Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Abakorinto 5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Tuzi neza ko uyu mubiri utubereye nk’icumbi kuri iyi si. Umunsi ryasenyutse, tukazimukira mu ngoro ihoraho yo mu ijuru, itubatswe n’ukuboko k’umuntu, ahubwo yubatswe n’Imana.

2 Tukaba rero duhangayikishijwe no kwifuza cyane igihe tuzatungira hirya y’ubu buzima, iwacu ho mu ijuru,

3 niba ariko dusanganywe umwambaro aho kuba dutumbuje.

4 Koko rero twebwe abakiri muri uyu mubiri, turaganya dushenguka, kuko tudashaka kuwucuzwa, ahubwo twifuza kuwambikirwaho kugira ngo uwo mwambaro w’akanya gato, uduhindurirwemo uw’ubuzima.

5 Bityo, Imana, yaduteganyirije ibyo, yabaye iduhaye Roho Mutagatifu ho umuganura.

6 N’ubwo ariko duhorana icyizere, tuzi neza ko igihe tuzaba dutuye muri uyu mubiri, tuzasa n’abari ishyanga, kure ya Nyagasani.

7 — Kuko ubu tugendera mu kwemera, tutayobowe n’uko tubona neza. —

8 Koko duhorana icyizere, bigatuma duhitamo kwimuka muri uyu mubiri, ngo twigire gutura iruhande rwa Nyagasani.

9 Twaba muri uyu mubiri, cyangwa twawimukamo, icyo tugambiriye ni uko tumushimisha.

10 Kuko twese tuzahinguka imbere y’urukiko rwa Kristu, ngo buri wese ahabwe igikwiye ibyo yakoze akiri mu buzima bw’umubiri, byaba ibyiza cyangwa ibibi.


Imana yiyunze n’abantu muri Kristu

11 Ubwo dufitiye Nyagasani igitinyiro; turashishikariza abantu kumwemera, kandi rwose, nta buryarya dufite imbere y’Imana. Nizeye ko namwe mutabunziho.

12 Ntitugiye kongera kubishinganaho, ahubwo turashaka kubaha uburyo bwo kutwishimira, kugira ngo mubone icyo musubiza abiratana ibihenda amaso, ariko bidafite ishingiro mu mutima.

13 Niba twaragaragaweho n’ibisazi, twabigiriye Imana; niba kandi twarashyize mu gaciro, ni mwebwe twabigiriye.

14 Urukundo rwa Kristu ruraduhihibikanya, iyo tuzirikanye ukuntu umwe yapfiriye bose, bikaba rero ko bose bapfuye.

15 Kandi koko yapfiriye bose, kugira ngo abariho bataberaho bo ubwabo, ahubwo babereho uwabapfiriye kandi akazukira kubakiza.

16 Ni cyo gituma kuva ubu nta muntu n’umwe tukimenya ku buryo busanzwe; ndetse na Kristu, niba twarigeze kumumenya ku buryo bw’abantu, ubu ntitukimumenya dutyo.

17 Bityo, umuntu wese uri muri Kristu, yabaye ikiremwa gishya. Ibishaje byarayoyotse, none ngaha byose byahindutse bishya.

18 Byose biva ku Mana, yo yiyunze natwe ikoresheje Kristu; nyuma idushinga umurimo w'ubwiyunge.

19 Uko biri kose, Imana ubwayo ni yo yiyunze n’ab'isi bose muri Kristu, ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo; nuko natwe idushinga ubutumwa bwo kubwira abantu ngo biyunge na Yo.

20 Ubu rero duhagarariye Kristu, ku buryo Imana ubwayo ari yo ibahamagara ari twe ikoresheje. Ngaho rero turabinginze mu izina rya Kristu : Nimwemere mwiyunge n'Imana !

21 Kristu utarigeze akora icyaha, Imana yamubazeho ibyaha bya muntu, kugira ngo muri We tubarweho ubutungane bw'Imana.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan