2 Abakorinto 3 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIkuzo ry’Isezerano Rishya 1 Mbese twongere kandi kwishingana ? Cyangwa se dukeneye kugenza nka bamwe bitwaza inzandiko zibashingana iwanyu, cyangwa aho mubohereje ? 2 Ibaruwa idushingana ni mwe, ikaba kandi yanditse mu mutima wacu, izwi kandi isomwa na bose. 3 Biragaragara rwose ko muri urwandiko rwa Kristu yandikishije umurimo wacu, rutandikishijwe wino ahubwo Roho w’Imana Nyirubuzima, atari ku bisate by’amabuye, ahubwo rwanditswe ku mitima y’abantu. 4 Ngicyo icyizere dufitiye Imana ku bwa Kristu. 5 Bityo ku bwacu tukaba nta cyo dushobora kwiratana kidukomotseho, kuko ubushobozi bwacu buturuka ku Mana. 6 Ni Yo yatugize abogeza b’Isezerano Rishya ridashingiye ku Mategeko yanditswe, ahubwo kuri Roho; kuko Amategeko yanditswe akurura urupfu, naho Roho we agatanga ubuzima. 7 Niba gushingwa ubutumwa butarindaga urupfu, busharazwe ku bisate by’amabuye, kwaramuhesheje ikuzo ringana rityo kugeza aho Abayisraheli badahangara kureba uruhanga rwa Musa, kubera ububengerane bw’akanya gato bwo mu maso he, 8 bishoboka bite ko uwashinzwe ubutumwa bwa Roho atamutambukije kure ikuzo ? 9 Ubwo ubutumwa bwavanyeho ubucibwe bwagize ikuzo, ubutumwa bugeza ku butungane busumbijeho kure ikuzo risesuye. 10 Uko byamera kose, ibyahoranye ikuzo, byarayoyotse, ubigereranyije n’ibifite ikuzo rihanitse ryo kuri ubu. 11 Niba rero ibyamaze akanya gato byarahawe ikuzo, bishoboka bite ko ibigenewe guhoraho, bitarushaho kugira ikuzo? 12 Kuba rero dufite ayo mizero, bituma tudahungabana. 13 Ntitumeze nka Musa wipfukaga igitambaro mu maso ngo Abayisraheli batabona uko ikuzo rimweyurukaho. 14 Nyamara ubwenge bwabo bwahumiye ko ! Koko rero kugeza na n’ubu, iyo basoma Isezerano rya kera, icyo gitambaro cyakomeje kubapfukirana; ntikiratamururwa kuko Kristu wenyine ari We ukivanaho. 15 Mu by’ukuri, kugeza magingo aya, uko basoma ibya Musa, hari nk’igihu kibambitse ku mutima wabo. 16 Uwo mubambiko uzavanwaho n’uko bagaruriye Nyagasani umutima wabo. 17 Mu by’ukuri Nyagasani ni We Roho, kandi aho Roho wa Nyagasani ari, ni ho haba ubwisanzure. 18 Nuko rero twebwe twese, abo uruhanga rudapfukiranye, turashashagira ikuzo rya Nyagasani, bigatuma tugira imisusire ye, mu ikuzo rigenda ryisumbura, ku bwa Nyagasani, ari we Roho. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda