bazambere umuryango. 17 Nimuve muri abo bantu, mwitandukanye na bo, uwo ari Nyagasani ubivuga. Mwirinde gukora ku cyabahumanya, maze ubwanjye nzabakire. 18 Nzababera umubyeyi, namwe mumbere abahungu n’abakobwa, uwo ni Nyagasani ubivuze.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda