2 Abakorinto 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Niyemeje rero kutagaruka iwanyu, mu gihe tukibabaye. 2 Niba se koko ari jye ubababaza, ni nde wundi wangarurira ibyishimo, usibye nyine uwo nababaje? 3 Ubwo mperutse kubandikira nashakaga gukiranura ibintu, ngo hato ninza iwanyu ntababazwa n’abagombaga kuntera ibyishimo; sinshidikanya rwose ko igihe nishimye, namwe muba mwishimye. 4 Simbabeshya, nabandikiye mfite ishavu ryinshi n’umutima wuzuye agahinda, ndetse amarira yisuka, atari ukugira ngo mbababaze, ahubwo ngo mumenye ukuntu mbakunda. Pawulo ababarira uwamuteye agahinda 5 Niba hari uwahemutse, si jye jyenyine yababaje, ndetse mubirebye neza nanone tudakabije, namwe mwese yarabababaje. 6 Birahagije kuba uwo muntu yaratonganyirijwe mu ikoraniro; 7 ni na yo mpamvu, aho bigeze, mukwiye kumubabarira, mukamuhumuriza, ngo hato adashengurwa n’agahinda gakabije, akiheba. 8 Ndabibasabye rero, nimukomeze kumugaragariza urukundo. 9 Icyatumye kandi mbandikira, ni uko nashakaga kubagerageza ngo ndebe ukuntu mukurikiza amabwiriza yanjye. 10 Iyo mugize uwo mubabarira, nanjye mba mubabariye! Kandi jye mubabariye, mu rugero yaba abikwiye, ni mwe mba mbigiriye, mu maso ya Kristu, 11 ngo tudaha Sekibi urwaho; imigambi yayo ntituyiyobewe. Ihagarikamutima n’ihumurizwa rya Pawulo 12 Ubwo ngeze i Torowadi nje kuhamamaza Inkuru Nziza ya Kristu, n’ubwo Nyagasani yari yahankinguriye amarembo, 13 nakomeje guhagarika umutima, kuko ntahasanze umuvandimwe wanjye Tito; mpita mbasezeraho, njya muri Masedoniya. 14 Ariko Imana ishimwe, Yo ihora iduha gutsinda muri Kristu, ikanatuma twogeza ubwamamare bwe, nk’impumuro nziza isakara hose. 15 Kandi koko imbere y’Imana, turi impumuro nziza ya Kristu rwagati mu barokorwa no mu bacibwa. 16 Kuri bamwe tubanukira urupfu bikazabageza ku rupfu; ku bandi turi impumuro y’ubuzima bikazabageza ku bugingo. Ni nde muntu rero waba ukwiye guhabwa ubutumwa nk’ubwo? 17 Koko rero ntitumeze nk’abandi benshi bagenda barisha Ijambo ry’Imana; ahubwo, ku bwa Yo n’imbere yayo, turivugana ubutaryarya, muri Kristu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda